ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/96 p. 1
  • Ni Izihe Ntego Washyiriyeho Abana Bawe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni Izihe Ntego Washyiriyeho Abana Bawe?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Ibyishimo Bibonerwa mu Murimo w’Igihe Cyose
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Jya utoza abana bawe kugira ngo bazabe ababwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Twubake umuryango ukomeye mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Rubyiruko—Ni Izihe Ntego Mufite z’iby’Umwuka?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 2/96 p. 1

Ni Izihe Ntego Washyiriyeho Abana Bawe?

1 Kugira ngo umuntu agire icyo ageraho mu buzima, bishingira ku ntego z’ingirakamaro aba yarishyiriyeho kandi akazigeraho. Abantu bakurikirana intego zidafite akamaro cyangwa zidashoboka, amaherezo baramanjirwa kandi bakumva batanyuzwe. Hakenewe ubwenge mu gutahura intego twakurikirana kugira ngo ‘dusingire ubugingo [“ubuzima,” MN] nyakuri’ (1 Tim 6:19). Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba Yehova, binyuriye ku Ijambo rye n’umuteguro we, atwereka inzira tugomba kunyuramo!—Yes 30:21.

2 Mu gutanga ubwo buyobozi bwuje urukundo, Yehova aha urugero rwiza ababyeyi. Aho kugira ngo batererane abana babo bataraba inararibonye ngo abe ari bo bihitiramo inzira iboneye, ababyeyi b’abanyabwenge babatoza inzira bagomba kunyuramo, bityo n’igihe bazaba banashaje ‘ntibazayivamo’ (Imig 22:6). Ababyeyi b’Abakristo bazi neza babikesha ibyo biboneye ko badashobora kwiringira amahitamo yabo ubwabo; ahubwo ko bagomba kwishingikiriza kuri Yehova (Imig 3:5, 6). Ibyo nanone biba bikenewe cyane ku bana, bo baba bafite ubwenge n’akamenyero biciriritse.

3 Ababyeyi bashobora gushyiriraho abana babo intego z’ingirakamaro zizabafasha kwita ku “bintu by’ingenzi kurushaho” (Fili 1:10, MN). Bashobora gutangirira ku cyigisho cy’umuryango, batera abana inkunga yo gufatana uburemere agaciro kacyo no kungukirwa na cyo. Ni byiza ko abana bagira akamenyero ko gutegura amateraniro y’itorero mbere y’igihe, bitegura gutanga ibisobanuro mu magambo yabo bwite. Kugira uruhare buri gihe mu murimo wo kubwiriza, ni iby’ingenzi. Abana bakiri bato bashobora kwifatanya mu gutanga inkuru z’Ubwami, basoma imirongo y’Ibyanditswe, cyangwa batanga amagazeti. Igihe bashobora gusoma, kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bishobora kwihutisha amajyambere yabo yo mu buryo bw’umwuka. Kuzuza ibisabwa umubwiriza utarabatizwa cyangwa kwemererwa kubatizwa, ni intambwe bagomba guhangaho amaso.

4 Mu gihe abana begereje imyaka y’ubugimbi n’ubwangavu, cyangwa mbere y’aho, ababyeyi bagomba kuganira na bo mu buryo bweruye ibihereranye n’intego z’akazi bazakora mu buzima bwabo. Abajyanama b’ikigo cy’ishuri hamwe na bagenzi babo bigana, bashobora mu buryo bworoshye kuboshya gukurikirana intego z’isi zo kwiruka inyuma y’ubutunzi. Ababyeyi bagomba gufasha abana babo mu guhitamo amasomo atanga imyitozo y’ingirakamaro izatuma bagira ubushobozi bwo kwikenura mu by’umubiri nta kubangamira inyungu z’Ubwami (1 Tim 6:6-10). Bashobora guterwa inkunga yo gukurikirana “impano,”(MN) y’ubuseribateri, hanyuma, mu gihe bazaba bafashe umwanzuro wo gushaka, bakazaba bariteguye gusohoza inshingano ziremereye zo gushyingirwa (Mat 19:10, 11; 1 Kor 7:36-38). Mu kuvuga mu buryo bwiza ibihereranye n’ubupayiniya, gukora aho ubufasha bukenewe kurushaho, gukora kuri Beteli, cyangwa umurimo w’ubumisiyonari, ababyeyi bashobora gucengeza mu bana, ndetse n’igihe baba bakiri bato cyane, icyifuzo cyo gukoresha ubuzima bwabo mu buryo busingiza Yehova, bwungura abandi, kandi bubahesha imigisha.

5 Kuba dufite urubyiruko rwinshi mu muteguro ubu rugundira amahame yo mu rwego rwo hejuru ya Gikristo kandi rukurikirana intego za gitewokarasi, si ibintu bipfa kubaho gutya gusa nk’impanuka. Ahanini, twavuga ko ibyo rubikesha ababyeyi buje urukundo. Niba uri umubyeyi, ni hehe abana bawe bahanze amaso? Ese, bajya mbere bagana ku buzima bwibanda ku nyungu z’Ubwami? Ibuka ko, kimwe mu bintu by’ingenzi ushobora gukora, ni ugucengeza ukuri mu bana bawe, no kukuvuga buri munsi. Ushobora kubona umugisha wo kuba ufite umuryango ukorera Yehova mu budahemuka.—Guteg 6:6, 7; Yos 24:15.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze