Amateraniro y’Umurimo yo muri Gashyantare
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 29 Mutarama
Indirimbo ya 224
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu n’amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.
Imin. 15: “Kwitegurira Umurimo wo Gutanga Amagazeti Muri Mata.” Tsindagiriza agaciro k’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! mu byerekeye kumenyekanisha ubutumwa bwiza. Soma iyo ngingo maze usobanure ibyo itorero ryanyu rishobora gukora kugira ngo ukwezi kwa Mata kuribe ukwezi kwihariye ko gutangamo amagazeti. Gira icyo uvuga ku byateganyijwe gukora tariki ya 6 Mata.
Imin. 20: “Fasha Abandi Kugira ngo Bungukirwe Ubwabo.” Suzuma uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwavuzwe, hanyuma kandi uteganye ingero ebyiri z’ibyerekanwa.
Indirimbo ya 204 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 5 Gashyantare
Indirimbo ya 216
Imin. 5: Amatangazo y’iwanyu. Imibare y’ibibarurwa.
Imin. 22: “Gushyira mu Gaciro ku Bihereranye n’Ikoranabuhanga rya za Orudinateri.” Umugereka. Mu bibazo n’ibisubizo. Soma amaparagarafu y’ingenzi, nka paragarafu ya 4-8 n’amaparagarafu ya 12-13, niba igihe kibikwemerera.
Imin. 18: “Ni Izihe Ntego Washyiriyeho Abana Bawe?” Mu bibazo n’ibisubizo. Teganya umuntu ukiri muto umwe cyangwa babiri b’intangarugero cyangwa abantu bakuze bakoreye Yehova kuva mu buto bwabo kugira ngo bavuge mu buryo buhinnye ukuntu ababyeyi babo babafashije guhitamo intego z’ingirakamaro zishingiye ku nyungu z’Ubwami.
Indirimbo ya 187 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 12 Gashyantare
Indirimbo ya 168
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. “Porogaramu Nshya y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye.” Tangaza itariki ikoraniro ry’ubutaha rizaberaho, niba izwi. Tera bose inkunga yo kwizariteranaho.
Imin. 15: “Nimukoreshe Amagazeti Yacu mu Buryo Bwiza Cyane.” Disikuru y’igishyuhirane ishingiye ku maparagarafu ya 1 kugeza ku ya 13 y’umugereka, itangwe n’uhagarariye umurimo.
Imin. 20: “Kurikirana Ugushimishwa Kose Kugira ngo Wungure Abandi.” Suzuma uburyo bwo gutanga ibitabo bwavuzwe buhereranye n’igihe cyo gusubira gusura. Umuvandimwe uyobora iki gice aganire n’ababwiriza babiri cyangwa batatu ku byo bazavuga, hanyuma abasabe gutanga ingero z’ibyerekanwa ku bihereranye no gutanga ibitabo.
Indirimbo ya 162 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 19 Gashyantare
Indirimbo ya 177
Imin. 5: Amatangazo y’iwanyu.
Imin. 15: “Mukorere Byose Guhimbaza Imana.” Disikuru no kugirana ikiganiro n’abateze amatwi, bitangwe n’umusaza. Niba igihe kibikwemerera, tanga ubusobanuro bw’inyongera bushingiye ku Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1992, ku mapaji ya 15-20 (mu Gifaransa cyangwa mu Giswayire).
Imin. 10: “Gusuzumwa na Yehova—Kuki Bizana Inyungu?” Disikuru itera inkunga, itangwe n’umusaza.
Imin. 15: “Nimukoreshe Amagazeti Yacu mu Buryo Bwiza Cyane.” Ganira n’abaguteze amatwi ku maparagarafu ya 14 kugeza kuri 17 y’umugereka. Tsindagiriza ibihereranye no gushyiraho imihati yihariye mu gutanga Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! muri Werurwe. Kubera ko ayo magazeti yandikwa mu ndimi zinyuranye, tugomba kubwira abantu bavuga indimi z’amahanga ko amagazeti aboneka mu ndimi zabo. (Itorero ry’aho hantu rikoresha ururimi rw’amahanga rishinzwe iyo fasi rigomba kubimenyeshwa.) Mu ifasi ikunze kubwirizwamo kenshi, gutanga ayo magazeti bishobora kuba uburyo bugira ingaruka nziza kurushaho bwo kubyutsa ugushimishwa, kuko atanga inkuru nshya binyuriye kuri gahunda ya buri cyumweru. Teganya itsinda ry’abantu bo mu muryango kugira ngo berekane uko bitoza, nk’uko bivugwa muri paragarafu ya 14. Nanone, tanga ibitekerezo bikwiriye ku bihereranye no kongera umubare w’amagazeti atangwa.
Indirimbo ya 193 n’isengesho ryo kurangiza.