Kurikirana Ugushimishwa Kose Kugira ngo Wungure Abandi
1 Ni iki tuzashingiraho kugira ngo twemeze niba tugomba cyangwa tutagomba gusigira umuntu igitabo cyacu? Ni ugushimishwa! Ni kimwe no mu gihe cyo gusubira gusura. N’ubwo umuntu yaba agaragaje ko ashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami mu rugero ruto, twifuza gukora uko dushoboye kose kugira ngo tumufashe. Bityo, dusubira gusura umuntu dufite intego yo gutuma arushaho gushimishwa, no gutangiza icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Iyo ni yo ntego yacu n’igihe twaba tudatanze igitabo. Ni gute ibyo bishobora gukorwa?
2 Niba ikiganiro mwagiranye mbere cyari gihereranye no kuba ibibazo mu mibanire y’abashakanye byogeye muri iki gihe, kandi ukaba warasize igitabo “Kubaho Iteka,” ushobora gutangira ikiganiro cyawe muri ubu buryo:
◼ “Mu gihe nagusuraga ubushize, twavuze ibihereranye n’ishyingirwa hamwe n’inama z’ingirakamaro za Bibiliya zishobora kudufasha kubona ibyishimo byinshi kurushaho. Ese ntibyaba ari ukuri ko ndetse no mu miryango imeze neza, ibibazo bivuka buri gihe? [Reka asubize.] Bibiliya iduha inama nziza cyane zishobora kudufasha gukemura ibibazo mu mibanire y’abagize umuryango. Umuryango ushobora kubona imigisha binyuriye mu kwigira Bibiliya hamwe.” Rambura ku ipaji ya 246, maze muganire kuri paragarafu ya 23. Soma muri Yohana 17:3, kandi uvuge ko wakwitangira kunganira mu gufasha umuryango gutangira kwigira Bibiliya mu rugo.
3 Niba waravuze ibyerekeye abana no kuba bakeneye gutozwa, ushobora gukomeza ikiganiro muri ubu buryo:
◼ “Ubushize, twavuze ibihereranye n’uburere bwo mu buryo bw’umwuka abana bakeneye, n’ukuntu ababyeyi bashobora kubafasha. Abenshi mu babyeyi navuganye na bo, bitotomberaga imyifatire mibi y’urubyiruko rwinshi muri iki gihe. Ubitekerezaho iki . . . ? [Tanga urugero rw’imyifatire mibi y’urubyiruko ikunze kugaragara mu karere kanyu. Reka asubize.] Reka nkwereke inama y’ingirakamaro itangwa muri Bibiliya.” Rambura ku ipaji ya 246, paragarafu ya 22, mu gitabo Kubaho Iteka, muganire ku ngingo y’ingenzi, hanyuma usome mu Befeso 6:4. Erekana ko abana benshi mu by’ukuri bakeneye gucyahwa hamwe n’ubuyobozi. Mu gihe ababyeyi bihatiye kubitanga, abana bazarushaho kugira ibyishimo kandi bagire imyifatire irangwamo kubaha. Sobanura ukuntu twigana Bibiliya n’abana bacu.
4 Niba ingingo y’ikiganiro cyanyu yari ihereranye na Paradizo ku isi, rero ushobora kuvuga ibi bikurikira kugira ngo ubyutse ugushimishwa:
◼ “Twabonye amwe mu mashusho yo muri iki gitabo yatwerekaga ukuntu isi izaba imeze igihe Imana izayihindura Paradizo. Byaba bimeze nk’aho nta cyo bivuze turamutse tutayibanyemo n’abantu bacu dukunda. Si byo?” Reka asubize. Hanyuma rambura ku ipaji ya 162 mu gitabo Kubaho Iteka. Soma mu Byahishuwe 21:3, 4, hanyuma usobanure ukuntu abantu dukunda bazashobora kubana natwe igihe cyose. Hanyuma ushobora gusoma muri Yohana 5:28, 29 kugira ngo werekane ko uwapfuye azongera akabaho. Erekana ku gifubiko cy’igitabo kandi uvuge uti “Ni ukuri rwose—dushobora kubaho iteka muri Paradizo ku isi!” Shyiraho indi gahunda yo gusubira gusura kugira ngo muganire ku mpamvu ituma tumenya ko iri hafi.
5 Intego y’ingenzi yo gusubira gusura, ni iyo gufasha abantu bashimishijwe kugira ngo bungukirwe n’ubutumwa bw’Ubwami. Abantu benshi bakeneye gushishikazwa kugira ngo bagire ipfa ry’ibintu by’umwuka. Erekeza ibitekerezo byabo ku ngingo zihariye z’agaciro ziri mu gitabo, utsindagiriza ukuntu bishobora kubafasha gusobanukirwa Bibiliya kurushaho. Gusubira gusura ugamije kugera kuri iyo ntego, bizafasha abandi kungukirwa ubwabo mu buryo bwiza cyane bushoboka.