Mukorere Byose Guhimbaza Imana
1 Mbega ukuntu kuba hamwe n’abavandimwe kimwe na bashiki bacu bituma tugarura ubuyanja (1 Kor 16:17, 18)! Ibyo tubikora turi mu materaniro, mu makoraniro y’akarere, amakoraniro y’intara, no mu murimo wo mu murima. Nanone tujya duhurira hamwe no mu yindi mimerere itunguranye, nk’igihe dufite abashyitsi imuhira. Mu kubigenza dutyo, tuba tugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi kandi tugaterana inkunga (Rom 12:13; 1 Pet 4:9). Mu gihe cyo gutegura ubukwe, zirikana inama nziza ziri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1984 (mu Giswayire).
2 Imyidagaduro Mbonezamubano Iteguwe Neza: Twaba ‘turya, cyangwa tunywa, cyangwa dukora ikindi kintu cyose,’ tugomba “[g]ukorera byose guhimbaza Imana” (1 Kor 10:31-33). Hari bamwe batajya bakurikiza iyo nama, kandi ingorane zikomeza kwiyongera bitewe n’uko ayo makoraniro aba ari manini cyane ku buryo atagenzurwa uko bikwiriye. Mu bindi bihe, abantu amagana bajya batumirirwa kugira uruhare mu myidagaduro y’isi. Rimwe na rimwe, abahateraniye basabwa kwishyura amafaranga yo kwinjira cyangwa ay’izindi mpamvu. Ayo makoraniro asa cyane n’ay’isi, umwuka wayo ukaba unyuranye cyane n’imyifatire iboneye ndetse n’amahame ya Bibiliya.—Rom 13:13, 14; Ef 5:15-20.
3 Hari raporo yavuze ko hari umubare munini w’Abahamya bateraniye mu mazu bakodesheje akorerwamo imyidagaduro yanduye y’isi, itubaka kandi ikaba itagenzurwa mu buryo bukwiriye. Ibyo bikorwa byiswe impera z’icyumweru z’”Abahamya ba Yehova,” bikorerwa mu mahoteli cyangwa ahandi habera imyidagaduro. Kubera ingorane iboneka mu kugenzura neza amatsinda manini nk’ayo, hagiye havuka ibibazo. Gusakuza, gukabya mu kunywa ibinyobwa bisindisha, ndetse rimwe na rimwe hagiye habaho ibikorwa by’ubwiyandarike (Ef 5:3, 4). Amakoraniro nk’ayo agaragaramo imyifatire nk’iyo, ntiyubahisha Yehova. Ahubwo, ashyira ikizinga ku izina ryiza ry’itorero, kandi akabera abandi ikigusha.—1 Kor 10:23, 24, 29.
4 Abakristo baterwa inkunga yo kugaragaza umuco wo kwakira abashyitsi, ariko bagomba kwita cyane ku biganiro by’umwuka (Rom 1: 11, 12). Ubusanzwe, amakoraniro mato ni yo meza kurushaho. Igitabo Umurimo Wacu ku mapaji ya 135-136, kigira kiti “Imiryango imwe hari ubwo itumirwa n’undi muryango kugira ngo imarane umwanya mu buryo bwa Gikristo. . . . Muri icyo gihe, ni iby’ubwenge ko Abakristo batumiye bumva ko ibizaba ari bo bireba. Ku bw’ibyo, Abakristo bafite umutima w’ubwenge babonye ari byiza kugabanya umubare w’abatumirwa ndetse n’igihe bazamarana.” Yesu yagaragaje ko nta kintu icyo ari cyo cyose giteguwe mu buryo buhambaye kiba gikenewe igihe intego yacu ari iyo gutera inkunga incuti zacu mu buryo bw’umwuka.—Luka 10:40-42.
5 Kugaragariza bagenzi bacu b’Abakristo umuco wo kwakira abashyitsi, ni byiza. Nyamara kandi, hari itandukaniro rinini hagati y’iteraniro rirangwamo gushyira mu gaciro ryo mu rugo iwacu n’iteraniro riteguwe mu buryo buhambaye rirangwamo umwuka w’isi mu cyumba gikodeshwa. Igihe utumiye abandi ngo bakubere abashyitsi, ugomba kuba wizeye ko ushobora mu buryo bwuzuye gusohoza inshingano zihereranye n’ibiri bukorwe byose.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1992, ku mapaji ya 17-20, (mu Giswayire cyangwa mu Gifaransa).
6 Mu by’ukuri, Yehova yaduhaye umugisha wo kuba dufite abavandimwe tuvanaho inkunga zituma tugarura ubuyanja zidushishikariza gukomeza gukora imirimo myiza (Mat 5:16; 1 Pet 2:12). Mu kugaragaza amakenga no gushyira mu gaciro mu bikorwa mbonezamubano tuzahimbaza Imana yacu buri gihe, kandi tuzubaka abandi.—Rom 15:2.