ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/96 p. 6
  • Tanga Amagazeti Uko Uburyo Bubonetse

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tanga Amagazeti Uko Uburyo Bubonetse
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Nimukoreshe Amagazeti Yacu mu Buryo Bwiza Cyane.
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Jya utanga amagazeti mu gihe ubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Amagazeti Atangaza Ubwami
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Teganya Igihe cyo Gutanga Amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 3/96 p. 6

Tanga Amagazeti Uko Uburyo Bubonetse

1 Dufite impamvu nziza zo kwishimira Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Ni ayahe magazeti yandi ashishikaza abantu mu rwego mpuzamahanga nk’ayo? Muri uku kwezi, ayo magazeti azatangwa mu murimo wacu wo kubwiriza, kandi se mbega ukuntu ayasohotse mu Ukwakira akubiyemo inkuru zifite imbaraga! Amenshi muri ayo magazeti yacu tuyatanga mu murimo wo ku nzu n’inzu; icyakora nanone tuzifuza kwitegura mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose bukwiriye.

2 Mu gihe utanga “Umunara w’Umurinzi” wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1995 (mu Gifaransa cyangwa mu Giswayire), ushobora kubyutsa ugushimishwa wifashishije ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Isi Itarangwaho Intambara—Ryari?” ugira uti

◼ “Abantu benshi bibaza impamvu isi itarangwaho intambara isa n’aho itagerwaho n’ubwo abantu bakora imihati myinshi. Utekereza iki ku bihereranye n’ibivugwa ku ipaji ya 5 y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1995? [Soma interuro ya mbere ya buri paragarafu muri ebyiri ziri munsi y’agatwe gato kavuga ngo “Idini—Imbogamizi Ikomeye,” hanyuma umureke asubize.] Birumvikana ko bidashaka kuvuga ko intambara zizahoraho igihe cyose. Reba isezerano ry’Imana hano muri Yesaya 9:6, 7.” Ushobora gusoma uwo murongo muri Bibiliya yawe, cyangwa ukaba wawusoma ukurikije uko wandukuwe muri iyo ngingo y’Umunara w’Umurinzi. Sobanura mu magambo ahinnye ko Umunara w’Umurinzi ugaragaza ko Ubwami bwa Yehova ari bwo byiringiro rukumbi by’amahoro ku isi, kandi utera abantu inkunga yo kubushyigikira.

3 Mu gihe utanga “Réveillez-vous!” yo ku itariki ya 22 Ukwakira, ushobora kuvuga uti

◼ “Utekereza iki ku kibazo kiri ku gifubiko cy’iyi gazeti kibaza kiti ‘Kuki Ubuzima Ari Bugufi Cyane?’ [Reka asubize.] Uruhererekane rw’izo ngingo, rushishikariza abantu kwita ku cyo abahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe n’abandi bavuga ku bihereranye no gusaza, hanyuma rukanatsindagiriza icyo umuremyi wacu yasezeranyije ku bihereranye n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Nakwishimira kugusigira iyi kopi niba uzayisoma.”

4 Niba ubonye abantu b’abanyedini, kuki utakwerekana ingingo yo mu “Munara w’Umurinzi” wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1995? Wenda ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro bushobora kwakirwa neza:

◼ “Nifuzaga kumva igitekerezo cyawe ku bihereranye n’iki kibazo: Mbese birashoboka ko umuntu yakunda Imana kandi akanayitinya?” Reka agire icyo avuga, hanyuma usome ibisobanuro mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Kuki Tugomba Gutinya Imana Uhereye Ubu?” (Umubw 12:13). Ifashishe rumwe mu ngero ziboneka ku ipaji ya 202 y’igitabo Comment raisonner, hanyuma umusabe gukoresha abonema.

5 Niba urimo ukora umurimo ku nzu n’inzu, wirenga amaduka mato cyangwa za butiki. Ababwiriza buri gihe ku maduka bavuga ko uwo murimo ushimisha kandi ukagira ingaruka nziza. Ushobora kugerageza ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro bworoshye igihe utanga “Réveillez-vous!” yo ku itariki ya 8 Ukwakira 1995:

◼ “Tuzi ko abacuruzi bishimira kugezwaho amakuru mashya ku bihereranye n’ibibazo bigera ku bantu batuye mu karere kabo. Ndizera ko izi ngingo ziri bugushimishe.” Hanyuma, vuga mu magambo ahinnye igitekerezo kiri mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Imiryango Iyoborwa n’Umubyeyi Umwe—Ni Gute Ishobora Kugira Icyo Igeraho?”

6 Niba uwo muntu mu buryo bugaragara ahuze, ushobora kumwereka amagazeti no kuvuga uti

◼ “Nzi ko utari witeze gusurwa uyu munsi, bityo ndagerageza kuvuga make. Nishimiye kuguha uburyo bwo gusoma ikintu cy’ingenzi.” Erekana ingingo wahisemo, hanyuma umuhe amagazeti.

7 Andika neza raporo yo ku nzu n’inzu, kandi usubire gusura aho watanze amagazeti hose. Iyemeze gukurikirana abemeye gukoresha abonema bose. Nimucyo twitegure kandi dushishikarire gutanga amagazeti uko uburyo bukwiriye bubonetse kose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze