Abantu Bageze mu za Bukuru, Babwiriza nta Kudohoka
1 Uko abantu bagenda bagera mu za bukuru, usanga abenshi muri bo barangamiye kuzahabwa ikiruhuko cy’iza bukuru mu kazi kabo, no kuzidamararira mu myaka isigaye y’ubuzima bwabo. Bashobora kumva ko bakoze cyane bihagije, none ubu bakaba bakwiriye ikiruhuko. Cyangwa se, bashobora kuba bishakira kwishimira ubuzima, uko imyaka bashigaje kubaho yaba ingana kose.—Luka 12:19.
2 Twebwe abagaragu ba Yehova bitanze, tubona ubuzima mu buryo bunyuranye n’ubwo ngubwo. Tuzi ko nta kiruhuko cy’iza bukuru cyateganyijwe mu murimo w’Imana. Uburyo bwacu bwo kubona ibintu ni bwiza, kubera ko twiringiye “[u]bugingo buhoraho” (Yuda 21). Imyaka umuntu yamaze yongera ubumenyi, kandi abona ibintu n’ibindi, ishobora gutuma arushaho kujijuka no gushishoza. Ibyo bishobora gutuma umuntu arushaho kuba umunyabwenge no gushyira mu gaciro, kandi akagaragaza ko yishimira cyane ubuzima. Ibyo byose, bigirira akamaro kanini umukozi w’ubutumwa bwiza.
3 Kugera mu za bukuru, si ikibazo cyo gusaza mu buryo bw’umubiri gusa; ahubwo binakubiyemo ibihereranye n’imitekerereze y’umuntu. Niba wiringira kubaho igihe kirekire kandi ukaba wihatira gukomeza kubona ibintu nk’uko abakiri bato babibona, ibyo byombi ushobora kuzagenda urushaho kubigeraho. Abantu bageze mu za bukuru, bashobora gukungahaza imibereho yabo, binyuriye mu kongera ubumenyi bwabo bwo mu buryo bw’umwuka no kubugeza ku bandi.—1 Kor 9:23.
4 Ingero z’Ibintu Byabayeho: Igihe mushiki wacu umwe yari yujuje imyaka 86, yaravuze ati “iyo ntekereje ku myaka 60 ishize kuva ntangiye kwiga ukuri, numva isezerano rihumuriza ry’Imana rinsabye mu mutima. Ni koko, Yehova, we uziyerekana nk’indahemuka ku ndahemuka, atuma dusarura ibyishimo byinshi” (Zab 18:25, NW). Umuvandimwe umwe ugeze mu za bukuru, yibutse ukuntu urupfu rw’umugore we rwamuteye intimba ikomeye, nyuma yarwo ubuzima bwe bukaba bwarahashengabariye mu buryo bukabije. Yaravuze ati “ariko kandi, binyuriye ku bw’ineza ya Yehova, nagaruye ubuyanja mu buryo buhagije, ku buryo nyuma y’imyaka ibiri nashoboye gutangira umurimo w’ubupayiniya. Mbega ukuntu nshimira Yehova, ku bwo kuba muri iki gihe ubuzima bwanjye bwariyunguye, bitewe no kwagura umurimo wo kubwiriza!”
5 Mbega ukuntu bikwiriye gushimirwa, kuba abantu benshi cyane bageze mu za bukuru biyemeza gukomeza kubwiriza bakurikije uko ubuzima bwabo n’imbaraga zabo bibibemerera kose—nta kudohoka! Bafite impamvu nziza zo kwiyamira bagira bati “Mana, ni wowe wanyigishije, uhereye mu buto bwanjye, kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze.”—Zab 71:17.