ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/97 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Kanama

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Kanama
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 4 Kanama
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 11 Kanama
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 18 Kanama
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 25 Kanama
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 8/97 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo muri Kanama

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 4 Kanama

Indirimbo ya 16

Imin 7: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Gira icyo uvuga kuri raporo y’umurimo wo mu murima yo muri Mata, mu rwego rw’igihugu no mu rwego rw’itorero ryanyu. Amakuru ya Gitewokarasi.

Imin 13: “Amateraniro Adutera Ishyaka ry’Imirimo Myiza.” Mu bibazo n’ibisubizo. Garagaza akamaro k’ibiganiro byubaka biba mbere na nyuma y’amateraniro.​—Reba igitabo Manuel pour l’École, ku ipaji ya 82, paragarafu ya 17-18.

Imin 25: “Iringire ko Yehova Azakuza [Imbuto].” Disikuru hamwe n’ibyerekanwa. Tsindagiriza ko ari ngombwa gusubira gusura abantu bahawe udutabo. Teganya ibyerekanwa bibiri biteguye neza, byerekana uburyo bwo gutangiza ibyigisho. Shyiramo n’ibitekerezo biri mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 1997, paragarafu ya 7-11.

Indirimbo ya 78 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 11 Kanama

Indirimbo ya 20

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.

Imin 15: “Abantu Bageze mu za Bukuru Babwiriza Nta Kudohoka.” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo n’inkuru y’ibyabaye ku bihereranye n’umukecuru wakoze ubupayiniya bw’umufasha, ivugwa mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1988, ku ipaji ya 13.​—Mu Gifaransa.

Imin 20: “Imirimo yo Kubaka Amazu y’Ubwami Muri Afurika y’i Burasirazuba.” Mu bibazo n’ibisubizo.

Indirimbo ya 71 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 18 Kanama

Indirimbo ya 14

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Ongera usuzume “Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere.”

Imin 10: Ibikenewe iwanyu.

Imin 25: Subira Gusura Ukoresheje Agatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye. Garagaza ukuntu umuntu yazamura ikibazo, maze akagisubiza yifashishije ako gatabo, kugira ngo utange igisubizo. Urugero, ako gatabo gasubiza ibibazo bikurikira: Mbese, haba hari ibyiringiro ku bantu bapfuye (ipaji ya 5-6)? Mbese, byaba ari bibi gushavura (ipaji ya 8-9)? Ni gute umuntu ashobora guhangana n’agahinda (ipaji ya 18)? Ni gute abandi bashobora kubigufashamo (ipaji ya 20-3)? Ni gute abana bashobora gufashwa kugira ngo basobanukirwe ibihereranye n’urupfu (ipaji ya 25)? Ni irihe humure Bibiliya itanga (ipaji ya 27)? Hanyuma, ugirane ikiganiro mu buryo buhinnye n’ababwiriza babiri babishoboye, ku bihereranye n’ukuntu bakoresheje ako gatabo, bagasubiza ibibazo abantu bakunda kwibaza ku bihereranye n’urupfu, igihe bari basubiye gusura. Erekana ukuntu umuntu yakoresha ako gatabo, mu gihe asubiye gusura.

Indirimbo ya 94 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 25 Kanama

Indirimbo ya 23

Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Ibutsa bose gutanga raporo z’umurimo wo mu murima. Tangaza ibyerekeye gahunda z’umurimo ziteganywa mu mpera z’icyumweru.

Imin 15: Umusaza atange disikuru ishingiye mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1997, ku ipaji ya 14-19, itera abavandimwe inkunga yo kurangwa no kujijuka mu bihereranye n’ubucuruzi. Tsindagiriza ko ibintu bihereranye n’ubucuruzi, bitagombye kuvugirwa ku Nzu y’Ubwami, cyangwa ahandi hantu habera amateraniro. Ibutsa abavandimwe kugira ubwenge bwo kubishyira mu nyandiko.

Imin 20: Bwiriza Ufite Intego. Umusaza hamwe n’umukozi w’imirimo umwe cyangwa babiri, basuzume ibivugwa mu gitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 8-12. Ibande ku mpamvu zikomeye, zituma twagombye gukomeza kugira imyifatire irangwa n’icyizere no kujya mbere ku bihereranye n’umurimo wacu, kandi buri gihe tugakomeza gukorana n’umuteguro mu buryo bwuzuye.

Indirimbo ya 100 n’isengesho risoza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze