Twese Turasabwa Gukora Umurimo
1 Buri mwigishwa wese wa Yesu Kristo, agomba kumva ko imihati akora kugira ngo ashyigikire kandi yifatanye mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami, ari iy’ingenzi. Yesu yari azi ko abigishwa be bari kwera imbuto z’Ubwami mu rugero rutandukanye (Mat 13:23). N’ubwo igice kinini cy’umurimo gikorwa n’abapayiniya benshi bakorana umwete, abakomeza guha Imana ikuzo bose babishishikariye bera imbuto nyinshi uko bishoboka kose, ni abo gushimirwa.—Yoh 15:8.
2 Imihati Ikusanyirijwe Hamwe Isohoza Byinshi: Yesu yahanuye ko imihati y’abigishwa be bose ikusanyirijwe hamwe, yari gusohoza imirimo iruta iye (Yoh 14:12). Uko imimerere yacu bwite yaba imeze kose, wenda ikaba igabanya ibyo dushobora gukora cyangwa ikaba yatwemerera kugenera igihe kinini umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, twese tugomba gukora umurimo. Ibyo bihuje n’ibyo Pawulo yavuze agira ati “umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n’uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe . . . [bituma] umubiri ukūra.”—Ef 4:16.
3 Bamwe bashobora gutekereza ko imihati yabo itagira uruhare runini mu murimo. Ariko kandi, mu maso ya Yehova ikintu cy’ingenzi ni uko umurimo wacu twawukorana ubugingo bwacu bwose. Icyo tumukorera cyose, gifite agaciro kandi kirashimirwa.—Gereranya na Luka 21:1-4.
4 Komeza Gushyigikira Umurimo: Twese dufite igikundiro cyo gutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, dukoresheje ubutunzi bwacu. Nanone, bamwe bashobora gutanga ubufasha bakora umurimo w’amaboko ufitanye isano no gushyigikira umurimo w’Ubwami. Buri wese ashobora kwihatira gutanga ibisobanuro biteguye neza mu materaniro, no kwifatanya mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Binyuriye mu gukoresha neza uburyo bubonetse bwo gutera abandi inkunga, tuba tugize uruhare rw’agaciro mu gutuma imimerere y’umwuka y’itorero irushaho kuba myiza, kandi ibyo biteza imbere ubushobozi bwaryo bwo gusohoza umurimo ryashinzwe.
5 Ni koko, twese turasabwa gukora umurimo. Nta we ugomba kumva ko ibyo bitamureba. Imihati yacu tugira mu gukorera Yehova, imyinshi n’iciriritse yose hamwe, igaragaza ko ari twe twenyine dusenga Imana by’ukuri (Mal 3:18). Buri wese muri twe, ashobora kugira uruhare rugaragara mu guha icyubahiro Yehova no gufasha abandi kumumenya no kumukorera.