Amateraniro y’Umurimo yo muri Kamena
Icyumweru Gitangira ku itariki ya 1 Kamena
Indirimbo ya 223
Imin 8: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Amakuru ya Gitewokarasi.
Imin 15: “Afite Ibimukwiriye Byose, ngo Akore Imirimo Myiza Yose.” Mu bibazo n’ibisubizo. Tanga ibisobanuro mu magambo ahinnye, ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1989, ku ipaji ya 22-24 (mu Gifaransa).
Imin 22: “Kubwiriza Abantu b’‘Ingeri Zose.’” (NW) Umusaza asobonure ko ari byiza guha abantu runaka igitabo Le plus grand homme na L’humanité à la recherche de Dieu. Umusaza n’ababwiriza benshi bamenyereye, bagire icyo bavuga ku buryo bwavuzwe bwo gutanga igitabo. Vuga mu magambo ahinnye amadini aboneka mu karere kanyu, kandi usobanure impamvu tugomba kuba dufite mu bwenge bwacu imitwe y’ibiganiro runaka kugira ngo dutangirane ikiganiro n’umuntu wo muri buri dini muri ayo. Teganya icyerekanwa kimwe cyangwa bibiri.
Indirimbo ya 112 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 8 Kamena
Indirimbo ya 209
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.
Imin 15: “Kwita ku Mutungo wa Shebuja.” Disikuru itangwe n’umusaza, asuzume ibivugwa mu mugereka.
Imin 20: “Twese Turasabwa Gukora Umurimo.” Mu bibazo n’ibisubizo. Sobanura impamvu abasaza bishingikiriza ku bantu benshi bitangira gukora umurimo babyishakiye kugira ngo ibintu bya ngombwa bikorwe. Suzuma ibikenewe iwanyu, urugero nko gusukura no gufata neza Inzu y’Ubwami, gufasha abarwayi n’abageze mu za bukuru, no kurangiza ifasi. Tumira abasaza kugira ngo bagire icyo bavuga ku bihereranye n’ukuntu bishimira ubufasha butangwa n’ababwiriza benshi babigiranye umutima ukunze. Tsindagiriza ukuntu imihati ya buri wese ikenewe cyane.
Indirimbo ya 153 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 15 Kamena
Indirimbo ya 7
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu.
Imin 20: “Mugire Umwete.” Disikuru ishingiye ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 1986, ku ipaji ya 10-14 (mu Gifaransa). Gira icyo uvuga ku bihereranye n’akamaro k’umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, utera abantu inkunga yo gutangira kubukora uhereye ku itariki ya 1 Nzeri.
Imin 15: “Kubwiriza Binyuriye ku Myifatire Myiza.” Mu bibazo n’ibisubizo. Girana ikiganiro n’urubyiruko rw’intangarugero mu bibazo n’ibisubizo. Bavuge ukuntu abandi bashimishijwe n’imyifatire yabo ya Gikristo. Vuga inkuru imwe y’ibyabaye cyangwa ebyiri zo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1995, ku ipaji ya 24-25 (mu Gifaransa).
Indirimbo ya 170 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 22 Kamena
Indirimbo ya 61
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Niba igenzura ry’imibare y’itorero ryararangiye, mubitangarize itorero.
Imin 15: Uburyo bwo Gutangiza Gahunda yo Gushyira Abantu Amagazeti Uko Asohotse. Garagaza ibigomba gukorwa: kwandika amagazeti yose watanze, gusubira gusura ujyanye inomero zisohotse vuba, gutanga ibitekerezo bishyashya bivuye mu magazeti asohotse vuba kugira ngo utume bakomeza ugushimishwa. Abo ushobora guha amagazeti uko asohotse, bashobora kubamo abaturanyi, abo mukorana, abakozi bakora mu iduka, abakora aho batangira lisansi, n’abandi. Saba abagaragaje ugushimishwa gukoresha abonema. Saba umubwiriza umwe cyangwa babiri kugira ngo bavuge inkuru y’ibyabaye yubaka ku bihereranye no gushyira abantu amagazeti uko asohotse.
Imin 20: Abapayiniya Bafasha Abandi. Disikuru itangwe n’umugenzuzi w’umurimo, asuzuma gahunda yakozwe kugira ngo abapayiniya bafashe abandi mu buryo bwa bwite. Sobanura ukuntu za porogaramu zo gutanga ubufasha zatangijwe mu gihe cyashize. (jv 100; km 7/79 1, 3). Abashya barenga miriyoni babatijwe mu myaka itatu ishize, bakeneye gutozwa. Porogaramu yitwa “Abapayiniya Bafasha Abandi,” ikoresha ibyo abapayiniya b’igihe cyose n’abapayiniya ba bwite hamwe n’abamisiyonari bize Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya babonye hamwe n’amahugurwa bagize. Intego ni iy’uko buri mupayiniya afasha ababwiriza babiri buri mwaka kugira ngo babe abahanga kurushaho mu murimo, no kugira ngo bawifatanyemo cyane kurushaho. Abahabwa ubufasha, ntibagomba kugira icyo bishisha; gutera inkunga yuje urukundo n’ubugwaneza ni byo byitabwaho. Iyo porogaramu nshya, izatuma ababwiriza babarirwa mu bihumbi amagana baba abakozi bagira ingaruka nziza kurushaho.
Indirimbo ya 207 n’isengesho risoza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 29 Kamena
Indirimbo ya 114
Imin 10: Amatangazo. Ibutsa bose gutanga raporo y’umurimo wo kubwiriza yo muri Kamena. Gira icyo uvuga ku bihereranye n’ibitabo bizatangwa muri Nyakanga.
Imin 15: Duteganye Mbere y’Igihe ku bw’Abo Dukunda. Disikuru ishingiye ku Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 1998, ku ipaji ya 19-22. Garagaza impamvu ari iby’ubwenge gukora amasezerano ahereranye n’indagano kandi usabe abaguteze amatwi gutanga ibitekerezo bike ku byerekeranye n’inyungu zo gukora ayo masezerano.
Imin 20: Twese Dushobora Kubwiriza mu Buryo Bufatiweho. Disikuru hamwe n’ikiganiro ugirana n’abaguteze amatwi, gishingiye ku Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1987, ku ipaji ya 22-27 (mu Gifaransa). Erekana ukuntu abantu bakoresha igihe cyabo mu kwita ku nshingano z’ibintu by’umubiri, iz’umuryango, cyangwa inshingano zibareba ku giti cyabo, bashobora kubona uburyo bwinshi bwo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza buri munsi. Shyiramo n’inkuru z’ibyabaye iwanyu.
Indirimbo ya 76 n’isengesho risoza.