ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/1 pp. 30-31
  • Eliya Ahesha Ikuzo Imana y’Ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Eliya Ahesha Ikuzo Imana y’Ukuri
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abantu Babiri Batavugaga Rumwe Bahura
  • Yehova Ahabwa Ikuzo
  • Isomo Kuri Twe
  • Yarwaniriye ugusenga kutanduye
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yarwaniriye ugusenga kutanduye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Mbese Uzaba Uwizerwa nka Eliya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Ibyabereye ku Musozi wa Karumeli
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/1 pp. 30-31

Bakoze Ibyo Yehova Ashaka

Eliya Ahesha Ikuzo Imana y’Ukuri

YARI umuntu ushakishwa cyane kurusha abandi bose muri Isirayeli. Iyo umwami aramuka amubonye, nta gushidikanya ko yashoboraga kwicwa. Uwo muntu washakishwaga ni nde? Ni Eliya, umuhanuzi wa Yehova.

Umwami Ahabu n’umugore we w’umupagani Yezebeli, bari baratumye gahunda yo gusenga Baali isagamba muri Isirayeli. Ingaruka zabaye iz’uko Yehova yari yarateje icyo gihugu cyose amapfa, none hakaba hari mu mwaka wa kane kuva ayo mapfa ateye. Yezebeli amaze kubisha, yatangiye kwicisha abahanuzi ba Yehova, ariko Ahabu we akaba yarashakaga cyane cyane Eliya. Imyaka isaga itatu mbere y’aho, Eliya ni we wari warabwiye Ahabu ati “nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera” (1 Abami 17:1). Kandi amapfa yatewe n’iyo mpamvu yari agikomeza.

Muri iyo mimerere y’akaga, Yehova yabwiye Eliya ati “genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubira isi imvura.” Eliya yashyize ubuzima bwe mu kaga gakomeye, yumvira itegeko rya Yehova.​—1 Abami 18:1, 2.

Abantu Babiri Batavugaga Rumwe Bahura

Ahabu akibona Eliya, yaramubajije ati “mbega ni wowe, n’umuruho wateye Isirayeli?” Nuko Eliya asubizanya ubutwari ati “erega si jye wateye Isirayeli umuruho, ahubwo ni wowe n’inzu ya so, kuko mwaretse amategeko y’Uwiteka, mugakurikira Bāli.” Hanyuma, Eliya asaba ko Abisirayeli bose bakoranira ku Musozi Karumeli, hakubiyemo n’ “abahanuzi ba Bāli uko ari magana ane na mirongo itanu, n’abahanuzi ba Ashera . . . uko ari magana ane.” Hanyuma Eliya abwira iyo mbaga y’abantu ati “muzageza he guhera mu rungabangabo?a Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana, nimumukurikire; kandi niba ari Bāli, abe ari we mukurikira.”​—1 Abami 18:17-21.

Abantu baracecetse. Wenda bemeye ikosa ryabo ryo kuba batariyeguriye Yehova batagize uwo bamubangikanya na we (Kuva 20:4, 5). Cyangwa se, bishobora kuba byaratewe n’uko imitimanama yabo yari inangiye cyane, ku buryo babonaga ko kugaba ubudahemuka bwabo mo kabiri hagati ya Yehova na Baali, ari nta cyaha kirimo. Ibyo ari byo byose, Eliya yagiriye abantu inama yo kuzana ibimasa bibiri by’imisore​—kimwe cy’abahanuzi ba Baali, n’ikindi cye. Ibyo bimasa byombi byari gutegurwa kugira ngo bitangweho ibitambo, ariko nta muriro wagombaga gucanwa. Eliya yaravuze ati “mutakambire izina ry’imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry’Uwiteka [“Yehova” NW ]. Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.”​—1 Abami 18:23, 24.

Yehova Ahabwa Ikuzo

Abahanuzi ba Baali batangiye ‘gusimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse.’ Igitondo cyose, biriwe batera hejuru bati “nyamuna Bāli, twumvire.” Ariko Baali ntiyabasubiza (1 Abami 18:26). Hanyuma, Eliya atangira kubashinyagurira, ati “erega nimutere hejuru; kuko ari imana” (1 Abami 18:27). Abahanuzi ba Baali batangiye ndetse no kwikebesha ibyuma n’amacumu​—uwo ukaba ari umugenzo wakoreshwaga kenshi n’abapagani, kugira ngo batume Imana zabo zigira impuhwe.b​—1 Abami 18:28.

Ubu noneho, byari bigeze ku gicamunsi, kandi abasenga Baali bari bagikomeza ‘gukotsora [“kwitwara nk’abahanuzi,” NW ]’​—muri iyi nkuru, ayo magambo akaba yumvikanisha igitekerezo cyo kugera mu mimerere yo gutwarwa no kutagira rutangira. Mu masaha ya nimugoroba, amaherezo Eliya yaje kubwira abantu bose ati “nimunyegere.” Abantu bose bitegereza Eliya uko asana igicaniro cya Yehova, uko acukura uruhavu rukizengurutse, uko acagagura cya kimasa cy’umusore, maze akagishyira ku gicaniro kiriho inkwi kugira ngo cyoswe. Nyuma y’aho, ari icyo kimasa, ari igicaniro, ari n’inkwi, byose byasutsweho amazi birajandama, ndetse n’uruhavu rwuzuramo amazi (nta gushidikanya akaba yari amazi y’inyanja bari bavomye mu Nyanja ya Mediterane). Hanyuma, Eliya yasenze Yehova agira ati “uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli, kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw’ijambo ryawe. Nyumvira, Uwiteka [“Yehova” NW ], nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.”​—1 Abami 18:29-37.

Ako kanya, umuriro wamanutse mu ijuru, “utwika igitambo cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose.” Abantu babirebaga bahise bikubita hasi bubamye, bavuga bati “Uwiteka [“Yehova” NW] ni we Mana, Uwiteka [“Yehova” NW ] ni we Mana.” Bitegetswe na Eliya, abahanuzi ba Baali barafashwe, bajyanwa ku kagezi Kishoni, ari na ho biciwe.​—1 Abami 18:38-40.

Isomo Kuri Twe

Eliya yagaragaje igishobora gusa n’aho ari ubutwari bw’indengakamere. Ariko kandi, Yakobo, umwanditsi wa Bibiliya, atubwiza ukuri ko “Eliya yari umuntu umeze nkatwe” (Yakobo 5:17). Ntiyari umuntu uzira ubwoba cyangwa imihangayiko. Urugero, igihe Yezebeli yarahiraga nyuma y’aho ko azihorera bitewe n’urupfu rw’abo bahanuzi ba Baali, Eliya yarahunze, maze aza gutakambira Yehova mu isengesho agira ati “Uwiteka, ndarambiwe; icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye.”​—1 Abami 19:4.

Nta bwo Yehova yakuyeho ubugingo bwa Eliya ngo abwice. Ibiri amambu, yamufashije mu buryo burangwa n’imbabazi (1 Abami 19:5-8). Muri iki gihe, abagaragu b’Imana bashobora kwizera badashidikanya ko Yehova azabakorera ibisa bityo, mu gihe bahanganye n’ibihe by’imihangayiko ikomeye, wenda bitewe no kurwanywa. Mu by’ukuri, mu gihe basenze Yehova bamusaba ko yabafasha, ashobora kubaha “imbaraga zisumba byose,” kugira ngo n’ubwo baba ‘bafite amakuba impande zose,’ ntibazigere ‘bakuka imitima.’ Ku bw’ibyo rero, bazafashwa kwihangana, nk’uko byagenze kuri Eliya.​—2 Abakorinto 4:7, 8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Intiti zimwe na zimwe, zivuga ko Eliya ashobora kuba yarerekezaga ku mibyinire yo mu buryo bw’umugenzo y’abasengaga Baali. Ubwo buryo bwo gukoresha ijambo ‘gucumbagira,’ buboneka mu 1 Abami 18:26 (NW ), bukaba busobanura imibyinire y’abahanuzi ba Baali.

b Hari abavuga ko icyo gikorwa cyo kwikebagura cyari gifitanye isano n’umugenzo wo gutamba abantu. Ibyo bikorwa byombi byumvikanishaga ko kubabaza umubiri cyangwa kwivusha amaraso bishobora gutuma imana igira ubuntu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze