Uburyo bwo Kubonera Ibyishimo Byinshi Kurushaho mu Materaniro
1 Amateraniro ni ay’ingenzi kugira ngo dukomeze kumererwa neza mu buryo bw’umwuka. Ibyishimo tuyaboneramo, bifitanye isano mu buryo butaziguye n’ibyo dukora mbere y’amateraniro, mu gihe tuyarimo na nyuma y’aho. Ni gute dushobora kwifasha ubwacu tugafasha n’abandi gukomeza kugira ibyishimo mu rugero ruhanitse binyuriye mu kwifatanya mu materaniro?
2 Mbere y’Amateraniro: Kwitegura bigira ingaruka mu buryo butaziguye ku bihereranye n’ibyishimo tubonera mu materaniro. Iyo twiteguye neza, dusunikirwa cyane kurushaho gutega amatwi no kuyagiramo uruhare. Byongeye kandi, icyo twaba twasabwe gutegura cyose mu nyigisho zitangirwa mu materaniro, tugomba kugitegura neza, dufite intego yo gutanga ibitekerezo bihuje neza neza n’amabwiriza, kandi tugatera abateze amatwi gukurikirana babishishikariye. Tugomba kugisubiramo mu buryo bunonosoye. Iyo tugize uruhare mu gutuma amateraniro arangwa n’igishyuhirane kandi akubaka ku buryo buri wese yungukirwa, amajyambere yacu bwite aragaragara, kandi tukagira ibyishimo byinshi kurushaho.—1 Tim 4:15, 16.
3 Mu Gihe cy’Amateraniro: Gutanga ibitekerezo mu materaniro, bishobora gutuma turushaho kuyishimira. Buri wese mu itorero, yagombye kubona ko ibiganiro bisaba ko abateze amatwi babyifatanyamo, ari inshingano imureba. Ubusanzwe, ibitekerezo bigufi kandi bigusha ku ngingo bigira ingaruka nziza kurushaho. Kuvuga mu magambo ahinnye ingero z’ibyabaye zubaka, bishobora gutera inkunga cyane kandi bigakomeza abandi, bityo tukaba tugomba guhora twiteguye gutanga izo ngero igihe cyose bikwiriye (Imig 15:23; Ibyak 15:3). Igihe dutanga inyigisho mu materaniro, twagombye kuvugana igishyuhirane no mu buryo bwemeza, tugatuma gishimisha, kirangwa no kuvuga ibintu uko biri, kandi kikaba ingirakamaro.
4 Nyuma y’Amateraniro: Kugirana n’abandi ibiganiro byiza, gusuhuzanya mu buryo bwa gicuti, no kuganira ku ngingo nkeya z’ingenzi zasuzumwe mu materaniro, bizatuma twese twungukirwa. Kugaragaza ibyishimo byacu igihe tubona abakiri bato, abakuru n’abantu bakiri bashya bifatanya mu materaniro, bishimangira urukundo rurangwa mu mishyikirano ya kivandimwe. Aho kunenga abantu bamwe na bamwe bashobora kuba basibye amateraniro, twagombye kubabwira ibyerekeranye n’ibyishimo twaboneye mu kwifatanya mu materaniro, tukaboneraho no kubatera inkunga yo guterana.—Heb 10:24, 25.
5 Nimucyo rero twe kuzivutsa ubwo buryo bw’ingirakamaro bwateganyijwe bwo guterana inkunga (Rom 1:11, 12). Nitugira uruhare mu gushyiraho imihati myinshi kandi tubikuye ku mutima, twese dushobora gukomeza kugira ibyishimo binyuriye mu kwifatanya mu materaniro ya Gikristo.