ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 10/99 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo mu Kwezi k’Ukwakira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo mu Kwezi k’Ukwakira
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 4 Ukwakira
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 11 Ukwakira
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 18 Ukwakira
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 25 Ukuboza
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 10/99 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo mu Kwezi k’Ukwakira

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 4 Ukwakira

Indirimbo ya 5 (sb29-YW)

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.

Imin. 17: “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi Rizasohora Uko Ryakabaye!” Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota, hanyuma ukomereze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Vuga ingingo nke ziri muri icyo gitabo gishyashya zigaragaza icyo ibihe turimo bisobanura.

Imin. 18: Jya Uhoza Amagazeti ku Mutima! Vuga umubare w’amagazeti yose yatanzwe n’itorero mu kwezi gushize. Ni gute ibyo byagereranywa n’umubare w’amagazeti twohererezwa na Sosayiti? Niba hari itandukaniro rinini, ni iki cyakorwa? Tumira abaguteze amatwi kugira ngo bagire icyo bavuga kuri ibi bikurikira: (1) Buri mubwiriza agomba gutumiza umubare uhagije w’amagazeti ariko ukwiriye. (2) Bona ko buri munsi wo ku wa Gatandatu ari umunsi w’amagazeti. (3) Teganya igihe runaka cyo gutanga amagazeti muri gahunda yawe ya bwite y’umurimo buri kwezi (4) Teganya gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho kenshi kurushaho ukoresheje amagazeti, kugira ngo utangize ibiganiro. (5) Shyira abacuruzi hamwe n’abantu b’abanyamyuga ingingo zibagenewe mu buryo bwihariye kandi zisa n’aho zishobora kubashimisha cyane. (6) Andika neza aho watanze amagazeti kandi ugerageze kubona abo wazajya ushyira amagazeti uko asohotse, ujye usubira kubasura buri gihe witwaje nomero zisohotse vuba. (7) Koresha neza kopi izo ari zo zose z’amagazeti amaze igihe, kugira ngo hatagira arundana. Erekana amagazeti asohotse vuba, kandi ugaragaze ingingo zisa n’aho zishobora kubyutsa ugushimishwa. Teganya umubwiriza ukuze hamwe n’ukiri muto, maze buri wese yerekane uburyo buhinnye bwo gutanga amagazeti.​—Reba umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1995, mu Giswayire.

Indirimbo ya 28 (sb29-YW) n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 11 Ukwakira

Indirimbo ya 20 (sb29-YW)

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Imibare y’ibibarurwa.

Imin. 15: Ibikenewe Iwanyu. Amakuru ya Gitewokarasi hamwe n’Ibyibutswa by’Ingirakamaro.

Imin. 20: “Uburyo bwo Kubonera Ibyishimo Byinshi Kurushaho mu Materaniro.” Mu bibazo n’ibisubizo. Tanga ingero zihariye ku bihereranye n’ukuntu dushobora kugaragaza ko twitanaho kandi tugaterana inkunga igihe turi mu materaniro. Tumira abaguteze amatwi kugira ngo bavuge ingero z’ibyo biboneye ubwabo.

Indirimbo ya 7 (sb29-YW) n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 18 Ukwakira

Indirimbo ya 12 (sb29-YW)

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu hamwe n’inkuru z’ibyabaye mu murimo wo kubwiriza.

Imin. 13: “Mbese Ugiye Kwimuka?” Disikuru itera inkunga, itangwe n’umwanditsi. Mu gihe ababwiriza baba babonye ko ari ngombwa kwimukira mu rindi torero, ni iby’ingenzi ko bahita bamenyera imimerere mishyashya bagiyemo, kugira ngo birinde kuba basubira inyuma mu by’umwuka mu buryo ubwo ari bwo bwose. Tsindagiriza ko ari ngombwa kubimenyesha abasaza no kubasaba ubufasha ku bihereranye no gushyikirana n’itorero rishyashya.

Imin. 22: “Guhindura Abantu Abigishwa Muri Bagenzi Bacu Bakomoka Muri Aziya.” Mu bibazo n’ibisubizo. Garagaza ibyo dushobora kwemeranyaho n’abantu bakomoka muri Aziya. Tanga icyerekanwa giteguwe neza. Vuga ko abantu benshi bakomoka muri Aziya bakoresha abonema y’amagazeti yacu.

Indirimbo ya 2 n’isengesho risoza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 25 Ukuboza

Indirimbo ya 21 (sb29-YW)

Imin. 15: Amatangazo y’iwanyu. Tera bose inkunga yo kwitegura gutanga agatabo Ni Iki Imana Idusaba? cyangwa igitabo Ubumenyi mu kwezi k’Ugushyingo. Sobanura uko umuntu yategura uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwibanda ku kibazo kigira kiti “Mbese, Imana Isubiza Amasengesho?” Koresha ingingo zo mu Isomo rya 7 ryo muri ako gatabo, cyangwa igice cya 16 cyo mu gitabo Ubumenyi, paragarafu ya 12-14. Erekana uburyo bworoheje bwo gutangiza ibiganiro bukubiyemo umurongo umwe w’Ibyanditswe.

Imin. 15: Kubona Ibisubizo by’Ibibazo Bishingiye Kuri Bibiliya. Umubwiriza wahuye n’umuntu ushimishijwe wari ufite ikibazo gishingiye kuri Bibiliya, asange umukozi w’imirimo akimubaze. Aho kugira ngo umukozi w’imirimo amuhe igisubizo, amusobanurire uburyo bwo kukibona. Mbere na mbere, asuzume ibitekerezo biboneka mu gitabo Manuel pour l’École, icyigisho cya 7, paragarafu ya 8-9. Hanyuma, bombi bashakire hamwe ikibazo gikunze kuzamurwa mu ifasi y’iwabo muri rusange. Barebe amashakiro yihariye afitanye isano n’iyo ngingo, maze babone ingingo zemeza kandi zigaragaza ko igisubizo gishingiye kuri Bibiliya koko. Tera abaguteze amatwi inkunga yo kugira icyigisho cyiza kandi gihesha ingororano, cyo gushaka ibibazo bishingiye kuri Bibiliya.

Imin. 15: Intego Dushobora Kwishyiriraho. Disikuru hamwe no kugirana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Suzuma intego z’ingirakamaro zagaragajwe mu gasanduku kari mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 1997, ku ipaji ya  11, mu Gifaransa. Batere inkunga yo kwifatanya mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha cyangwa ubw’igihe cyose. Sobanura ukuntu kugera kuri izo ntego bishobora kutuzanira inyungu mu buryo bwa bwite. Tumira abaguteze amatwi kugira ngo bavuge bimwe mu byishimo bagize, igihe bashoboraga kugera ku ntego zimwe na zimwe za gitewokarasi.

Indirimbo ya 18 (sb29-YW) n’isengesho risoza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze