ISOMO RYA 46
Ingero zishingiye ku bintu abantu bamenyereye
BIRUMVIKANA ariko ko ingero zose ukoresheje zigomba kuba zifite aho zihuriye n’ibyo uvuga. Icyakora kugira ngo zigire ingaruka nziza cyane, ni iby’ingenzi ko ziba zikwiranye n’abo ubwira.
Niba uteganya kuzavugira imbere y’abantu benshi, ni gute kumenya abazaba baguteze amatwi abo ari bo bigira uruhare ku ngero utoranya? Yesu we yabigenje ate? Haba igihe yabaga abwira rubanda cyangwa abigishwa be, ingero Yesu yatangaga ntizari izo mu bindi bihugu bitari Isirayeli. Bene izo ngero nta cyo zari kubwira ababaga bamuteze amatwi. Urugero, Yesu ntiyigeze avuga ku mibereho y’i bwami yo mu Misiri cyangwa imihango y’amadini yo mu Buhindi. Icyakora, ingero ze zabaga zishingiye ku bintu abantu bo mu mahanga yose bashoboraga kumva. Yavuze ibyo kudoda imyenda, ubucuruzi, gutakaza ikintu cy’agaciro no gutaha ubukwe. Yari azi ukuntu abantu bifata mu mimerere inyuranye; ibyo kandi ni byo yaheragaho atanga ingero (Mar 2:21; Luka 14:7-11; 15:8, 9; 19:15-23). Kubera ko umurimo wo kubwiriza Yesu yakoze wari ugenewe mbere na mbere Abisirayeli, inyinshi mu ngero yakoresheje zari zifitanye isano n’ibintu hamwe n’ibikorwa byo mu mibereho yabo ya buri munsi. Ni yo mpamvu yavuze ku buhinzi, avuga ukuntu intama zumvira ijwi ry’umwungeri wazo n’ukuntu abantu bajyaga babika inzoga mu mifuka y’impu (Mar 2:22; 4:2-9; Yoh 10:1-5). Nanone yagiye avuga ku mateka bari bazi, urugero nk’ukuntu umugabo n’umugore ba mbere baremwe, umwuzure wo mu gihe cya Nowa, ukuntu Sodomu na Gomora byarimbuwe, urupfu rw’umugore wa Loti, n’ibindi n’ibindi (Mat 10:15; 19:4-6; 24:37-39; Luka 17:32). Mbese, nawe iyo utoranya ingero zawe, waba utekereza witonze ku bintu abo ubwira bakora n’umuco bakuriyemo?
Byagenda bite se niba noneho ubwira umuntu umwe cyangwa se abantu bake gusa? Gerageza gushaka urugero ruhuje mu buryo bwihariye n’abo bantu bake ubwira. Igihe Yesu yabwirizaga umugore w’Umusamariyakazi ku iriba ryari hafi y’i Sukara, yavuze ku ‘mazi y’ubugingo,’ ‘kutazongera kugira inyota ukundi’ n’“isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho”; izo zose zikaba zari imvugo z’ikigereranyo zari zifitanye isano n’umurimo uwo mugore yakoraga (Yoh 4:7-15). N’igihe yabwiraga abagabo bamesaga inshundura zabo, imvugo y’ikigereranyo yakoresheje yari ifitanye isano n’uburobyi (Luka 5:2-11). Izo ncuro zose, yashoboraga kuba yarivugiye ku buhinzi kubera ko bari batuye mu karere abantu bahingaga. Ariko se mbega ukuntu byarushijeho kugira ingaruka nziza kuba yaravuze ku bintu abo yabwiraga bakoraga bityo akabafasha gutekereza! Mbese, nawe ugerageza kubigenza utyo?
Mu gihe Yesu yibanze gusa ku ‘ntama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli,’ intumwa Pawulo we ntiyatumwe gusa ku Bisirayeli, ahubwo yanatumwe ku Banyamahanga (Mat 15:24; Ibyak 9:15). Mbese, ibyo byaba byaragize ingaruka ku myigishirize ya Pawulo? Yego rwose. Igihe yandikiraga Abakristo b’i Korinto, yavuze iby’amasiganwa yo ku maguru, avuga ukuntu abantu bajyaga barya ibyaterekerejwe ibishushanyo, avuga no ku myiyereko y’abatsinze; ibyo bikaba byari ibintu Abanyamahanga bari bazi neza.—1 Kor 8:1-10; 9:24, 25; 2 Kor 2:14-16.
Mbese, iyo utoranya ingero uzifashisha wigisha, nawe waba witonda nk’uko Yesu na Pawulo babyitonderaga? Waba wita ku mimerere abakumva bakuriyemo n’ibikorwa birirwamo? Ni iby’ukuri ko isi ya none itakiri uko yari iri mu kinyejana cya mbere. Radiyo na televiziyo bifasha abantu benshi gukurikiranira hafi amakuru y’isi yose, ku buryo usanga bazi neza ibibera mu bindi bihugu. Niba ari uko bimeze mu karere utuyemo, nta cyo byaba byishe wifashishije ayo makuru mu ngero utanga. Icyakora, ibintu birushaho kugira ingaruka ku bantu ni ibirebana n’imibereho yabo bwite, ni ukuvuga ibirebana n’urugo rwabo, umuryango wabo, umurimo bakora, ibyo barya n’imiterere y’ikirere cyo mu karere k’iwabo.
Niba urugero rwawe rusaba ko urwongeraho ibisobanuro byinshi kugira ngo rwumvikane, nta gushidikanya ko uba wavuze ikintu abo ubwira batazi. Bene urwo rugero rushobora gutuma batumva isomo washakaga kubigisha. Ibyo bishobora gutuma abateze amatwi bazirikana urugero watanze, ariko ntibibuke ukuri kwa Bibiliya washakaga kubagezaho.
Yesu ntiyakoreshaga ingero zigoye kumva, ahubwo yakoreshaga ingero zoroheje zifitanye isano n’ibintu byo mu mibereho ya buri munsi. Yifashishaga utuntu duto mu gusobanura ibintu binini, n’utuntu tworoheje mu gusobanura ibintu bikomeye. Kubera ko Yesu yagendaga afata ibintu abo yabwiraga bahuraga na byo buri munsi akabihuza n’ukuri kw’ibintu byo mu buryo bw’umwuka, yafashije abantu gusobanukirwa mu buryo bworoshye kurushaho ukuri kw’ibintu byo mu buryo bw’umwuka yigishaga no kukuzirikana. Mbega urugero rwiza dukwiriye kwigana!