UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YEREMIYA 49-50
Yehova aha imigisha abicisha bugufi agahana abibone
Abisirayeli bihannye bari kurira amarira y’ibyishimo, igihe Yehova yari kubakura mu bunyage
Bari kuzirikana isezerano bagiranye na we, bagakora urugendo rurerure basubira i Yerusalemu, kugira ngo bongere gusenga Yehova by’ukuri
Babuloni yarangwaga n’ubwibone yari kuzahanwa bitewe n’ibikorwa by’ubugome yakoreye ubwoko bwa Yehova
Babuloni yahindutse umusaka nk’uko byahanuwe, ntiyongera guturwa ukundi