ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb17 Kamena p. 3
  • Ibyo Yehova avuze byose birasohora

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibyo Yehova avuze byose birasohora
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 2
    Nimukanguke!—2012
  • Irimbuka riteye ubwoba ry’idini ry’ikinyoma ryerekanwa mbere y’igihe
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
  • Yehova yacishije bugufi umurwa warangwaga n’ubwibone
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
mwb17 Kamena p. 3

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YEREMIYA 51-52

Ibyo Yehova avuze byose birasohora

Yehova yavuze ibizaba nta kwibeshya

Umurashi wo mu barindaga umwami w’u Buperesi

Umurashi wo mu barindaga umwami w’u Buperesi

“Mutyaze imyambi”

51:11, 28

  • Abamedi n’Abaperesi bari abarashi b’abahanga kandi imiheto ni yo yari intwaro zabo z’ibanze. Imyambi yabo barayityazaga kugira ngo yinjire, ihinguranye abo barashe

“Abagabo b’abanyambaraga b’i Babuloni baretse kurwana”

51:30

  • Inyandiko ivuga ibya Nabonide igira iti “ingabo za Kuro zinjiye muri Babuloni nta mirwano ibaye.” Ibyo bihuza neza n’ibivugwa mu buhanuzi bwa Yeremiya

Inyandiko ivuga ibya Nabonide

Inyandiko ivuga ibya Nabonide

“Babuloni izahinduka ibirundo by’amabuye kugeza ibihe bitarondoreka”

51:37, 62

  • Kuva mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu, Babuloni yatangiye gutakaza icyubahiro cyayo. Alexandre le Grand yashakaga kugira Babuloni umurwa mukuru w’ubwami bwe ariko biramunanira, kuko yahise apfa. Ubukristo bugitangira, hari Abayahudi bari bagituye i Babuloni. Ni yo mpamvu intumwa Petero yahasuye. Icyakora mu kinyejana cya kane, uwo mugi wari utakiriho

    Umurongo w’ibihe ugaragaza Babuloni ifatwa, Alexandre le Grand apfa, Petero ari i Babuloni n’amatongo ya Babuloni

Kuba ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora byagombye gutuma nkora iki?

Ni iki nagombye kwigisha abandi ku birebana n’ubuhanuzi?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze