5-11 Kamena
YEREMIYA 51-52
Indirimbo ya 37 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Ibyo Yehova avuze byose birasohora”: (Imin. 10)
Yr 51:11, 28—Yehova yari yaravuze uwari kuzigarurira Babuloni (it-2 360 par. 2-3)
Yr 51:30—Yehova yari yarahanuye ko Babuloni yari gutsindwa (it-2 459 par. 4)
Yr 51:37, 62—Yehova yari yarahanuye ko Babuloni yari kuzahinduka amatongo (it-1 237 par. 1)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Yr 51:25—Kuki Babuloni yiswe ‘umusozi urimbura?’ (it-2 444 par. 9)
Yr 51:42—Ni mu buhe buryo “inyanja” yari kuzamuka ‘ikarengera’ Babuloni? (it-2 882 par. 3)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Yr 51:1-11
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro gishingiye ku “buryo bw’icyitegererezo.” Erekana buri videwo igaragaza uburyo bw’icyitegererezo, hanyuma muziganireho. Tera ababwiriza inkunga yo kwereka nyir’inzu ibiri kuri jw.org, ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > INAMA ZIGENEWE UMURYANGO.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
“Ese wiringira amasezerano ya Yehova mu buryo bwuzuye?”: (Imin. 15) Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Tera abateranye inkunga yo kujya baganira ku buhanuzi bwo muri Bibiliya bagamije guterana inkunga, kugira ngo ukwizera kwabo kurusheho gukomera.—Rm 1:11, 12.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) kr igice cya 13 par. 24-32
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 49 n’isengesho