Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
3-9 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 11–14
“Ese ufite umutima woroshye?” (Ezekiyeli 11:17, 18)
Mu mwaka wa 612 Mbere ya Yesu, Ezekiyeli yajyanywe i Yerusalemu mu buryo bw’iyerekwa. Mbega ibintu bibi cyane yabonye byarimo bibera mu rusengero rw’Imana! Igihe Yehova yari agiye gusohoreza uburakari bwe ku bahakanyi, yohereje ingabo ze zo mu ijuru (zigereranywa n’“abantu batandatu”) kugira ngo zize kurimbura. Abari barashyizweho “ikimenyetso mu gahanga” ni bo bonyine bagombaga kurokoka (Ezekiyeli 9:2-6). Icyakora, “amakara y’ibishirira,” ari bwo butumwa buvuga ibihereranye n’irimbuka, yagombaga kubanza kunyanyagizwa kuri uwo murwa wose (Ezekiyeli 10:2). Nubwo ‘inzira mbi [y’Abisirayeli Yehova] yari kuzayibagereka ku mutwe,’ yasezeranyije ko yari kuzongera guteraniriza hamwe Abisirayeli bari baratatanye.—Ezekiyeli 11:17-21.
Ufata imyanzuro ute?
9 Niba dushaka gufata imyanzuro myiza nk’uko Yesu na we yabigenzaga, tugomba kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo atuyobore. Tugomba gukurikiza aya magambo arangwa n’ubwenge agira ati “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe. Ntukigire umunyabwenge, ahubwo ujye utinya Yehova kandi uhindukire uve mu bibi” (Imig 3:5-7). Kwiga Bibiliya tukamenya imitekerereze ya Yehova bishobora kudufasha kwiyumvisha ibyo ashaka mu mimerere runaka. Uko turushaho gusobanukirwa imitekerereze ya Yehova ni na ko umutima wacu uzarushaho kwemera kuyoborwa na we.—Ezek 11:19.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I
12:26-28. Ezekiyeli yabwiye abasuzuguye ubutumwa bwe ati “amagambo [ya Yehova] yose nta na rimwe rizongera kurazikwa.” Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dufashe abandi kwiringira Yehova mbere y’uko isi ya Satani irimburwa.
Reka ibyo Yehova aduha bikugirire akamaro
13 Urugero, muri Ezekiyeli 14:13, 14, hagira hati “igihugu nigikora icyaha kikampemukira, nzakibangurira ukuboko kwanjye mvune inkoni bamanikaho imigati ifite ishusho y’urugori, kandi nzagiteza inzara ngitsembemo abantu n’amatungo. ‘Niyo cyaba kirimo ba bagabo uko ari batatu, ari bo Nowa, Daniyeli na Yobu, barokora ubugingo bwabo gusa bitewe no gukiranuka kwabo,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.” Iyo ukoze ubushakashatsi ubona ko igitabo cya Ezekiyeli cyanditswe ahagana mu mwaka wa 612 Mbere ya Yesu. Icyo gihe, hari hashize ibinyejana byinshi Nowa na Yobu bapfuye, kandi Imana yari icyibuka ko babaye indahemuka. Ariko Daniyeli we yari akiriho. Birashoboka cyane ko igihe Yehova yavugaga ko yari umukiranutsi nka Nowa na Yobu, Daniyeli yari hafi kugira imyaka 20 cyangwa akaba yari ayirengejeho gato. Ni irihe somo tubikuramo? Yehova abona ubudahemuka bw’abamusenga bose, hakubiyemo n’abakiri bato, kandi akabuha agaciro.—Zab 148:12-14.
14:12-23. Kugira ngo tuzabone agakiza, bidusaba kugira icyo dukora buri wese ku giti cye. Nta muntu ushobora kubidukorera.—Abaroma 14:12.
10-16 Nyakanga
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 15-17
“Ese wubahiriza amasezerano?” (Ezekiyeli 17:1-4)
17:1-24—Ibisiga bibiri binini bigereranya bande? Ni mu buhe buryo amahage y’umwerezi yakokowe, kandi se ni nde ‘hage ryoroshye’ ryatewe na Yehova? Ibyo bisiga bibiri, bigereranya umutegetsi wa Babuloni n’uwa Egiputa. Igisiga cya mbere cyageze mu bushorishori bw’umwerezi, bivuga ko cyabaye umutegetsi ukomoka mu gisekuruza cy’umwami Dawidi. Icyo gisiga cyakokoye ihage rikiri rito ryo mu bushorishori kivanaho umwami Yehoyakini w’u Buyuda kikamusimbuza Sedekiya. Nubwo Sedekiya yari yaravuze ko azubahiriza isezerano ry’ubudahemuka, yashakiye ubufasha ku kindi gisiga, ari cyo mwami wa Egiputa, ariko nta cyo yagezeho. Yagombaga kujyanwa mu bunyage kandi agapfira i Babuloni. Yehova na we yakokoye “ihage ryoroshye” rigereranya Ubwami bwa Mesiya. Yehova yateye iryo hage mu “mpinga y’umusozi muremure” ari wo Siyoni yo mu ijuru. Aho ni ho azabera “umwerezi mwiza,” akaba ari wo isi yose ikesha imigisha nyakuri.—Ibyahishuwe 14:1.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I
17:1-24—Ibisiga bibiri binini bigereranya bande? Ni mu buhe buryo amahage y’umwerezi yakokowe, kandi se ni nde ‘hage ryoroshye’ ryatewe na Yehova? Ibyo bisiga bibiri, bigereranya umutegetsi wa Babuloni n’uwa Egiputa. Igisiga cya mbere cyageze mu bushorishori bw’umwerezi, bivuga ko cyabaye umutegetsi ukomoka mu gisekuruza cy’umwami Dawidi. Icyo gisiga cyakokoye ihage rikiri rito ryo mu bushorishori kivanaho umwami Yehoyakini w’u Buyuda kikamusimbuza Sedekiya. Nubwo Sedekiya yari yaravuze ko azubahiriza isezerano ry’ubudahemuka, yashakiye ubufasha ku kindi gisiga, ari cyo mwami wa Egiputa, ariko nta cyo yagezeho. Yagombaga kujyanwa mu bunyage kandi agapfira i Babuloni. Yehova na we yakokoye “ihage ryoroshye” rigereranya Ubwami bwa Mesiya. Yehova yateye iryo hage mu “mpinga y’umusozi muremure” ari wo Siyoni yo mu ijuru. Aho ni ho azabera “umwerezi mwiza,” akaba ari wo isi yose ikesha imigisha nyakuri.—Ibyahishuwe 14:1.
Yego yanyu ijye iba yego
11 Kuki Yehova yatwandikishirije mu Ijambo rye izo ngero zose tubonye? Kandi se kureka Yego yacu ikaba Yego ni iby’agaciro mu rugero rungana iki? Bibiliya itanga umuburo usobanutse neza uvuga ko umuntu ‘utubahiriza amasezerano’ ari mu “bakwiriye gupfa” (Rom 1:31, 32). Farawo wo muri Egiputa, Sedekiya Umwami w’u Buyuda na Ananiya na Safira, ni ingero mbi ziri muri Bibiliya z’abantu bataretse ngo Yego yabo ibe Yego. Bose bagezweho n’ingorane kandi ibyababayeho byatubereye umuburo.—Kuva 9:27, 28, 34, 35; Ezek 17:13-15, 19, 20; Ibyak 5:1-10.
w88 15/9 17 par. 8
Yehova yakuye inkota mu rwubati rwayo
8 Hanyuma Yehova yagereranyije umwami w’i Babuloni n’uwa Egiputa na za kagoma nini cyane. Imwe yaciye umushibu wo mu bushorishori bw’igiti cy’isederi, ivanaho umwami Yehoyakini, ikamusimbuza Sedekiya. Nubwo Sedekiya yarahiye Nebukadinezari ko atazamuhemukira, yarenze ku ndahiro asaba inkunga ya gisirikare umwami wa Egiputa na we ugereranywa na kagoma nini cyane. Kuba Sedekiya yararahiye mu izina ry’Imana hanyuma akarenga ku ndahiro, byatukishije Yehova. Nitwibuka ko kutubahiriza amasezerano bitukisha Imana, tuzabyirinda. Twebwe Abahamya ba Yehova dushimishwa no kuba twitirirwa izina ry’Imana!—Ezekiyeli 17:1-21.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
w88 15/9 17 par. 7
Yehova yakuye inkota mu rwubati rwayo
7 Ishyanga ry’u Buyuda ryagereranyijwe n’umuzabibu w’ishyamba utera imbuto nziza, ukaba ugomba gutwikwa. Ibyo byatewe n’uko abaturage baho bahemutse (Ezekiyeli 15:1-8). Nanone bwagereranyijwe n’umwana watawe, Imana ikamurokora imuvanye muri Egiputa, kugeza igihe yabereye umugore wa Yehova. Ariko agahindukirira Imana z’ibinyoma. Bwari kuzarimburwa buzira ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka. Ariko Imana yari kuzagirana “isezerano ry’iteka ryose” n’abari kuzayibera indahemuka, ari bo Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka.—Ezekiyeli 16:1-63; Yeremiya 31:31-34; Abagalatiya 6:16.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I
17:1-24—Ibisiga bibiri binini bigereranya bande? Ni mu buhe buryo amahage y’umwerezi yakokowe, kandi se ni nde ‘hage ryoroshye’ ryatewe na Yehova? Ibyo bisiga bibiri, bigereranya umutegetsi wa Babuloni n’uwa Egiputa. Igisiga cya mbere cyageze mu bushorishori bw’umwerezi, bivuga ko cyabaye umutegetsi ukomoka mu gisekuruza cy’umwami Dawidi. Icyo gisiga cyakokoye ihage rikiri rito ryo mu bushorishori kivanaho umwami Yehoyakini w’u Buyuda kikamusimbuza Sedekiya. Nubwo Sedekiya yari yaravuze ko azubahiriza isezerano ry’ubudahemuka, yashakiye ubufasha ku kindi gisiga, ari cyo mwami wa Egiputa, ariko nta cyo yagezeho. Yagombaga kujyanwa mu bunyage kandi agapfira i Babuloni. Yehova na we yakokoye “ihage ryoroshye” rigereranya Ubwami bwa Mesiya. Yehova yateye iryo hage mu “mpinga y’umusozi muremure” ari wo Siyoni yo mu ijuru. Aho ni ho azabera “umwerezi mwiza,” akaba ari wo isi yose ikesha imigisha nyakuri.—Ibyahishuwe 14:1.
17-23 Nyakanga
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 18-20
“Iyo Yehova ababariye, aribagirwa” (Ezekiyeli 18:19, 20)
Ese iyo Imana ibabariye, iribagirwa?
Yehova yatumye umuhanuzi Ezekiyeli kugira ngo atangarize abaturage b’abahemu bo mu Buyuda n’i Yerusalemu urubanza yari yarabaciriye. Muri rusange, abari bagize iryo shyanga bari bararetse gusenga Yehova, maze buzuza igihugu cyose urugomo. Yehova yari yaravuze ko Yerusalemu yari kuzarimburwa n’Abanyababuloni. Icyakora igihe yabamenyeshaga iby’urwo rubanza, yanabagejejeho ubutumwa bw’ibyiringiro. Buri muntu yari kwihitiramo icyo agomba gukora, kuko yari kuzaryozwa ibyo yakoze.—Umurongo wa 19 n’uwa 20.
Ese iyo Imana ibabariye, iribagirwa?
Byari kugenda bite se iyo umunyabyaha ahindukira akareka gukora ibibi, maze agakora ibyiza? Yehova yaravuze ati “umuntu mubi nahindukira akava mu byaha byose yakoze maze agakurikiza amategeko yanjye yose kandi agakora ibihuje n’ubutabera no gukiranuka, azakomeza kubaho; ni ukuri ntazapfa” (umurongo wa 21). Koko rero, Yehova yari ‘yiteguye kubabarira’ umunyabyaha wicujije by’ukuri, maze agahindukira akava mu nzira ze mbi.—Zaburi 86:5.
Bite se ku birebana n’ibyaha yari kuba yarakoze? Yehova yaravuze ati “ibyaha byose yakoze ntibizibukwa ukundi” (umurongo wa 22, Bibiliya Ijambo ry’Imana). Zirikana ko ibyaha by’umuntu wicujije bitari ‘kwibukwa ukundi.’ Kuki iyo mvugo ishishikaje?
Muri Bibiliya, ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “kwibuka,” rishobora kumvikanisha ibirenze kwibuka ibyahise. Hari igitabo cyagize icyo kivuga kuri iryo jambo, kigira kiti “incuro nyinshi, iryo jambo ryumvikanisha igikorwa, cyangwa se rigakoreshwa riri kumwe n’inshinga zigaragaza igikorwa.” Ku bw’ibyo, “kwibuka” bishobora gusobanura “kugira icyo ukora.” Iyo Yehova avuze ko ibyaha umunyabyaha wihannye yakoze ‘bitazibukwa ukundi,’ aba ashaka kuvuga ko nyuma yaho atazagira ikibi amukorera amuziza ibyaha bye, urugero nko kuba yagira icyo amushinja cyangwa akamuhana.
Amagambo yo muri Ezekiyeli 18:21, 22, aduhumuriza atwereka ko iyo Yehova atubabariye, aba atubabariye burundu. Iyo atubabariye ibyaha byacu, ntiyongera kubituryoza nyuma yaho. Ahubwo ajugunya inyuma ye ibyaha by’abantu bihannye (Yesaya 38:17). Ni nk’aho ahanagura ibyo byaha aho byari byanditse.—Ibyakozwe 3:19.
Kubera ko tudatunganye, dukeneye imbabazi z’Imana. N’ubundi kandi, ducumura kenshi (Abaroma 3:23). Ariko Yehova yifuza ko tumenya ko iyo twihannye by’ukuri, aba yiteguye kutubabarira. Kandi iyo atubabariye, aribagirwa. Ibyo byumvikanisha ko atongera kudushinja cyangwa ngo aduhane nyuma yaho, atuziza ibyaha yatubabariye. Mbega amagambo ahumuriza! Ese imbabazi z’Imana ntizagombye gutuma wifuza kuyegera?
Harimagedoni ni intambara y’Imana igamije kuvanaho intambara zose
Kubera ko Imana ari Umucamanza, dushobora kwiringira ko uko byagenda kose, imanza izacira abanyabyaha zizaba zirangwa no gukiranuka. Aburahamu yarabajije ati “mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye?” Igisubizo Aburahamu yabonye ni uko buri gihe Yehova akora ibikwiriye (Intangiriro 18:25, NW). Byongeye kandi, Bibiliya itwizeza ko Yehova adashimishwa no kurimbura abanyabyaha. Abarimbura ari uko nta kundi yabigenza.—Ezekiyeli 18:32; 2 Petero 3:9.
Icyo gukunda bagenzi bacu bisobanura
11 Uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kugaragariza urukundo abantu badakorera Imana, ni ukwigana Yehova. Nubwo Yehova yanga ibibi, agaragariza ineza yuje urukundo abantu bose abaha uburyo bwo guhindukira bakareka inzira mbi maze bakazahabwa ubuzima bw’iteka (Ezekiyeli 18:23). Yehova ‘ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Ashaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Iyo ni yo mpamvu Yesu yahaye abigishwa be inshingano yo kubwiriza, kwigisha no ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Matayo 28:19, 20). Iyo twifatanya muri uwo murimo, tuba tugaragaje ko dukunda Imana na bagenzi bacu, ndetse n’abanzi bacu barimo!
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ntukigere ‘urakarira Yehova’
9 Ntituba tuzi uko ibintu byose byagenze. Kubera ko Abisirayeli bo mu gihe cya Ezekiyeli batabaga bazi uko ibintu byose byagenze, bumvaga ko inzira za Yehova ‘zitagororotse’ (Ezek 18:29). Ni nk’aho baciraga Imana urubanza, amahame yabo arebana no gukiranuka bakayarutisha aya Yehova, maze bakamucira urubanza bakurikije ubushobozi bwabo bwo gusobanukirwa ibintu bwari bufite aho bugarukira. Ese mu gihe tudasobanukiwe neza inkuru yo muri Bibiliya cyangwa impamvu ibintu ibi n’ibi byatubayeho, dushobora kumva mu mutima wacu ko inzira za Yehova zidakwiriye, mbese ko ‘zitagororotse’?—Yobu 35:2.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I
20:1, 49. Uburyo abakuru bo muri Isirayeli bakiriye ibyo Ezekiyeli yababwiye, bigaragaza ko babishidikanyijeho. Ntituzigere na rimwe dushidikanya ku miburo itangwa n’Imana.
24-30 Nyakanga
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 21-23
“Ubwami bwari kuzahabwa ubufitiye uburenganzira” (Ezekiyeli 21:25)
Mu mwaka wa karindwi Abisirayeli bari mu bunyage, ni ukuvuga mu wa 611 Mbere ya Yesu, abakuru bo muri bo baje imbere ya Ezekiyeli “guhanuza Uwiteka.” Bumvise inkuru ndende y’ukuntu Abisirayeli bari barigometse, ndetse n’umuburo ugaragaza ko Yehova yari agiye ‘gukura inkota ye mu rwubati rwayo,’ akabatsemba (Ezekiyeli 20:1; 21:3). Yehova yabwiye umutware w’Abisirayeli (Sedekiya), ati “ikureho igisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumera nk’uko byari bisanzwe, icyari hasi ugishyire hejuru kandi icyari hejuru ugicishe bugufi. Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi [Yesu Kristo], azazira, nanjye nzabimuha.”—Ezekiyeli 21:26, 27.
Bari bategereje Mesiya
6 Mesiya yagombaga kuvukira mu muryango wa Yuda. Igihe umukurambere Yakobo yahaga abana be umugisha ari hafi gupfa, yarahanuye ati “inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, kandi inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, kugeza aho Shilo azazira. Uwo ni we abantu bazumvira” (Intang 49:10). Intiti nyinshi z’Abayahudi zo mu gihe cya kera zerekezaga ayo magambo kuri Mesiya. Uhereye ku butegetsi bw’Umwami Dawidi wakomokaga mu muryango wa Yuda, inkoni y’ubwami (ni ukuvuga ubutegetsi bwa cyami) n’inkoni y’ubutware (ni ukuvuga ububasha bwo gutegeka) zakomeje kuba mu muryango wa Yuda. Ijambo “Shilo” risobanura ngo “Nyirabyo.” Umwami wa nyuma wari gukomoka mu muryango wa Yuda yari kuba “Shilo,” wari kuba Umuragwa w’Ubwami iteka ryose, kuko Imana yabwiye umwami wa nyuma wategetse u Buyuda, ari we Sedekiya, ko ubutware bwe bwari guhabwa ubufitiye uburenganzira (Ezek 21:26, 27). Nyuma ya Sedekiya, Yesu ni we wenyine wasezeranyijwe ubwami mu bakomotse kuri Dawidi. Mbere y’uko Yesu avuka, marayika Gaburiyeli yabwiye Mariya ati “Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi. Azaba umwami ategeke inzu ya Yakobo iteka ryose, kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo” (Luka 1:32, 33). Shilo yabaye Yesu Kristo, wakomotse kuri Yuda na Dawidi.—Mat 1:1-3, 6; Luka 3:23, 31-34.
Izere Ubwami mu buryo bwuzuye
14 Reka dusuzume ibyo Yehova yasezeranyije Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera binyuze ku isezerano rya Dawidi. (Soma muri 2 Samweli 7:12, 16.) Yehova yagiranye na Dawidi iryo sezerano mu gihe yategekeraga i Yerusalemu, amusezeranya ko Mesiya yari guturuka mu rubyaro rwe (Luka 1:30-33). Muri ubwo buryo, Yehova yatanze ibisobanuro by’inyongera ku birebana n’umuryango Mesiya yari gukomokamo. Yavuze ko uwo wari guturuka mu rubyaro rwa Dawidi yari kugira “uburenganzira” bwo kuba Umwami w’Ubwami bwa Mesiya (Ezek 21:25-27). Ubwami bwa Dawidi ‘buzakomezwa kugeza ibihe bitarondoreka’ binyuze kuri Yesu. Koko rero, Urubyaro rwa Dawidi “ruzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka, kandi intebe ye y’ubwami izaba nk’izuba” (Zab 89:34-37). Mu by’ukuri, ubutegetsi bwa Mesiya ntibuzigera buba bubi, kandi ibyo buzageraho bizahoraho iteka ryose.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I
21:3—“Inkota” Yehova yakuye mu rwubati rwayo ni iyihe? Iyo ‘nkota’ Yehova yakoresheje mu kurangiza urubanza yaciriye Yerusalemu n’u Buyuda, byagaragaye ko ari umwami Nebukadinezari w’i Babuloni n’ingabo ze. Nanone ishobora kuba yerekeza ku muteguro w’Imana wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I
23:5-49. Kuba abari bagize ishyanga rya Isirayeli n’u Buyuda baragiranye amasezerano yo mu rwego rwa politiki n’ibindi bihugu, byatumye bifatanya n’abaturage babyo mu gusenga ibishushanyo. Nimucyo twirinde kugirana n’ab’isi imishyikirano ya bugufi ishobora kwangiza ukwizera kwacu.—Yakobo 4:4.
31 Nyakanga–6 Kanama
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZEKIYELI 24-27
“Ubuhanuzi buciraho iteka Tiro butuma turushaho kwiringira Ijambo rya Yehova” (Ezekiyeli 26:3, 4)
si 133 par. 4
Igitabo cya Bibiliya cya 26—Ezekiyeli
4 Ikindi kimenyetso kigaragaza ko igitabo cya Ezekiyeli cyahumetswe, ni ubuhanuzi bwasohoye buvuga iby’urubanza rwaciriwe ibihugu byari bikikije Isirayeli ari byo Tiro, Egiputa na Edomu. Urugero, Ezekiyeli yahanuye ko Tiro yari kuzahinduka umusaka, kandi ibyo byasohoye bwa mbere igihe Nebukadinezari yigaruriraga uwo mugi, nyuma y’imyaka 13 yamaze awugose (Ezek 26:2-21). Ariko ibyo ntibivuga ko Tiro yarimbuwe burundu, kandi Yehova yari yaravuze ko yari kuzarimbuka burundu. Yabwiye Ezekiyeli ati “nzakukumba umukungugu wayo nyihindure nk’urutare rwanamye. . . . Amabuye yawe n’ibiti byawe n’umukungugu wawe, byose bazabiroha mu mazi” (Ezek 26:4, 12). Ibyo byasohoye nyuma y’imyaka 250, igihe Alexandre le Grand yagabaga igitero ku kirwa cya Tiro. Abasirikare ba Alexandre bafashe ibisigazwa byo mu matongo y’umugi wa Tiro, babyubakisha ikiraro gifite metero 800 kiva muri uwo mugi kikagera ku kirwa cya Tiro. Abo basirikare bagose uwo mugi bibagoye, maze burira inkuta zawo zari zifite uburebure bwa metero 46, bawigarurira mu wa 332 Mbere ya Yesu. Iyo mirwano yaguyemo abantu babarirwa mu bihumbi, abandi benshi bajyanwa mu bunyage. Tiro yahise ihinduka ‘nk’urutare rwanamye n’imbuga banikaho inshundura’ nk’uko Ezekiyeli yari yarabihanuye (Ezek 26:14). Nanone Abedomu b’abahemu bahanaga urubibi n’Igihugu cy’Isezerano, bagombaga kurimburwa nk’uko Ezekiyeli yari yarabihanuye (Ezek 25:12, 13; 35:2-9). Ubundi buhanuzi bwa Ezekiyeli bwasohoye ni ubuvuga ko Yerusalemu yari kuzarimbuka kandi ko Abisirayeli bari kuzagaruka mu gihugu cyabo.—Ezek 17:12-21; 36:7-14.
ce 216 par. 3
Ese koko Bibiliya yahumetswe n’Imana?
3 Tiro wari umugi wubatse ku cyambu cya Foyinike, wari warariganyije abaturanyi babo b’Abisirayeli basengaga Yehova. Yehova yakoresheje umuhanuzi we Ezekiyeli, ahanura ko Tiro yari kuzarimbuka, kandi ubwo buhanuzi bwasohoye nyuma y’imyaka irenga 250. Yehova yaravuze ati “ngiye kuguhagurukira nguteze amahanga menshi. . . . Azarimbura inkuta za Tiro asenye n’iminara yayo; nanjye nzakukumba umukungugu wayo nyihindure nk’urutare rwanamye. Izaba nk’imbuga banikaho inshundura hagati mu nyanja.’ Nanone Ezekiyeli yavuze mbere y’igihe igihugu cya mbere cyari kugota Tiro, avuga n’Umwami wari kuzayigota. Yagize ati “dore Tiro ngiye kuyigabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni.”—Ezekiyeli 26:3-5, 7.
it-1 70
Alexandre
Alexandre yanze gukurikirana Abaperesi bari bahunze nyuma yo kubatsindira muri Aziya Ntoya incuro ebyiri (ubwa mbere yabatsindiye ku Ruzi rwa Granique, nyuma yaho abatsindira mu kibaya cya Issus, kandi icyo gihe yarwanaga n’ingabo z’Abaperesi zageraga ku bihumbi magana atanu), arahindukira ajya kurwanya umugi wa Tiro. Ibinyejana byinshi mbere yaho, byari byarahanuwe ko inkuta za Tiro, iminara yayo n’amazu yayo byari guhinduka amatongo bikajugunywa mu nyanja (Ezk 26:4, 12). Ni yo mpamvu byoroheye Alexandre gufata ibisigazwa by’amatongo yari yarashenywe na Nebukadinezari mbere yaho, akayubakisha ikiraro cya metero 800 kijya mu mugi wari ku kirwa. Muri Nyakanga 332 Mbere ya Yesu, amato ye y’intambara n’izindi ntwaro, arimbura uwo mugi wishyiraga hejuru.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I
24:6-14—Ingese ziri mu nkono zigereranya iki? Igihe Yerusalemu yari igoswe yagereranyijwe w’inkono ivuga. Ingese zirimo zigereranya umwanda mu birebana n’umuco, ni ukuvuga ibikorwa by’umwanda, ubwiyandarike no kumena amaraso byakorerwaga muri uwo mujyi. Uwo mwanda wari mwinshi cyane, ku buryo gutereka iyo nkono ku ziko irimo ubusa no kuyicanira igashyuha cyane bitakuyemo izo ngese.
w88 15/9 21 par. 24
Yehova yakuye inkota mu rwubati rwayo
24 Ezekiyeli yasabwe kwitwara mu buryo budasanzwe. (Soma muri Ezekiyeli 24:15-18.) Kuki uwo muhanuzi atagombaga kugaragaza agahinda igihe umugore we yapfaga? Byerekanaga uko Abayahudi bari kumirwa igihe Yerusalemu yari kurimbukana n’abaturage bayo n’urusengero. Ezekiyeli yari yarabivuzeho byinshi kandi nta bundi butumwa yari gutangaza kugeza igihe bari kumubwirira ko Yerusalemu yarimbutse. Mu buryo nk’ubwo, amadini yiyita aya gikristo n’abayoboke bayo b’indyarya bazatungurwa igihe ayo madini azaba arimbutse. Kandi “umubabaro ukomeye” nutangira, itsinda ry’Umurinzi rigizwe n’Abasutsweho umwuka nta wundi muburo rizongera gutanga (Matayo 24:21). Ariko igihe “inkota” y’ izaba igeze ku madini yiyita aya gikristo, abo banyamadini n’abandi ni bwo ‘bazamenya Yehova’ uwo ari we.—Ezekiyeli 24:19-27.