IGICE CYA 9
Uburyo bukoreshwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza
YESU yasigiye abigishwa be ikitegererezo kuko yari umubwiriza w’ubutumwa bwiza urangwa n’ishyaka. Yafataga iya mbere agasanga abantu mu ngo n’ahandi bahuriraga ari benshi, akaganira na bo kandi akabigisha (Mat 9:35; 13:36; Luka 8:1). Hari igihe yaganiraga n’umuntu ku giti ke, ikindi gihe akigisha abigishwa be bari bonyine, cyangwa akigisha itsinda ry’abantu benshi cyane (Mar 4:10-13; 6:35-44; Yoh 3:2-21). Yakoreshaga uburyo bwose yabonaga akabwira abantu amagambo abakomeza kandi atuma bagira ibyiringiro (Luka 4:16-19). Niyo yabaga arushye kandi ashonje, yarihanganaga akabwiriza (Mar 6:30-34; Yoh 4:4-34). None se iyo dusomye muri Bibiliya inkuru zivuga iby’umurimo wa Yesu, ntitwumva dushaka kumwigana? Nta gushidikanya ko twumva tubishaka, nk’uko n’intumwa zamwiganye.—Mat 4:19, 20; Luka 5:27, 28; Yoh 1:43-45.
2 Reka turebe uburyo butandukanye Abakristo bashobora gukoramo umurimo Yesu Kristo yatangije, ubu hakaba hashize imyaka igera hafi ku 2.000.
KUBWIRIZA KU NZU N’INZU
3 Twebwe Abahamya ba Yehova, tuzi akamaro ko kubwiriza ku nzu n’inzu. Tumaze igihe kinini tubwiriza ku nzu n’inzu ku buryo ari cyo kintu abantu batuziho. Ibintu bishimishije twagezeho bigaragaza ko ubwo buryo ari bwo bwiza cyane butuma tugera ku bantu benshi cyane mu gihe gito (Mat 11:19; 24:14). Kubwiriza ku nzu n’inzu bituma tugaragaza ko dukunda Yehova na bagenzi bacu.—Mat 22:34-40.
4 Kubwiriza ku nzu n’inzu si uburyo bushya bwatangijwe n’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe. Intumwa Pawulo yavuze ko yigishaga abantu abasanze mu ngo zabo. Yabwiye abagenzuzi bo muri Efeso ati: ‘Uhereye ku munsi wa mbere nakandagizaga ikirenge mu ntara ya Aziya, sinaretse kubabwira ibintu byose bibafitiye akamaro, cyangwa kubigishiriza ku nzu n’inzu.’ Bibiliya ivuga ko ‘yahamirije mu buryo bunonosoye Abayahudi n’Abagiriki ngo bihane bahindukirire Imana, kandi bizere Umwami wacu Yesu,’ akaba yarabikoze abwiriza ku nzu n’inzu cyangwa akoresheje ubundi buryo (Ibyak 20:18, 20, 21). Icyo gihe, abami b’abami b’Abaroma bashishikarizaga abantu gusenga ibigirwamana kandi abenshi ‘batinyaga izo mana.’ Abantu bagombaga gushaka “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose,” ari na yo ‘yabwiraga abantu bose bari ahantu hose ko bagomba kwihana.’—Ibyak 17:22-31.
5 Muri iki gihe, kugeza ubutumwa bwiza ku bantu birihutirwa cyane kurusha uko byari bimeze icyo gihe. Imperuka y’iyi si mbi iragenda irushaho kudusatira. Ni yo mpamvu tugomba kongera imbaraga mu murimo wo kubwiriza, cyanecyane tukabwiriza ku nzu n’inzu. Byaragaragaye ko ubwo ari bwo buryo bwiza cyane kuruta ubundi butuma tubona abantu bafite inyota yo kumenya ukuri. Kubwiriza ku nzu n’inzu bituma tugera kuri byinshi nk’uko byari bimeze mu gihe cya Yesu n’intumwa ze.—Mar 13:10.
6 Ese wifatanya mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu mu buryo bwuzuye? Niba ubikora, ushimisha Yehova rwose (Ezek 9:11; Ibyak 20:35). Kubwiriza ku nzu n’inzu bishobora kuba bitakorohera. Ushobora kuba udafite amagara mazima, cyangwa ukaba ubwiriza mu ifasi irimo abantu benshi batitabira ukuri. Hari n’igihe abategetsi butubuza gukora umurimo wacu twisanzuye. Biranashoboka ko ugira amasonisoni, ku buryo gufata iya mbere ukavugisha abantu utazi bikugora cyane. Ibyo bishobora gutuma wumva ufite akoba igihe cyose ugiye kubwiriza ku nzu n’inzu. Ntugacike intege (Kuva 4:10-12). Abavandimwe bawe bo mu tundi duce na bo bahura n’ibibazo nk’ibyo.
7 Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:20). Iryo sezerano riradukomeza mu murimo dukora wo guhindura abantu abigishwa. Twumva tumeze nk’intumwa Pawulo wagize ati: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga” (Fili 4:13). Jya wifatanya uko bishoboka kose muri gahunda z’itorero zo kubwiriza ku nzu n’inzu. Kubwirizanya n’abandi bizagutera inkunga kandi bigufashe kunonosora umurimo. Jya usenga Imana uyisaba ko yagufasha gutsinda inzitizi zose ushobora guhura na zo, kandi ugire ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.—1 Yoh 5:14.
8 Kubwiriza bizatuma ubona uburyo bwo gusobanurira abandi ‘impamvu z’ibyiringiro ufite’ (1 Pet 3:15). Uzagenda urushaho kubona itandukaniro riri hagati y’abantu bafite ibyiringiro by’Ubwami n’abatabifite (Yes 65:13, 14). Uzagira ibyishimo biterwa no kuba warumviye itegeko rya Yesu ryo ‘kureka umucyo wawe ukamurika.’ Nanone ushobora kuzafasha abandi bakamenya Yehova n’ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka, kandi ibyo nta cyo wabinganya.—Mat 5:16; Yoh 17:3; 1 Tim 4:16.
9 Tubwiriza ku nzu n’inzu mu mpera z’icyumweru no mu mibyizi. Icyakora mu duce usanga bitoroshye kubona abantu mu ngo ku manywa, amatorero amwe n’amwe ashyiraho gahunda yo kubwiriza ku mugoroba. Hari abantu usanga bishimira kwakira abashyitsi ku mugoroba kuruta mu masaha ya mu gitondo.
GUSHAKA ABAKWIRIYE
10 Yesu yategetse abigishwa be ‘gushaka’ abakwiriye (Mat 10:11). Ntiyashakiraga abakwiriye ku nzu n’inzu gusa. Ahubwo yabwirizaga igihe cyose yabaga abonye uburyo (Luka 8:1; Yoh 4:7-15). Intumwa na zo zasangaga abantu ahantu hatandukanye zikababwiriza.—Ibyak 17:17; 28:16, 23, 30, 31.
Intego yacu ni ukugeza ubutumwa bw’Ubwami kuri buri muntu wese uko dushoboye kose
11 Muri iki gihe na bwo, intego yacu ni ukugeza ubutumwa bw’Ubwami kuri buri muntu wese, uko dushoboye kose. Ibyo bisobanura ko tugomba kwigana uburyo Yesu n’intumwa ze bakoreshaga mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, tukamenya ko ibihe bigenda bihinduka, tukamenya n’imimerere abatuye mu ifasi yacu barimo (1 Kor 7:31). Urugero, hari ababwiriza babonye ko kubwiriza ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi bituma babona abantu benshi. Mu bihugu byinshi, umurimo wo kubwiriza mu mihanda, mu busitani, muri parikingi z’imodoka n’ahandi hantu hose abantu bashobora kuboneka, wageze kuri byinshi. Amatorero amwe n’amwe yashyizeho gahunda yo kubwiriza mu mafasi yayo akoresheje utugare cyangwa ameza. Nanone ibiro by’ishami bishobora gutegura uburyo bwihariye bwo kubwiriza mu ruhame mu migi ihuriramo abantu benshi, hakifashishwa ababwiriza bo mu matorero atandukanye. Ibyo bituma tugeza ubutumwa bwiza ku bantu badakunze kuboneka mu ngo.
12 Mu gihe tubwiriza mu ruhame tugahura n’abantu bashimishijwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya, dushobora kubaha igitabo cyabafasha. Dushobora kubaha aderesi zacu kugira ngo tuzongere kuvugana na bo. Dushobora no kubereka urubuga rwa jw.org, cyangwa tukabarangira itorero riri hafi y’aho batuye, kugira ngo barusheho gushimishwa n’ubutumwa bwo muri Bibiliya. Ushobora kubona ko kubwiriza mu ruhame ari uburyo bushimishije bwatuma wagura umurimo wawe.
13 Icyakora kwamamaza ubutumwa bwiza si byo byonyine bikubiye mu murimo Abakristo basabwa gukora muri iki gihe. Niba ushaka kugira icyo ugeraho mu gufasha abandi kumenya ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka, ugomba gusura kenshi abashimishijwe kugira ngo bagire amajyambere bityo bazabe Abakristo bafite ukwizera gukomeye.
GUSUBIRA GUSURA
14 Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Muzambera abahamya . . . kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Ariko nanone yarababwiye ati: “Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, . . . mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose” (Mat 28:19, 20). Gusubira gusura abantu bashimishijwe bishobora gutuma twishimira umurimo dukorera Yehova. Abantu bashimishijwe n’ubutumwa bwiza igihe wabasuraga ku nshuro ya mbere, bashobora kuzishimira kukubona ugarutse. Nukomeza kuganira na bo ku zindi nyigisho zo muri Bibiliya, bishobora kuzatuma barushaho kwizera Imana kandi bakabona ko bakeneye kugirana na yo imishyikirano myiza (Mat 5:3). Niwitegura neza kandi ugasubira kubasura mu gihe kibanogeye, ushobora gutangira kubigisha Bibiliya. Ubusanzwe iyo ni yo ntego ituma usubira gusura abashimishijwe n’ukuri. Ntidutera imbuto z’ukuri gusa, ahubwo turanazuhira.—1 Kor 3:6.
15 Gusubira gusura abakiriye neza ubutumwa bwiza bijya bigora ababwiriza bamwe na bamwe. Ushobora kuba umaze kuba umuhanga mu gutangiza ibiganiro mu magambo make, kandi bikaba bigushimisha cyane, ariko watekereza gusubira gusura umuntu wabwirije ngo muganire kuri Bibiliya, bikagutera ubwoba. Iyo witeguye neza urushaho kwigirira ikizere. Jya wifashisha ibitekerezo bitangwa mu materaniro yo mu mibyizi. Ushobora no gusaba umubwiriza umenyereye mukajyana.
KWIGISHA ABANTU BIBILIYA
16 Igihe umubwirizabutumwa witwaga Filipo yaganiraga n’umuntu wari warahindukiriye idini ry’Abayahudi warimo usoma Ijambo ry’Imana, yaramubajije ati: “Ese ibyo usoma urabisobanukiwe koko?” Na we yaramushubije ati: “Mu by’ukuri se, nabisobanukirwa nte ntabonye unyobora?” Iyo nkuru ya Bibiliya iri mu Byakozwe igice cya 8, ikomeza itubwira ko Filipo yahereye kuri ibyo byanditswe uwo mugabo yasomaga, ‘akamubwira ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu’ (Ibyak 8:26-36). Ntituzi uko igihe Filipo yamaranye n’uwo mugabo kingana, ariko icyo tuzi cyo ni uko yamusobanuriye ubutumwa bwiza ku buryo yizeye agasaba kubatizwa. Yahindutse umwigishwa wa Yesu Kristo.
17 Muri iki gihe abantu benshi ntibashishikazwa na Bibiliya. Bityo kubafasha kugira ukwizera gukomeye kandi bakuzuza ibisabwa ngo babatizwe, bishobora kudusaba kubasura kenshi, tukamara ibyumweru byinshi, amezi, umwaka cyangwa unarenga tubigisha. Icyakora iyo ukomeje gufasha abantu b’imitima itaryarya kugira ngo bahinduke abigishwa, ukabikora wihanganye kandi ukabagaragariza urukundo, ubona ingororano nk’uko Yesu yabivuze agira ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyak 20:35.
18 Birumvikana ko uzigisha umuntu Bibiliya wifashishije kimwe mu bitabo byacu byabigenewe. Nukurikiza amabwiriza duherwa mu materaniro yo mu mibyizi kandi ukabwirizanya n’ababwiriza b’inararibonye, ushobora kuzigisha abantu benshi bakagira amajyambere, maze bakaba abigishwa ba Yesu Kristo.
19 Niba ukeneye kumenya uko watangira kwigisha umuntu Bibiliya kandi ugakomeza kumwigisha, uzagishe inama umusaza cyangwa undi Muhamya umenyereye. Inama zitangwa mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, ari na zo zitangwamo ibyerekanwa mu materaniro, nazo zizagufasha. Jya wiringira Yehova kandi umubwire mu isengesho ikifuzo ufite (1 Yoh 3:22). Hanyuma, jya wishyiriraho intego yo kugira umuntu wigisha Bibiliya utari uwo mu muryango wawe. Iyo ufite abantu wigisha Bibiliya, urushaho kwishimira umurimo.
GUFASHA ABASHIMISHIJWE KUMENYA UMURYANGO WA YEHOVA
20 Iyo dufashije abantu kumenya Yehova maze bakaba abigishwa ba Yesu Kristo, baba bamwe mu bagize itorero. Icyakora iyo abantu twigisha Bibiliya bamenye umuryango wa Yehova kandi bagakorana na wo, bagira amajyambere maze ukwizera kwabo kugakomera. Ni iby’ingenzi kubigisha uko babigeraho. Hari Videwo zitandukanye ndetse n’agatabo kavuga ngo: “Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?” byateguriwe kubibafashamo. Nanone ibivugwa mu Gice cya 4 k’iki gitabo bishobora kubafasha.
21 Kuva ugitangira kuganira n’umuntu kuri Bibiliya, uge umufasha kubona ko Yehova afite umuryango akoresha kugira ngo umurimo wo kubwiriza ukorwe ku isi muri iki gihe. Uge umufasha kumenya agaciro k’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya dukoresha, umusobanurire uko bitegurwa n’uko bikwirakwizwa ku isi hose n’abakozi biyeguriye Imana babyitangiye. Uge utumira umuntu mwigana Bibiliya mujyane mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami. Uzamusobanurire uko amateraniro ayoborwa kandi umufashe kumenyana n’abandi. Nanone nimujya mu makoraniro, uzamufashe kumenyana n’abandi Bahamya. Muri ibyo bihe by’amakoraniro ndetse no mu bindi bihe, umwigishwa mushya ashobora kwibonera ko ubwoko bwa Yehova bugaragaza ikimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri, ni ukuvuga urukundo (Yoh 13:35). Uko umwigishwa azagenda asobanukirwa umuryango wa Yehova, ni na ko azagenda arushaho kumwegera.
GUKORESHA IBITABO BY’IMFASHANYIGISHO ZA BIBILIYA
22 Abakristo ba mbere bari ababwiriza b’Ijambo ry’Imana barangwa n’ishyaka. Bandukuraga Ibyanditswe bakabikoresha ku giti cyabo cyangwa bakabikoresha mu itorero. Bashishikarizaga n’abandi gusoma Ijambo ry’Imana ry’ukuri. Izo nyandiko babaga barandukuye zabaga ari nke kandi bazihaga agaciro kenshi (Kolo 4:16; 2 Tim 2:15; 3:14-17; 4:13; 1 Pet 1:1). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bakoresha uburyo bwo gucapa bugezweho maze bagasohora Bibiliya n’imfashanyigisho zayo bibarirwa muri za miriyoni. Muri izo mfashanyigisho harimo inkuru z’Ubwami, udutabo, ibitabo n’amagazeti bisohoka mu ndimi zibarirwa mu magana.
23 Mu gihe ugeza ku bandi ubutumwa bwiza, uge ukoresha ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitangwa n’umuryango wa Yehova. Nuzirikana ukuntu gusoma no kwiga ibitabo by’Abahamya ba Yehova byakugiriye akamaro, bizagushishikariza kubiha abantu mu murimo wo kubwiriza.—Heb 13:15, 16.
24 Muri iki gihe, abakoresha interineti bagenda barushaho kuba benshi. Bityo rero, urubuga rwacu rwa jw.org, na rwo rudufasha kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi. Abantu benshi bo hirya no hino ku isi bashobora gukoresha mudasobwa, bagasoma cyangwa bagatega amatwi Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byafashwe amajwi, mu ndimi zibarirwa mu magana. Abantu batinya kuganira natwe cyangwa ababa mu turere tutabamo Abahamya ba Yehova benshi, bashobora gusuzuma ibyo twizera bifashishije urubuga rwa jw.org, bibereye mu ngo zabo.
25 Ni yo mpamvu twamamaza urubuga rwa jw.org uko bishoboka kose. Iyo umuntu atubajije ikibazo gifitanye isano n’ibyo twizera, dushobora guhita tumwereka igisubizo dukoresheje igikoresho cya eregitoroniki. Iyo duhuye n’umuntu uvuga urundi rurimi harimo n’ururimi rw’amarenga, dushobora kumwereka ku rubuga rwacu aho yabona Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya muri urwo rurimi. Hari n’ababwiriza bagiye bakoresha videwo zo kuri urwo rubuga bagatangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya.
KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO
26 Yesu yabwiye abumviye ijambo rye ati: “Muri umucyo w’isi. . . . Namwe mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo” (Mat 5:14-16). Abo bigishwa bagaragaje ko bubaha Imana bigana Yesu, we wagize ati: “Ndi umucyo w’isi.” Yesu yabereye Abakristo bose urugero mu birebana no kureka “umucyo w’ubuzima” ukamurikira abari gutega amatwi bose.—Yoh 8:12.
27 Intumwa Pawulo na we yadusigiye urugero rwiza (1 Kor 4:16; 11:1). Igihe yari muri Atene, buri munsi yabwirizaga abantu babaga baje mu isoko (Ibyak 17:17). Abakristo b’i Filipi baramwiganye. Ni yo mpamvu Pawulo yabandikiye ababwira ko babaga ‘mu b’igihe cyononekaye kandi kigoramye,’ ariko ko ‘babamurikiragamo bameze nk’imuri mu isi’ (Fili 2:15). Natwe muri iki gihe dushobora gutuma ukuri k’Ubwami kumurikira abantu binyuze ku magambo no ku bikorwa byacu, tukabikora tubamenyesha ubutumwa bwiza uko tubonye uburyo. Ni iby’ukuri ko urugero rwiza dutanga tuba inyangamugayo, rushobora gutuma abantu babona ko dutandukanye n’abandi. Icyakora, nitubagezaho ubutumwa bwiza bazamenya impamvu dutandukanye n’abandi.
28 Abenshi mu bagize ubwoko bwa Yehova babwiriza abo bahurira ku kazi, abo bigana, abo bahurira mu modoka zitwara abagenzi cyangwa ahandi hantu igihe bari mu mirimo yabo ya buri munsi. Iyo turi ku rugendo, dushobora kuganira n’abandi bagenzi. Twese tugomba kureba uko twabwiriza duhereye ku biganiro bisanzwe tugirana n’abantu. Nimucyo tuge duhora twiteguye kugeza ubutumwa bwiza ku bandi, igihe cyose tubona bikwiriye.
29 Nituzirikana ko kubwiriza mu buryo bufatiweho bituma dusingiza Umuremyi wacu kandi bikubahisha izina rye, tuzashishikarira kubikora. Nanone, dushobora gufasha abantu b’imitima itaryarya kumenya Yehova kugira ngo na bo bamukorere maze bagire ibyiringiro by’ubuzima, duheshwa no kwizera Yesu Kristo. Imihati dushyiraho ngo tubwirize mu buryo bufatiweho ishimisha Yehova, kandi abona ko na byo ari umurimo wera.—Heb 12:28; Ibyah 7:9, 10.
IFASI
30 Yehova yifuza ko ubutumwa bw’Ubwami bubwirizwa ku isi hose, haba mu migi no mu byaro. Kugira ngo ibyo bigerweho, ibiro by’ishami biha amatorero ndetse n’ababwiriza bakorera umurimo mu turere twitaruye, amafasi yo kubwirizamo (1 Kor 14:40). Ibyo bihuje na gahunda yashyizweho n’Imana yakurikizwaga mu kinyejana cya mbere (2 Kor 10:13; Gal 2:9). Muri iyi minsi y’imperuka umurimo w’Ubwami ukomeje kwaguka mu buryo bwihuse. Ubwo rero kugira ngo ifasi y’itorero ibwirizwe neza, bisaba gahunda ihamye.
31 Iyo gahunda ishyirwaho n’umugenzuzi w’umurimo. Umukozi w’itorero ashobora gushingwa amafasi. Hari ubwoko bubiri bw’amafasi. Hari ifasi y’itsinda n’ifasi y’umubwiriza ku giti ke. Iyo ifasi y’itorero ari nto, abagenzuzi b’amatsinda bahabwa amafasi y’amatsinda, akaba ari yo ababwiriza bo muri ayo matsinda babwirizamo. Ariko iyo itorero rifite ifasi ihagije, umubwiriza agira ifasi ye.
32 Umubwiriza wahawe ifasi, ashobora kuyijyamo igihe nta teraniro ry’umurimo wo kubwiriza ryabaye cyangwa igihe atashoboye kujya mu itsinda. Urugero, hari ababwiriza bahabwa ifasi hafi y’aho bakora maze bakayibwirizamo mu kiruhuko cya saa sita cyangwa nyuma y’akazi. Hari imiryango ihabwa ifasi hafi y’aho ituye ikajya iyibwirizamo ku mugoroba. Iyo umubwiriza afite ifasi iri ahantu hamunogeye, bishobora gutuma amara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Birumvikana ko itsinda rishobora no kujya kubwiriza mu ifasi y’umuntu ku giti ke. Niba wifuza ifasi, uzayisabe umuvandimwe ushinzwe amafasi.
33 Waba wagiye kubwiriza mu ifasi y’itsinda mwahawe n’umugenzuzi w’itsinda cyangwa wabwirije mu ifasi yahawe umubwiriza ku giti ke, uwayihawe agomba gukora uko ushoboye akabwiriza nibura umuntu umwe muri buri rugo. Mu gihe wihatira kurangiza ifasi wagombye gukurikiza amategeko yo mu gihugu cyanyu agenga ibyo kurinda amakuru arebana n’ubuzima bw’abahatuye. Umugenzuzi w’itsinda yagombye gukora uko ashoboye ifasi itsinda rye ryahawe ikarangira mu mezi ane, kandi n’umubwiriza wahawe ifasi ye ni uko. Iyo ayirangije, abibwira ushinzwe amafasi. Hari igihe biba ngombwa ko umugenzuzi w’itsinda agumana ifasi y’itsinda kugira ngo ryongere riyibwirizemo cyangwa akayisubiza ushinzwe amafasi, kandi ibyo bishobora kuba no ku mubwiriza wahawe ifasi.
34 Iyo abagize itorero bose bashyize hamwe, ifasi y’itorero ishobora kubwirizwa ikarangira. Nanone bituma ababwiriza babiri cyangwa barenzeho batagonganira mu ifasi imwe, kuko bishobora kubangamira abo tubwiriza. Icyo gihe tuba tugaragaje ko tuzirikana abavandimwe bacu n’abantu bo mu ifasi tubwirizamo.
DUFATANYIRIZA HAMWE NGO TUBWIRIZE ABANTU B’INDIMI ZOSE
35 Buri wese akeneye kumenya Yehova Imana, umwana we n’Ubwami (Ibyah 14:6, 7). Twihatira gufasha abantu bo mu ndimi zose kwambaza izina rya Yehova kugira ngo bazabone agakiza kandi tubafasha kwambara kamere ya gikristo (Rom 10:12, 13; Kolo 3:10, 11). Ni ibihe bibazo duhura na byo mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza mu duce tuvugwamo indimi nyinshi? Ni mu buhe buryo twabikemura, bigafasha abantu benshi kumva ubutumwa bw’Ubwami mu rurimi bumva neza?—Rom 10:14.
36 Buri torero rihabwa ifasi hakurikijwe ururimi rikoresha. Icyakora mu duce tuvugwamo indimi nyinshi, ababwiriza bo mu matorero atandukanye babwiriza mu gace kamwe. Icyo gihe, ababwiriza ba buri torero bihatira kubwiriza abantu bakoresha ururimi itorero ryabo rikoresha. Muri gahunda ziba buri mwaka zo gutanga impapuro z’itumira, na bwo bibanda ku bavuga ururimi itorero ryabo rikoresha. Icyakora iyo babwiriza mu buryo bufatiweho cyangwa mu ruhame, bashobora kuganira n’uwo ari we wese kandi bakamuha igitabo mu rurimi urwo ari rwo rwose.
37 Hari igihe amatorero akoresha urundi rurimi aba adashobora kurangiza ifasi yayo yitaruye mu gihe cyagenwe. Icyo gihe abagenzuzi b’umurimo bo mu matorero bireba, bagombye gusuzumira hamwe icyo bakora ngo iyo fasi irangire. Ibyo bizatuma abantu bose babona uburyo bwo kumva ubutumwa bw’Ubwami kandi bitume ababwiriza badatakaza umwanya n’imbaraga.—Imig 15:22.
38 None se twabigenza dute niba tugeze ku nzu maze hakaza umuntu uvuga ururimi tutazi? Ntitwagombye gutekereza ko ababwiriza bavuga ururimi rwe ari bo bazamusura. Hari ababwiriza bitoje uburyo bworoheje bwo kubwiriza mu rurimi ruvugwa n’abantu bahura na bo kenshi mu ifasi. Dushobora kwereka umuntu uko yasomera ibitabo mu rurimi rwe ku rubuga rwacu rwa jw.org n’uko yabivanaho, cyangwa tukamubwira ko tuzabimushyira.
39 Niba uwo muntu ashimishijwe by’ukuri, tuzagerageza kumushakira umuntu ushobora kumufasha mu rurimi yumva. Nanone dushobora kumurangira itorero rimwegereye rigira amateraniro mu rurimi rwe. Niba yifuza gusurwa n’umuntu uvuga ururimi rwe, dushobora kumwereka uko yakuzuza umwirondoro we ku rubuga rwacu rwa jw.org. Hanyuma ibiro by’ishami bizagerageza gushaka umubwiriza, itsinda cyangwa itorero biri hafi ye bishobora kumufasha.
40 Tuzakomeza gusura uwo muntu ushimishijwe kugeza igihe azatubwirira ko yabonye umubwiriza uvuga ururimi rwe. Hari igihe ibiro by’ishami bishobora kumenyesha abasaza ko bitashoboye kubona umubwiriza uvuga ururimi uwo muntu avuga. Mu gihe bigenze bityo, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo muntu akomeze gushimishwa. Niba bishoboka, dushobora kumwigisha Bibiliya dukoresheje kimwe mu bitabo biboneka mu rurimi rwe. Nidukoresha neza amafoto kandi akajya yisomera imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe, hari ubumenyi bw’ibanze bwa Bibiliya azagira. Haramutse hari umuntu wo mu muryango we uzi neza ururimi rwe akaba azi n’ururimi rukoreshwa muri ako karere, ashobora kumusemurira.
41 Kugira ngo dufashe uwo muntu kumenya neza umuryango wa Yehova, tuzamutumira mu materaniro nubwo ashobora kutumva ibivugirwamo byose. Mu gihe imirongo y’Ibyanditswe isomwa, tuzamufasha kuyibona muri Bibiliya niba ishobora kuboneka mu rurimi rwe. Kwifatanya n’abandi bagize itorero bishobora kumukomeza kandi bikamufasha kurushaho kwegera Imana.
42 Amatsinda ataremerwa: Itsinda ritaremerwa riba rigizwe n’ababwiriza babwiriza mu rurimi rutari urwo itorero ryabo rikoresha, nubwo nta musaza cyangwa umukozi w’itorero ryaba rifite ushobora kuyobora amateraniro ya buri cyumweru muri urwo rurimi. Dore ibisabwa kugira ngo ibiro by’ishami byemere ko itorero rigira itsinda ritaremerwa:
(1) (1) Kuba muri ako gace hari abantu bahagije bavuga urundi rurimi, rutari urwo iryo torero rikoresha.
(2) Kuba hari nibura ababwiriza bake bazi urwo rurimi cyangwa bakaba biteguye kurwiga.
(3) Kuba inteko y’abasaza yiteguye gushyiraho gahunda yo kubwiriza muri urwo rurimi.
Iyo inteko y’abasaza yifuza gufasha itsinda ritaremerwa, abasaza bagomba kugisha inama umugenzuzi w’akarere. Hari igihe aba azi andi matorero yifuza kubwiriza abantu bakoresha urwo rurimi, bityo akaba yabaha amakuru y’ingenzi yabafasha kumenya itorero ryujuje ibisabwa kugira ngo rifashe itsinda ritaremerwa. Iyo iryo torero rimaze kumenyekana, abasaza baryo bandikira ibiro by’ishami basaba uburenganzira bwo kwemererwa gufasha itsinda ritaremerwa.
43 Amatsinda: Dore ibisabwa kugira ngo ibiro by’ishami byemere ko itorero rigira itsinda:
(1) Kuba hari abantu bashimishijwe bakoresha urwo rurimi, bakaba bahagije kandi hakaba hari ibimenyetso bigaragaza ko bashobora kwiyongera.
(2) Kuba hari nibura ababwiriza bazi urwo rurimi cyangwa barimo kurwiga.
(3) Kuba hari umusaza cyangwa umukozi w’itorero uboneka kandi wujuje ibisabwa, kugira ngo age ayobora muri urwo rurimi nibura amwe mu materaniro aba buri cyumweru, cyangwa kimwe mu biba biyagize, urugero nka disikuru y’abantu bose cyangwa Ikigisho cy’Umunara w’Umurinzi.
Iyo mu rugero runaka itorero ryujuje ibyo bintu, inteko y’abasaza yandikira ibiro y’ishami ibaruwa irimo ibisobanuro birambuye, isaba ko itorero ryabo ryakwemererwa kugira itsinda rikoresha urundi rurimi. Umusaza wita kuri iryo tsinda yitwa “umugenzuzi w’itsinda.” Iyo ari umukozi w’itorero yitwa “umukozi w’itsinda.”
44 Iyo itsinda rimaze gushingwa, inteko y’abasaza b’itorero iryo tsinda ririmo, ni yo yemeza ko hongerwamo ibindi bice by’amateraniro y’itorero, ikagena n’inshuro iryo tsinda rizajya rigira amateraniro yaryo buri kwezi. Hashobora no gushyirwaho gahunda y’iteraniro ry’umurimo y’iryo tsinda. Abagize itsinda bose bagenzurwa n’inteko y’abasaza b’itorero iryo tsinda ribarizwamo. Abasaza baha iryo tsinda amabwiriza ashyize mu gaciro kandi bagafata iya mbere mu kwita ku byo rikeneye. Mu gihe umugenzuzi w’akarere aba yasuye itorero iryo tsinda ribarizwamo, aha ibiro by’ishami raporo igaragaza amajyambere y’iryo tsinda kandi akavuga ibintu byihariye rishobora kuba rikeneye. Mu gihe gikwiriye iryo tsinda rishobora kuba itorero. Abo bireba bose nibakurikiza amabwiriza atangwa n’umuryango wacu, Yehova azishima.—1 Kor 1:10; 3:5, 6.
KUBWIRIZA MU ITSINDA RY’UMURIMO WO KUBWIRIZA
45 Buri Mukristo wiyeguriye Imana, afite inshingano yo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza. Ibyo bishobora gukorwa mu buryo bwinshi, ariko abenshi muri twe dushimishwa no kujyana n’abandi mu murimo wo kubwiriza (Luka 10:1). Ni yo mpamvu amatorero agira iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza mu mpera z’ibyumweru no mu mibyizi. Mu minsi ya konji na bwo aba ari igihe kiza cyo kubwirizanya n’abagize itsinda, kuko abavandimwe benshi baba batagiye ku kazi. Komite y’Umurimo y’Itorero igena igihe iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza rizajya ribera, haba nimugoroba cyangwa ku manywa, ikazirikana icyakorohera ababwiriza.
46 Itsinda ry’umurimo wo kubwiriza rituma ababwiriza bakorera hamwe maze ‘bagaterana inkunga’ (Rom 1:12). Ababwiriza b’inararibonye bashobora kujyana n’ababwiriza bakiri bashya maze bakabatoza. Hari n’igihe mu turere tumwe na tumwe biba byiza ko ababwiriza babiri cyangwa barenzeho bakorana kubera impamvu z’umutekano. Niyo waba uteganya kwijyana mu ifasi, kubanza kujya mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza mu itsinda, bishobora kugutera inkunga wowe n’abandi barigize. Kumenya ko hari abandi bari mu murimo wo kubwiriza mu gace urimo, bishobora gutuma wigirira ikizere. Abapayiniya n’abandi babwiriza ntibagombye kumva ko bahatirwa kuboneka kuri buri teraniro ry’umurimo wo kubwiriza, cyanecyane niba iryo teraniro riba buri munsi. Icyakora byaba byiza bagiye baboneka iminsi imwe n’imwe mu cyumweru kugira ngo batere abandi inkunga.
47 Nimucyo twese dukurikize ikitegererezo twasigiwe na Yesu n’intumwa ze. Nitwihatira kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo w’ingenzi wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, Yehova azaduha imigisha nta kabuza.—Luka 9:57-62.