Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
4-10 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAROMA 12-14
“Kugaragarizanya urukundo rwa gikristo bisobanura iki?”
it-1-F 52-53
Kugaragarizanya urukundo
Urukundo rwa kivandimwe (mu Kigiriki phi·la·del·phiʹa), ni rwo rwagombye kuranga abagize itorero. (Rm 12:10; Hb 13:1; nanone reba muri 1Pt 3:8.) Ibyo bigaragaza ko twagombye gukunda abagize itorero cyane kandi urukundo ruturanga rukaba rukomeye, rumeze nk’urw’abagize umuryango. Nubwo abagize itorero basanzwe bagarazaga urukundo rwa kivandimwe, bashishikarizwa kubikora mu buryo bwuzuye kurushaho.—1Ts 4:9, 10.
Ijambo ry’Ikigiriki phi·loʹstor·gos risobanura “kugaragaza urukundo rurangwa n’ubwuzu,” rikoreshwa ku muntu ufitanye n’undi ubucuti bwihariye. Iryo jambo rikomoka ku ijambo ry’Ikigiriki sterʹgo, rikunze gukoreshwa ryerekeza ku rukundo ruranga abagize umuryango. Intumwa Pawulo yashishikarije Abakristo kugaragaza urwo rukundo (Rm 12:10). Nanone Pawulo yavuze ko mu minsi y’imperuka abantu bari kuba “badakunda ababo” (mu Kigiriki aʹstor·goi) kandi avuga ko abantu nk’abo bakwiriye gupfa.—2Tm 3:3; Rm 1:31, 32.
“Mubane amahoro n’abantu bose”
3 Soma mu Baroma 12:17. Pawulo yasobanuye ko igihe abantu baturwanyije tutagombye kwihorera. Gukurikiza iyo nama ni iby’ingenzi cyane cyane ku bantu baba mu miryango irimo abantu badasenga Yehova. Iyo umwe mu bashakanye w’Umukristo abwiwe nabi n’uwo bashakanye cyangwa akamukorera ikindi gikorwa kibi, yirinda kubimwitura. ‘Kwitura umuntu ikibi yagukoreye’ nta cyo bimaze. Ahubwo imyifatire nk’iyo ishobora gutuma ibintu birushaho kuzamba.
“Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye”
12 Undi muburo Pawulo yatanze ugaragaza uburyo tugomba gufata abizera hamwe n’abatizera, ugira uti “ntimukiture umuntu inabi yabagiriye.” Ayo magambo agaragaza ingaruka nziza z’ibyo yavuze mbere yaho agira ati “mwange ibibi urunuka.” Ubundi se, umuntu yavuga ate ko yanga inabi cyangwa ibibi urunuka niba yitura abandi inabi bamugiriye? Aramutse abigenje atyo, ntiyaba agaragaje ‘urukundo rutagira uburyarya.’ Pawulo yakomeje agira ati “mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza” (Abaroma 12:9, 17). Ibyo twabishyira mu bikorwa dute?
13 Mbere yaho mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abakorinto, yavuzemo ibirebana n’ibitotezo intumwa zahuye na byo. Yagize ati “twahindutse ibishungero by’ab’isi n’iby’abamarayika n’abantu. . . . Iyo badututse tubasabira umugisha, iyo turenganijwe turihangana, iyo dushebejwe turinginga” (1 Abakorinto 4:9-13). Mu buryo nk’ubwo, abantu bo muri iyi si bitegereza Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe. Iyo abadukikije babonye ibyiza dukora ndetse n’iyo turenganywa, bishobora gutuma bakira neza ubutumwa twebwe Abakristo tubagezaho.—1 Petero 2:12.
Mubabarirane rwose
13 Hari igihe umuntu utari Umukristo ashobora kukubabaza. Ariko kandi, ushobora kumufasha kugira ngo ashishikazwe no kumenya icyo Bibiliya yigisha. Intumwa Pawulo yaranditse ati “umwanzi wawe nasonza umuhe ibyokurya, nagira inyota umuhe icyo kunywa, kuko nubigenza utyo uzaba umurunze amakara yaka ku mutwe. Ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo ikibi mukomeze kukineshesha icyiza” (Rom 12:20, 21). Umuntu aramutse akubabaje ariko ugakomeza kugaragaza ubugwaneza, ushobora gutuma ahindura imyifatire ndetse akaba yakora ibikorwa birangwa n’ineza. Mu gihe ugerageje kumva umuntu wakubabaje, ukishyira mu mwanya we ndetse ukamugirira impuhwe, ushobora gutuma yifuza kumenya icyo Bibiliya yigisha. Uko byaba biri kose, iyo ukomeje gutuza kandi ukagaragaza ubugwaneza, bishobora gutuma uwo muntu yibaza impamvu ufite imyifatire itandukanye n’iy’abandi.—1 Pet 2:12; 3:16.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Uko twahitamo imyidagaduro
5 Ibyo dukora bishobora gutuma Yehova yemera umurimo tumukorera cyangwa ntawemere. Pawulo yabisobanuye agira ati: “Mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana” (Abaroma 12:1). Yesu na we yaravuze ati: “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:30). Twifuza guha Yehova ibyiza kuruta ibindi. Igihe Abisirayeli batambiraga Yehova ibitambo by’amatungo, babaga bitezweho gutanga itungo ridafite inenge. Iyo igitambo cyabaga gifite inenge, Yehova ntiyakemeraga (Abalewi 22:18-20). Natwe hari ibintu bishobora gutuma Yehova atemera umurimo tumukorera. Ibyo bintu ni ibihe?
6 Yehova yaravuze ati: “Mugomba kuba abera kuko ndi uwera” (1 Petero 1:14-16; 2 Petero 3:11). Yehova azemera umurimo tumukorera ari uko udafite inenge (Gutegeka kwa Kabiri 15:21). Umurimo dukorera Yehova ntiwaba wera mu gihe dukora ibintu yanga, bifitanye isano n’ubusambanyi, urugomo cyangwa ubupfumu (Abaroma 6:12-14; 8:13). Ikindi kandi iyo duhisemo imyidagaduro irimo ibyo bintu, Yehova arababara. Ibyo bishobora gutuma atemera umurimo tumukorera bitewe n’uko ufite inenge, kandi byatuma tudakomeza kuba inshuti ze.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu rwandiko rwandikiwe Abaroma
13:1—Ni mu buhe buryo abategetsi bakuru “bashyizweho n’Imana mu nzego zinyuranye ziciriritse uzigereranyije n’ubutegetsi bwayo”? Abategetsi ba za leta ‘bashyizwe n’Imana mu nzego ziciriritse uzigereranyije n’ubutegetsi bw’[Imana],’ kubera ko Imana ibareka bagategeka, kandi mu bihe bimwe na bimwe Imana yagiye ivuga mbere y’igihe ibihereranye n’ubutegetsi bwabo. Ibyo bigaragazwa n’ibyo Bibiliya yahanuye ku bategetsi bamwe na bamwe.
11-17 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAROMA 15-16
“Jya usaba Yehova aguhe kwihangana n’ihumure”
“Murirane n’abarira”
11 Inkuru ivuga uko Yesu yagize agahinda kenshi igihe Lazaro yapfaga, ni imwe mu nkuru nyinshi zihumuriza ziri mu Ijambo ry’Imana. Ibyo ntibitangaje kubera ko “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe” (Rom 15:4). Niba nawe ufite agahinda, imirongo y’Ibyanditswe ikurikira, ishobora kuguhumuriza.
▪ “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zab 34:18, 19.
▪ ‘Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure rituruka [kuri Yehova] ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.’—Zab 94:19.
▪ “Umwami wacu Yesu Kristo ubwe hamwe n’Imana Data yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka n’ibyiringiro bihebuje binyuze ku buntu butagereranywa, bahumurize imitima yanyu kandi babatere gushikama.”—2 Tes 2:16, 17.
“Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako”
5 Jya usaba Yehova imbaraga. Yehova ni “Imana itanga ukwihangana n’ihumure” (Rom 15:5). Ni we wenyine ushobora gusobanukirwa neza ibibazo duhanganye na byo, kandi ni we uba uzi imimerere turimo, ibyiyumvo byacu n’uko turemwe. Ubwo rero ni we ukwiriye kuduha ibyo dukeneye kugira ngo twihangane. Bibiliya igira iti ‘ahaza ibyifuzo by’abamutinya, kandi yumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze akabakiza’ (Zab 145:19). Ubwo se Imana isubiza ite amasengesho tuyitura tuyisaba imbaraga zo kwihangana?
‘Ukunde Yehova Imana yawe’
11 Yehova ‘atanga ibyiringiro bitwuzuzamo ibyishimo n’amahoro’ (Rom 15:13). Ibyiringiro Imana itanga bituma twihanganira ibigeragezo. Abasutsweho umwuka bakomeza kuba ‘abizerwa kugeza ku gupfa bazahabwa ikamba ry’ubuzima mu ijuru’ (Ibyah 2:10). Abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bakomeza kuba indahemuka bazabona imigisha y’iteka muri Paradizo yasezeranyijwe (Luka 23:43). Iyo dutekereje kuri ibyo byiringiro, twumva tumeze dute? Bituma twumva dufite ibyishimo byinshi n’amahoro, kandi bituma dukunda Nyir’ugutanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye.”—Yak 1:17.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
w89-F 1/12 24 par. 3
“Mbagerageze ndebe niba urukundo rwanyu ruzira uburyarya”
Abanyamahanga bari barabaye Abakristo, bagombaga kugira icyo bakora ngo bafashe abavandimwe b’i Yerusalemu bari bahanganye n’ibibazo. N’ubundi kandi bari babereyemo “umwenda” udasanzwe Abakristo b’i Yerusalemu. Ubutumwa bwiza bwari bwarageze ku Banyamahanga buturutse i Yerusalemu. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ati: “Niba amahanga yarasangiye na bo ibintu byabo byo mu buryo bw’umwuka, na yo agomba kubakorera abaha ku bintu byo mu buryo bw’umubiri.”—Abaroma 15:27.
it-2-F 647 par. 2
Byavuzwe mbere y’uko biba
Mesiya cyangwa Kristo ni we wagombaga kuba Urubyaro rwari rwarasezeranyijwe, kandi abakiranutsi bo mu isi yose bagahabwa umugisha binyuze kuri urwo rubyaro (Gl 3:8, 14). Urwo ‘rubyaro’ rwavuzwe bwa mbere Adamu na Eva bamaze kwigomeka ariko Abeli ataravuka (It 3:15). Ibyo byabaye habura imyaka 4.000 ngo “ibanga ryera” rihishurwe, ni ukuvuga igihe Mesiya yamenyekanaga ko ari we ‘rubyaro.’ Koko rero iryo banga “ryari ryarahishwe kuva mu bihe bya kera cyane.”—Rm 16:25-27; Ef 1:8-10; 3:4-11.
18-24 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAKORINTO 1-3
“Ese uri umuntu wa kamere cyangwa uri umuntu w’umwuka?”
Kuba umuntu w’umwuka bisobanura iki?
4 Mbere na mbere reka turebe uko umuntu wa kamere atekereza. Umuntu wa kamere aba afite imitekerereze y’isi, yibanda ku bintu by’umubiri. Pawulo yavuze ko iyo mitekerereze ari “umwuka ubu ukorera mu batumvira” (Efe 2:2). Uwo mwuka ni wo utuma abantu benshi bigana ababakikije. Bakora ibibanogeye, batitaye ku mahame y’Imana. Umuntu wa kamere yibanda cyane ku bintu by’umubiri, kandi akenshi usanga amaranira kugira icyubahiro, amafaranga cyangwa aharanira uburenganzira bwe.
5 Nanone umuntu wa kamere usanga akora ibyo Bibiliya yita “imirimo ya kamere” (Gal 5:19-21). Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto, yavuzemo ibindi bintu byinshi biranga umuntu wa kamere. Abantu ba kamere bivanga mu makimbirane, bateza amacakubiri, bashishikariza abandi kwigomeka, baregana mu nkiko, ntibubaha ubutware kandi bakabya gukunda ibyokurya n’ibyokunywa. Iyo bahuye n’igishuko ntibagira imbaraga zo kugitsinda (Imig 7:21, 22). Yuda yavuze ko hari abantu bari kononekara bikabije, bagasigara badafite “umwuka w’Imana.”—Yuda 18, 19.
Kuba umuntu w’umwuka bisobanura iki?
6 Ariko se umuntu w’umwuka atandukaniye he n’umuntu wa kamere? Umuntu w’umwuka aha agaciro ubucuti afitanye n’Imana. Yemera kuyoborwa n’umwuka wera kandi yihatira ‘kwigana Imana’ (Efe 5:1). Yihatira kumenya uko Yehova abona ibintu kandi na we akabibona nk’uko Yehova abibona. Yemera adashidikanya ko Imana iriho. Ayoborwa n’amahame ya Yehova mu mibereho ye yose, bityo akaba atandukanye n’umuntu wa kamere, utita kuri ayo mahame (Zab 119:33; 143:10). Umuntu w’umwuka ntakora imirimo ya kamere, ahubwo yihatira kwera “imbuto z’umwuka” (Gal 5:22, 23). Kugira ngo turusheho gusobanukirwa neza icyo kuba umuntu w’umwuka bisobanura, tekereza kuri ibi bikurikira: Iyo umuntu ari umuhanga mu by’ubucuruzi, abantu bavuga ko ubucuruzi bumuri mu maraso. Ubwo rero umuntu uha agaciro ibintu by’umwuka, na we twavuga ko iby’umwuka bimurimo.
Kuba umuntu w’umwuka bisobanura iki?
15 Twakwigana Kristo dute? Mu 1 Abakorinto 2:16 hatubwira ko tugomba kugira “imitekerereze ya Kristo.” Mu Baroma 15:5 ho havuga ko tugomba kugira “imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite.” Ubwo rero, niba dushaka kwigana Kristo, tugomba kumenya imitekerereze ye na kamere ye, hanyuma tukamwigana. Yesu yibandaga ku bucuti yari afitanye n’Imana. Kwigana Yesu bizatuma turushaho kumera nka Yehova. Ni yo mpamvu tugomba kwitoza gutekereza nk’uko Yesu yatekerezaga.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2-F 854 par. 5
Ubwenge
Ubwenge bw’isi ntibwayibujije kwanga impano Imana yaduhaye y’igitambo cya Kristo, ikabona ko ari ubupfu. Nubwo abayobozi bayo bagaragara nk’abantu bashoboye kandi bazi ubwenge, ntibyababujije ‘kumanika Umwami nyir’ikuzo’ (1Kr 1:18; 2:7, 8). Imana yerekanye ko ubwenge bw’isi ari ubupfu, ikoza isoni abanyabwenge bo muri iyi si ikoresheje “ibintu bigaragara ko ari ubupfu” kandi ikoresha abantu bafite intege nke, aboroheje n’abasuzuguritse ngo isohoze umugambi wayo (1Kr 1:19-28). Pawulo yibukije Abakristo b’i Korinto ko “ubwenge bw’iyi si [n’]ubw’abategetsi b’iyi si” bugiye gushiraho, akaba ari yo mpamvu atigishaga ubwo bwenge bw’isi, ahubwo akigisha ubwenge buturuka ku Mana (1Kr 2:6, 13). Nanone kandi yaburiye Abakolosayi ko bagombaga kwirinda “filozofiya [phi·lo·so·phiʹas bisobanura ngo: ‘Gukunda ubwenge’], n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu.”—Kl 2:8; gereranya n’umurongo wa 20-23.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Abakorinto
2:3-5. Igihe Pawulo yabwirizaga i Korinto, hakaba hari ihuriro ry’inyigisho na filozofiya bya Kigiriki, ashobora kuba yari ahangayikishijwe no kumenya niba yari gushobora kwemeza abari bamuteze amatwi. Icyakora, ntiyigeze yemera ngo intege nke cyangwa ubwoba bimubuze gusohoza umurimo yahawe n’Imana. Mu buryo nk’ubwo, ntitwagombye kwemera ko imimerere igoranye cyangwa iyo tutamenyereye itubuza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Dushobora gusenga Yehova tumusaba kudufasha kandi tukiringira ko azabikora nk’uko byagenze kuri Pawulo.
25-31 WERURWE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAKORINTO 4-6
“Agasemburo gake gatubura irobe ryose”
it-2-F 130
Umusemburo
Intumwa Pawulo yakoresheje ijambo nk’iryo igihe yasabaga Abakristo b’i Korinto gukura mu itorero umuntu wari umusambanyi. Yaravuze ati: “Ntimuzi ko agasemburo gake gatubura irobe ryose? Nimukureho umusemburo wa kera, kugira ngo mube irobe rishya, nk’uko mutarimo umusemburo. Kandi koko, Kristo we pasika yacu, yaratambwe.” Yakomeje avuga icyo umusemburo usobanura agira ati: “Nuko rero, nimucyo twizihize uwo munsi mukuru tudafite umusemburo wa kera kandi tutanafite umusemburo w’ubugome n’ububi, ahubwo dufite imigati idasembuwe yo kutaryarya n’ukuri” (1Kr 5:6-8). Pawulo yerekezaga ku cyo umunsi mukuru w’imigati idasembuwe Abayahudi bizihizaga wagereranyaga, uwo munsi ukaba warakurikiraga umunsi mukuru wa Pasika. Kimwe n’uko agasemburo gake gatubura irobe ryose, cyangwa gakwira mu mugati wose mu kanya gato, ni na ko Yehova yari kubona ko itorero ryose ryanduye iyo badakuramo uwo mugabo wari umusambanyi. Bagombaga gukura mu itorero uwo ‘musemburo’ nk’uko Abisirayeli bagombaga gukura umusemburo mu mazu yabo mu gihe cy’uwo munsi mukuru.
it-2-F 903-904
Satani
‘Guha umuntu Satani kugira ngo umwuka wo gukora ibyaha yazanye mu itorero urimburwe’ bisobanura iki?
Igihe Pawulo yabwiraga Abakristo b’i Korinto ko bagombaga guhana umwe mu bagize itorero wari utunze muka se, yaranditse ati: “Muzamuhe Satani maze uwo mwuka wo gukora ibyaha yazanye mu itorero urimburwe” (1Kr 5:5). Yabategetse guca uwo muntu mu itorero kandi ntibakomeze kugirana na we imishyikirano (1Kr 5:13). Kumuha Satani byari gutuma ajya hanze y’itorero, akajya mu isi iyoborwa na Satani. Kimwe n’“agasemburo gake” kari mu “irobe ryose,” ni na ko uwo muntu yari yazanye mu itorero “umwuka wo gukora ibyaha.” Gukura mu itorero uwo muntu wari utunze muka se byari nko kurimbura mu itorero “umwuka wo gukora ibyaha” (1Kr 5:6, 7). Uko ni na ko Pawulo yahaye Satani Humenayo na Alegizanderi bari barahigitse ukwizera n’umutimanama ukeye, maze ukwizera kwabo kukamera nk’ubwato bumenetse.—1Tm 1:20.
lvs 241, ibisobanuro
Guca umunyabyaha mu itorero
Iyo umuntu wakoze icyaha gikomeye aticujije kandi akanga gukurikiza amahame ya Yehova, ntaguma mu itorero. Aba agomba gucibwa. Iyo umuntu aciwe, ntidukomeza gushyikirana na we, kandi ntitwongera gusabana na we (1 Abakorinto 5:11; 2 Yohana 9-11). Guca umunyabyaha birinda izina rya Yehova n’itorero (1 Abakorinto 5:6). Nanone bishobora gufasha umuntu kwicuza, akagarukira Yehova.—Luka 15:17.
▸ Igice cya 3, paragarafu ya 19
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Abamarayika ni “imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu”
16 Iyo Abakristo bari mu bigeragezo baba ari ‘ibishungero by’abamarayika’ (1 Kor 4:9). Abamarayika bashimishwa no kwitegereza ibikorwa byacu bigaragaza ko turi indahemuka, ndetse bashimishwa n’umunyabyaha wihannye (Luka 15:10). Abamarayika babona imyifatire ihuje n’amahame y’Imana Abakristokazi bagira. Bibiliya ivuga ko “bitewe n’abamarayika, umugore agomba kugira ikimenyetso cy’ubutware ku mutwe we” (1 Kor 11:3, 10). Ni koko, abamarayika bashimishwa no kubona ukuntu Abakristokazi hamwe n’abandi bagaragu b’Imana bo ku isi, bagandukira ubuyobozi bwa gitewokarasi n’ihame ry’ubutware. Abana b’Imana bo mu ijuru ntibibagirwa ibikorwa nk’ibyo bigaragaza kumvira.
it-2-F 151
Amategeko
Abamarayika na bo bakurikiza amategeko. Nubwo abamarayika bari mu rwego rwo hejuru kuruta abantu, bakurikiza amategeko y’Imana (Hb 1:7, 14; Zb 104:4). Nanone Yehova yahaye Satani amategeko kandi amubwira ibyo atagomba gukora (Yb 1:12; 2:6). Marayika mukuru ari we Mikayeli na we yagaragaje ko yubahaga umwanya Yehova afite wo kuba Umucamanza w’Ikirenga, igihe yabwiraga Satani ati: “Yehova agucyahe.” (Yd 9; gereranya na Zk 3:2.) Yehova yahaye Yesu Kristo ubushobozi bwo gutegeka abamarayika (Hb 1:6; 1Pt 3:22; Mt 13:41; 25:31; Fp 2:9-11). Ni yo mpamvu Yesu yatumye umumarayika kuri Yohana (Ibh 1:1). Icyakora mu 1 Abakorinto 6:3 intumwa Pawulo yavuze ko abavandimwe ba Kristo bo mu buryo bw’umwuka bazacira imanza abamarayika, kuko bazifatanya mu rugero runaka mu kurimbura abadayimoni.