Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
1-7 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAKORINTO 7-9
“Impano y’ubuseribateri”
Koresha neza ubuseribateri bwawe
Akenshi usanga umuseribateri afite igihe kinini n’umudendezo kurusha umuntu washatse (1 Kor 7:32-35). Ibyo ni ibintu byihariye arusha abandi bishobora gutuma yagura umurimo we, akaguka mu rukundo akunda abandi kandi akarushaho kwegera Yehova. Ku bw’ibyo, hari Abakristo bamenye ibyiza by’ubuseribateri maze biyemeza ‘kubwemera’ nibura mu gihe runaka. Abandi bo bashobora kuba batarateganyaga kuba abaseribateri, ariko igihe imimerere yahindukaga, babitekerejeho kandi babishyira mu isengesho, baza kubona ko na bo Yehova ashobora kubafasha kwemera ibyababayeho. Bityo bemeye iyo mimerere bari bagezemo, bemera kuba abaseribateri.—1 Kor 7:37, 38.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko zandikiwe Abakorinto
7:33, 34—“Iby’isi” umugabo cyangwa umugore washatse ahangayikira ni ibihe? Pawulo yerekezaga ku bintu byo mu buzima busanzwe Abakristo bashatse bahangayikira. Muri byo harimo ibyo kurya, imyambaro n’aho kuba. Ariko ntiharimo ibintu bibi byo muri iyi si Abakristo bahunga.—1 Yoh 2:15-17.
Ubuseribateri—Umuryango werekeza mu murimo utarimo kirogoya
14 Umukristo w’umuseribateri, ukoresha imimerere ye yo kuba atarashatse mu gukurikirana intego zishingiye ku bwikunde, nta bwo ‘arushaho gukora neza’ kuruta Abakristo bashatse. Akomeza kuba umuseribateri, atari “ku bw’ubwami,” ahubwo kubera impamvu ze bwite (Matayo 19:12). Umugabo cyangwa umugore utarashatse, yagombye ‘kwiganyira iby’Umwami wacu,’ akiganyira uko “yamunezeza,” kandi ‘agakorera Umwami yitonda, adahwema kandi adafite kirogoya.’ Ibyo bishaka kuvuga ko ari ukwitangira gukorera Yehova na Yesu Kristo n’umutima umwe. Mu kubigenza batyo, ni bwo gusa abagabo n’abagore b’Abakristo batashatse ‘barushaho gukora neza’ kuruta Abakristo bashatse.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
lvs 251
Ibisobanuro
Hari igihe Umukristo afata umwanzuro wo gutandukana n’uwo bashakanye bidatewe n’ubusambanyi (1 Abakorinto 7:11). Dore zimwe mu mpamvu zishobora kubitera:
• Kudatunga abagize umuryango: Umugabo yanga nkana guha abagize umuryango ibyo bakeneye, ku buryo babura ibyokurya cyangwa amafaranga.—1 Timoteyo 5:8.
• Urugomo: Umwe mu bashakanye ashobora kuba akorera mugenzi we ibikorwa by’urugomo ku buryo yumva ubuzima bwe buri mu kaga.—Abagalatiya 5:19-21.
• Kwangiza ubucuti afitanye na Yehova: Umwe mu bashakanye abuza mugenzi we gukorera Yehova.—Ibyakozwe 5:29.
Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco mu isi yataye umuco
Bityo rero, abakiri bato ntibagomba guhubukira ibyo gushyingirwa mu gihe bumvise ku ncuro ya mbere irari ry’ibitsina ribyutse. Ishyingirwa risaba kwiyemeza, kandi kubaho mu buryo buhuje n’iyo nshingano bisaba kuba umuntu akuze (Itangiriro 2:24). Byarushaho kuba byiza umuntu ategereje kugeza igihe azaba “yararenze igihe cy’amabyiruka”—igihe ibyiyumvo bihereranye n’ibitsina biba bikaze cyane kandi bikaba bishobora kugoreka ubushobozi umuntu afite bwo gushyira mu gaciro (1 Abakorinto 7:36, NW). Kandi se, mbega ukuntu ari ukubura ubwenge kandi bikaba ari n’icyaha ko umuntu ukuze wifuza gushaka yakwishora mu bwiyandarike bitewe n’uko gusa adashoboye kubona uwo bazabana!
8-14 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAKORINTO 10-13
“Yehova ni indahemuka”
Ibibazo by’abasomyi
Intumwa Pawulo yavuze ko Yehova ‘atazabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira’ (1 Kor 10:13). Ese ibyo bisobanura ko Yehova abanza kugenzura ibigeragezo dushobora kwihanganira maze agahitamo ibitugeraho?
▪ Biramutse ari uko bimeze, dore ikibazo cyavuka. Urugero, umwana w’umuvandimwe yariyahuye. Uwo muvandimwe yashenguwe n’agahinda maze aribaza ati “ese ubu Yehova yararebye abona jye n’umugore wanjye dushoboye kwihanganira urupfu rw’umwana wacu wiyahuye? Ubu koko ibi byago byatewe n’uko Imana yasanze dushobora kubyihanganira?” Ese dukwiriye gutekereza ko Yehova yinjira mu buzima bwacu akagenda agena buri kintu kizatubaho?
Iyo dusuzumye twitonze amagambo ya Pawulo aboneka mu 1 Abakorinto 10:13, tubona ko nta mpamvu ishingiye ku Byanditswe yatuma dutekereza ko Yehova abanza kugenzura ibigeragezo dushobora kwihanganira, hanyuma agahitamo ibigomba kutugeraho. Reka dusuzume impamvu enye zituma tubibona dutyo.
Iya mbere, Yehova yahaye abantu umudendezo wo kwihitiramo. Yifuza ko twihitiramo ibyo dukora (Guteg 30:19, 20; Yos 24:15). Iyo duhisemo inzira ikwiriye, Yehova na we ayobora intambwe zacu (Imig 16:9). Ariko iyo duhisemo inzira mbi, tuba tugomba no kwirengera ingaruka (Gal 6:7). Ese Yehova aramutse ahisemo ibigeragezo bigomba kutugeraho, ubwo ntiyaba atwambuye umudendezo wo kwihitiramo?
Iya kabiri, Yehova ntaturinda “ibihe n’ibigwirira abantu” (Umubw 9:11). Impanuka zishobora kutugeraho bitewe n’uko turi ahantu habi mu gihe kibi, bikaba byanatugiraho ingaruka ziteye ubwoba. Yesu yavuze iby’abantu 18 umunara wagwiriye, kandi agaragaza ko kuba barapfuye atari uko Imana yabishakaga (Luka 13:1-5). Ese urumva bihuje n’ubwenge gutekereza ko Imana iba yaragennye mbere y’igihe abakwiriye kubaho n’abagomba gupfa mu gihe habayeho ibyago?
Iya gatatu, buri wese agomba kugaragaza niba ari indahemuka. Ibuka ko Satani yashidikanyije ku budahemuka bw’abantu bose bakorera Yehova, avuga ko baramutse bahuye n’ibigeragezo batakomeza kumubera indahemuka (Yobu 1:9-11; 2:4; Ibyah 12:10). None se Yehova aramutse aturinze ibigeragezo kubera ko abona tutashobora kubyihanganira, ntibyaba bishimangiye ikirego cya Satani wavuze ko dukorera Imana tubitewe n’ubwikunde?
Iya kane, Yehova ntakeneye kumenya mbere y’igihe ikintu cyose kizatubaho. Kuvuga ko Imana ihitamo mbere y’igihe ibigeragezo bizatugeraho, bisobanura ko igomba kumenya ibintu byose bizatubaho. Ariko ibyo ntibihuje n’Ibyanditswe. Ni iby’ukuri ko Imana ifite ubushobozi bwo kumenya ibizaba (Yes 46:10). Icyakora Bibiliya igaragaza ko ihitamo ibyo igomba kumenya (Intang 18:20, 21; 22:12). Bityo rero, ikoresha ubushobozi ifite bwo kumenya mbere y’igihe ibizaba ariko nanone itarengereye umudendezo dufite wo kwihitiramo. Ese ibyo si byo twagombye kwitega ku Mana iha agaciro umudendezo wacu kandi buri gihe ikagaragaza imico yayo mu buryo bukwiriye?—Guteg 32:4; 2 Kor 3:17.
None se ubwo twagombye kumva dute amagambo ya Pawulo, avuga ngo ‘Imana ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira’? Muri uwo murongo, Pawulo yavugaga ibyo Yehova akora mu gihe ugeragezwa; si mbere yaho. Ayo magambo atwizeza ko nitwiringira Yehova, azadushyigikira uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose (Zab 55:22). Amagambo ahumuriza ya Pawulo ashingiye ku nyigisho ebyiri z’ibanze.
Iya mbere, ibigeragezo duhura na byo biba ari “rusange ku bantu.” Ibibazo duhura na byo tubisangiye n’abandi. Ariko iyo twishingikirije ku Mana, dushobora kubyihanganira byose (1 Pet 5:8, 9). Mu 1 Abakorinto 10:13 Pawulo yavugaga ibigeragezo Abisirayeli bahuye na byo mu butayu (1 Kor 10:6-11). Muri ibyo bigeragezo, nta na kimwe Abisirayeli b’indahemuka batashoboraga kwihanganira. Pawulo yasubiyemo incuro enye ko “bamwe muri bo” batumviye. Ikibabaje ni uko hari Abisirayeli batishingikirije ku Mana maze bagatsindwa n’irari ryabo.
Iya kabiri, ‘Imana ni iyo kwizerwa.’ Ibyo Imana yakoreye abagaragu bayo, byerekana ko igaragariza urukundo rudahemuka “abayikunda n’abakomeza amategeko yayo” (Guteg 7:9). Nanone bigaragaza ko buri gihe Imana isohoza amasezerano yayo (Yos 23:14). Abayumvira bashobora kwizera ko nibahura n’ibigeragezo izasohoza aya masezerano abiri: (1) ntizareka ngo ikigeragezo kibakomerere cyane ku buryo badashobora kucyihanganira, (2) “izajya ibacira akanzu.”
Yehova acira akanzu ate abamwishingikirizaho? Birumvikana ko abishatse yahita akuraho icyo kigeragezo. Ariko wibuke ko Pawulo yavuze ko Yehova ‘azajya abacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo bashobore kucyihanganira.’ Hari igihe ‘aducira akanzu’ aduha ibyo dukeneye, kugira ngo tubashe kwihanganira ikigeragezo. Reka dusuzume uburyo butandukanye Yehova ashobora kuduciramo akanzu:
▪ Imana “iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Kor 1:3, 4). Yehova akoresha Ijambo rye, umwuka wera n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’umugaragu wizerwa, agatuma dutuza mu bwenge, mu mutima no mu byiyumvo.—Mat 24:45; Yoh 14:16, Rom 15:4.
▪ Imana ikoresha umwuka wera ikatuyobora (Yoh 14:26). Mu gihe duhuye n’ikigeragezo, umwuka wera ushobora kudufasha kwibuka inkuru zo muri Bibiliya n’amahame twakurikiza kugira ngo dufate imyanzuro myiza.
▪ Imana ikoresha abamarayika ngo badufashe.—Heb 1:14.
▪ Ishobora gukoresha abo duhuje ukwizera, bakatubera ‘ubufasha budukomeza’ binyuze ku magambo batubwira n’ibikorwa badukorera.—Kolo 4:11.
None se tuvuge ko amagambo ya Pawulo aboneka mu 1 Abakorinto 10:13 asobanura iki? Yehova ntahitamo ibigeragezo duhura na byo. Ariko dushobora kwizera ko nitumwiringira, atazemera ko ibigeragezo duhura na byo birenga ubushobozi bwacu. Buri gihe azajya aducira akanzu kugira ngo dushobore kubyihanganira. Ibyo biraduhumuriza rwose!
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ibibazo by’abasomyi
Kuki mu 1 Abakorinto 10:8 havuga ko Abisirayeli 23.000 bapfiriye umunsi umwe bazira ubusambanyi, mu gihe mu Kubara 25:9 ho hatanga umubare w’abantu 24.000?
Hari ibintu byinshi bishobora kudufasha kumenya impamvu imibare yatanzwe muri iyo mirongo uko ari ibiri itandukanye. Ikintu kimwe cyoroheje kandi gishoboka ni uko uwo mubare w’abapfuye ushobora kuba hagati y’abantu 23.000 na 24.000, bityo umuntu akaba ashobora gukubira hamwe akavuga umubare wuzuye 23.000 cyangwa 24.000.
Reka turebe ikindi kintu gishoboka. Iyo ntumwa Pawulo yavuze inkuru y’Abisirayeli bari i Shitimu ubwo yahaga umuburo Abakristo bari i Korinto ya kera, umujyi wari icyamamare mu bwiyandarike. Yaranditse ati “kandi ntimugasambane nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe.” Pawulo yagaragaje umubare w’abantu bishwe na Yehova abahora ubusambanyi bwonyine, avuga ko ari 23.000.—1 Abakorinto 10:8.
Ariko kandi, mu Kubara igice cya 25 hatubwira ko ‘Abisirayeli bifatanyije na Bāli y’i Pewori, bikongereza uburakari bw’Uwiteka.’ Hanyuma, Yehova yategetse Mose kwica “abatware b’abantu bose.” Mose na we yahise ategeka abacamanza gusohoza iryo tegeko. Amaherezo igihe Finehasi yagiraga icyo akora atazuyaje akica Umwisirayeli wari uzanye Umumidiyanikazi aho bari bakambitse, “mugiga [yahise] ishira ubwo.” Amagambo arangiza iyo nkuru agira ati “abishwe na mugiga iyo, bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.”—Kubara 25:1-9.
Uko bigaragara, uwo mubare utangwa mu Kubara ukubiyemo “abatware b’abantu bose” bishwe n’abacamanza, hamwe n’abiyiciwe na Yehova ubwe. Birashoboka ko hari abatware igihumbi bishwe n’abacamanza, bigatuma uwo mubare w’abapfuye uba 24.000. Abo batware baba barasambanye, cyangwa barifatanyije muri ibyo birori, cyangwa bakaba baremereye ababikoze ntibababuze, bari bakoze icyaha cyo ‘kwifatanya na Bāli y’i Pewori.’
Hari igitabo gisobanura ibya Bibiliya kivuga ko ijambo ryahinduwemo “kwifatanya,” rishobora gusobanura “kwihambira ku muntu.” Abisirayeli bari ubwoko bwiyeguriye Yehova, ariko mu gihe ‘bifatanyaga na Bāli y’i Pewori,’ bangije iyo mishyikirano bari bafitanye n’Imana. Hashize imyaka igera kuri 700 nyuma y’aho, binyuriye ku muhanuzi Hoseya Yehova yavuze ko Abisirayeli basanze ‘Bāli y’i Pewori bakiyegurira ibiteye isoni, bakaba babi bikabije nk’ikigirwamana bakunze’ (Hoseya 9:10). Abifatanyije muri icyo gikorwa bose bari bakwiriye guhanwa n’Imana bikomeye. Ku bw’ibyo, Mose yibukije Abisirayeli agira ati “amaso yanyu yiboneye ibyo Uwiteka yakoreshejwe n’ibya Bāli y’i Pewori, kuko Uwiteka Imana yanyu yarimbuye abantu bose bakurikije ibya Bāli y’i Pewori, ikabakura hagati muri mwe.”—Gutegeka 4:3.
Ibibazo by’abasomyi
Ese umubwiriza w’Ubwami w’igitsina gore agomba kwitwikira umutwe mu gihe yigisha umuntu Bibiliya ari kumwe n’umubwiriza w’igitsina gabo?
▪ Mu ngingo y’“Ibibazo by’Abasomyi” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2002, havuzwemo ko mushiki wacu yagombye kwitwikira umutwe mu gihe yigisha umuntu Bibiliya ari kumwe n’umubwiriza w’igitsina gabo, yaba yarabatijwe cyangwa atarabatijwe. Nyuma yo kongera gusuzuma icyo kibazo, twabonye bikwiriye ko ayo mabwiriza agira icyo ahindurwaho.
Niba mushiki wacu agiye kwigisha umuntu Bibiliya maze akajyana n’umubwiriza w’igitsina gabo wabatijwe, uwo mushiki wacu aba agomba kwitwikira umutwe. Icyo gihe aba agaragaje ko yubaha gahunda y’ubutware yashyizweho na Yehova mu itorero rya gikristo, kubera ko aba asohoza inshingano yakagombye gusohozwa n’uwo muvandimwe (1 Kor 11:5, 6, 10). Naho ubundi yasaba uwo muvandimwe kwigisha uwo muntu niba abifitiye ubushobozi.
Ku rundi ruhande, niba mushiki wacu agiye kwigisha umuntu Bibiliya maze akajyana n’umubwiriza w’igitsina gabo utarabatizwa utari umugabo we, dukurikije Ibyanditswe ntaba agomba kwitwikira umutwe. Ariko kandi, hari bashiki bacu bashobora kumva bakwitwikira umutwe babitewe n’umutimanama wabo.
22-28 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 ABAKORINTO 14-16
“Imana izaba ‘byose kuri bose’”
“Urupfu [ruzakurwaho]”
“Imperuka,” ni iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo, igihe Yesu azashyikiriza Imana ari na yo Se Ubwami, abigiranye ukwicisha bugufi no mu budahemuka (Ibyahishuwe 20:4). Umugambi w’Imana wo “[gu]teraniriza ibintu byose muri Kristo” uzaba usohojwe (Abefeso 1:9, 10). Mbere na mbere ariko, Kristo azaba yaramaze gukuraho “ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose,” byahoze birwanya umugambi w’Imana w’Ikirenga. Ibyo bikubiyemo ibirenze kurimbura kuzakorwa kuri Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:16; 19:11-21). Pawulo yagize ati “[Kristo] akwiriye gutegeka, kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y’ibirenge bye. Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu” (1 Abakorinto 15:25, 26). Ni koko, ibisigisigi byose by’icyaha n’urupfu byatewe n’Adamu, bizaba byarakuweho. Icyo gihe, Imana igomba kuzaba yaravanye abapfuye mu “bituro,” binyuriye mu kubazura.—Yohana 5:28.
Ubwami bukora ibyo Imana ishaka ku isi
Ariko se bite ku birebana n’ingaruka uburwayi bukunze kugira, ari na zo ngaruka icyaha kizana byanze bikunze, ni ukuvuga urupfu? Ni rwo “mwanzi wa nyuma” wacu twese, umwanzi uhitana abantu bose badatunganye byatinda byatebuka (1 Kor 15:26). Ariko se urupfu ni umwanzi uteye Yehova ubwoba? Zirikana ibyo Yesaya yahanuye agira ati “urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose” (Yes 25:8). Ese ushobora kwiyumvisha uko bizaba bimeze icyo gihe? Hehe n’imihango y’ihamba, nta marimbi, nta n’amarira y’abapfushije! Ahubwo, abantu bazasuka amarira y’ibyishimo, kuko Yehova azasohoza isezerano rye rishishikaje ryo kuzura abapfuye. (Soma muri Yesaya 26:19.) Amaherezo, ibikomere bitabarika twatewe n’urupfu bizakira.
Amahoro mu gihe cy’imyaka igihumbi na nyuma yaho
Nta magambo meza umuntu yasobanuramo uko ubuzima buzaba bumeze ku iherezo ry’imyaka igihumbi yaruta amagambo agira ati “kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.” Ibyo bishatse kuvuga iki? Tekereza igihe abantu batunganye ari bo Adamu na Eva bari muri Edeni, bari mu muryango wa Yehova ugizwe n’ibiremwa byo mu ijuru n’ibyo ku isi, warangwaga n’amahoro kandi wunze ubumwe. Yehova, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ni we witegekeraga ibiremwa bye byose, ni ukuvuga abamarayika n’abantu. Bivuganiraga na we, bakamusenga kandi yabahaga imigisha. Yari “byose kuri bose.”
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu ijambo ry’Imana
w12 1/9 9, agasanduku
Ese intumwa Pawulo yabujije abagore kuvuga?
Intumwa Pawulo yaranditse ati “abagore bacecekere mu matorero” (1 Abakorinto 14:34). None se yashakaga kuvuga iki? Ese yashakaga kuvuga ko batagira ubwenge? Oya. N’ubundi kandi, akenshi yajyaga avuga iby’abagore bigishaga neza (2 Timoteyo 1:5; Tito 2:3-5). Inama ‘yo guceceka’ mu gihe undi muntu avuga iboneka mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto, ntiyahawe abagore bonyine ahubwo yarebaga n’abandi bantu bari bafite impano yo kuvuga izindi ndimi no guhanura (1 Abakorinto 14:26-30, 33). Birashoboka ko muri icyo gihe, hari Abakristokazi bari bashimishijwe cyane n’ukuri babaga bamaze kumenya, ku buryo bacaga mu ijambo uwabaga yigisha kugira ngo bamubaze ibibazo, nk’uko byari bimenyerewe muri ako gace. Kugira ngo bareke ako kaduruvayo, Pawulo yabateye inkunga yo kujya ‘babariza abagabo babo mu rugo.’—1 Abakorinto 14:35.
it-1-F 1181
Kutabora
Abazategekana na Yesu mu ijuru bazuka bafite umubiri w’umwuka nk’uwo Yesu yazutse afite. Nanone babaho iteka bafite kudapfa no kutabora. Abo Bakristo baba barakoreye Imana ari indahemuka, bagapfa bafite umubiri ubora, iyo bazutse Imana ibaha umubiri w’umwuka udashobora kubora nk’uko Pawulo yabivuze mu 1 Abakorinto 15:42-54. Kudapfa byumvikanisha ko Imana ibaha ubuzima buzira iherezo kandi butangirika. Kutabora byo, byumvikanisha ko Imana ibaha imibiri idashobora kwangirika no gupfa. Uko bigaragara Imana ibaha ubushobozi bwo kwibeshaho badakeneye ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugira ngo bakomeze kubaho, nk’uko bigenda ku bindi biremwa, byaba iby’umubiri n’iby’umwuka. Ibyo bigaragaza ko Imana ibafitiye ikizere gihambaye. Nubwo bafite ubuzima budapfa kandi budashobora kubora ndetse bakaba bashobora no kwibeshaho, ntibivuga ko baba batakiyoborwa n’Imana; ahubwo bakomeza gukora ibyo Imana ishaka no kuyumvira, nk’uko Umutware wabo Kristo Yesu na we abigenza.—1Kr 15:23-28.
29 MATA–5 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 ABAKORINTO 1-3
“Yehova ni ‘Imana nyir’ihumure ryose’”
“Murirane n’abarira”
Data urangwa n’impuhwe, na we yapfushije abo yakundaga, urugero nka Aburahamu, Isaka, Yakobo, Mose n’Umwami Dawidi (Kub 12:6-8; Mat 22:31, 32; Ibyak 13:22). Ijambo ry’Imana ritwizeza ko Yehova ategerezanyije amatsiko igihe yagennye cyo kuzura abapfuye (Yobu 14:14, 15). Abazazuka bazabaho bishimye kandi bafite amagara mazima. Nanone wibuke ko Imana yapfushije Umwana wayo ‘ikunda mu buryo bwihariye,’ agapfa urupfu rw’agashinyaguro (Imig 8:22, 30). Ntidushobora kwiyumvisha ukuntu icyo gihe Yehova yashenguwe n’agahinda.—Yoh 5:20; 10:17.
“Murirane n’abarira”
Tuvugishije ukuri, kumenya icyo wabwira umuntu washenguwe n’agahinda ntibyoroshye. Icyakora Bibiliya igira iti “ururimi rw’abanyabwenge rurakiza” (Imig 12:18). Hari benshi babonye mu gatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, amagambo ahumuriza bafashisha abandi. Ariko incuro nyinshi, ikintu cy’ingenzi wakora ni ‘ukurirana n’abarira’ (Rom 12:15). Gaby wapfushije umugabo we yaravuze ati “nta kindi navugaga uretse kurira gusa. Ni yo mpamvu iyo ndira ndi kumwe n’incuti zanjye, numva mpumurijwe. Numva atari jye jyenyine wishwe n’agahinda.”
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ibibazo by’abasomyi
“Gihamya” buri Mukristo wasutsweho umwuka ahabwa n’Imana n’“ikimenyetso” imushyiraho, byerekeza ku ki?—2 Kor 1:21, 22.
▪ Gihamya: Dukurikije uko igitabo kimwe cyabivuze, ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo “gihamya” mu 2 Abakorinto 1:22 ryari ijambo ryakoreshwaga “mu rwego rw’amategeko no mu by’ubucuruzi,” risobanura “amafaranga ya avansi, amafaranga umuntu aba agomba kubanza kwishyura cyangwa amafaranga atanzweho ingwate, agatuma ubona uburenganzira bwemewe n’amategeko bw’uko ikintu runaka ari icyawe, cyangwa agatuma amasezerano agira agaciro.” Igihembo cyangwa ingororano abasutsweho umwuka bazahabwa, kivugwa mu 2 Abakorinto 5:1-5. Havuga ko bazahabwa umubiri utabora w’abazaba mu ijuru. Nanone kandi icyo gihembo gikubiyemo impano yo kudapfa.—1 Kor 15:48-54.
Mu kigiriki cy’iki gihe, ijambo rifitanye isano n’iryo, rikoreshwa ryerekeza ku mpeta abafiyanse bambikana. Urwo ni urugero rukwiriye gukoreshwa ku birebana n’abazaba mu bagize umugore wa Kristo w’ikigereranyo.—2 Kor 11:2; Ibyah 21:2, 9.
▪ Ikimenyetso: Kera ikimenyetso cyakoreshwaga nka sinya igaragaza nyir’ikintu, kikemeza ko ibivugwa ari ukuri cyangwa kigashyirwa ku masezerano. Ku birebana n’abasutsweho umwuka, umwuka wera ‘ubashyiraho ikimenyetso’ kigaragaza ko ari umutungo w’Imana (Efe 1:13, 14). Ariko icyo kimenyetso bagishyirwaho burundu mbere gato yuko bapfa ari indahemuka, cyangwa bakazagishyirwaho mbere gato y’uko umubabaro ukomeye utangira.—Efe 4:30; Ibyah 7:2-4.
Ese wari ubizi?
▪ Ni iki intumwa Pawulo yatekerezagaho igihe yavugaga iby’‘umwiyereko wo kunesha’?
▪ Pawulo yaranditse ati “Imana . . . ihora ituyobora mu mwiyereko wo kunesha turi kumwe na Kristo, kandi igatuma impumuro y’ubumenyi ku byerekeye Imana itama ahantu hose binyuze kuri twe! Kuko ku Mana turi impumuro nziza ya Kristo ku bakizwa no ku barimbuka. Ku barimbuka, turi impumuro ituruka ku rupfu ikazana urupfu, naho ku bakizwa tukaba impumuro ituruka ku buzima igatanga ubuzima.”—2 Abakorinto 2:14-16.
Icyo gihe intumwa Pawulo yerekezaga ku muco Abaroma bari bafite wo gukora umwiyereko wo kunesha, wabaga ugamije gushimira umusirikare mukuru wanesheje abanzi b’igihugu. Muri ibyo birori, berekanaga iminyago n’imfungwa z’intambara babaga bafashe, bakajyana ibimasa byo gutamba, kandi rubanda rugashimagiza uwo musirikare mukuru n’ingabo ze. Uwo mwiyereko wasozwaga no gutamba bya bimasa, kandi birashoboka ko icyo gihe ari na bwo imfungwa nyinshi zicwaga.
Hari igitabo cyavuze ko imvugo y’ikigereranyo y’uko “impumuro nziza ya Kristo” isobanura urupfu kuri bamwe cyangwa ubuzima ku bandi, “ishobora kuba yarakomotse ku mugenzo w’Abaroma wo kosa imibavu mu gihe cy’umwiyereko. Iyo mpumuro yibutsaga abasirikare ko banesheje, ariko nanone ikibutsa imfungwa ko zabaga ziri hafi gupfa.”—Byavuye muri The International Standard Bible Encyclopedia.