INDIRIMBO YA 125
“Hahirwa abanyambabazi”
Igicapye
1. Yah agira imbabazi
Abikuye ku mutima.
Adukorera ibyiza,
Aduha ibikenewe.
Abantu bose bihana
Yah arabababarira.
Azi intege nke zacu
Ni yo mpamvu atwitaho.
2. Iyo twakoze icyaha
Tumusaba imbabazi.
Nk’uko Yesu yabivuze,
Dusenga tuvuga tuti
“Mana utubabarire
Natwe turababarira.”
Nitutabika inzika,
Tuzagira amahoro.
3. Iyo tugize impuhwe
Bituma twiga gutanga,
Tutiteze gushimirwa
Ineza yose tugize.
Imana ibona byose
Ni yo izadushimira.
Nitugira imbabazi
Tuzemerwa na Yehova.
(Reba nanone Mat 6:2-4, 12-14.)