Ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira
Abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite.—Efe. 5:28.
Yehova aba yiteze ko umugabo akunda umugore we, akamushakira ibimutunga, akiyumvisha uko amerewe kandi akamufasha gukunda Imana. Kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, kubaha bashiki bacu no kuba umuntu wiringirwa, bizatuma ubana neza n’umugore wawe. Numara gushaka ushobora kuzabyara abana. None se ni gute wakwigana Yehova ukaba umubyeyi mwiza (Efe. 6:4)? Yehova yavugiye ku mugaragaro, abwira Umwana we, ari we Yesu, ko amukunda kandi ko amwemera (Mat. 3:17). Nawe nuba umubyeyi, uzajye wereka abana bawe ko ubakunda. Nanone uzajye ubashimira ibintu byiza bakora. Ababyeyi bigana Yehova, bafasha abana babo bakazavamo abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Niba wifuza kuzaba umubyeyi mwiza, ujye wita ku bandi bagize umuryango wawe n’abagize itorero. Nanone ujye ubabwira ko ubakunda kandi ubashimire ibyo bakora.—Yoh. 15:9. w23.12 28-29 par. 17-18
Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira
[Yehova] ni we utuma ugira umutekano.—Yes. 33:6.
Nubwo turi abagaragu ba Yehova b’indahemuka, dushobora guhura n’ibibazo kandi tukarwara, nk’uko biba ku bandi bantu bose. Nanone tuba tugomba kwihangana mu gihe abantu badakunda Yehova baturwanyije kandi bakadutoteza. Nubwo Yehova ataturinda ibyo bibazo byose, adusezeranya ko azadufasha (Yes. 41:10). Ibyo bituma dukomeza kugira ibyishimo, tugafata imyanzuro myiza kandi tugakomeza kumubera indahemuka n’iyo twahura n’ibibazo bikomeye cyane. Yehova adusezeranya ko azaduha “amahoro y’Imana” (Fili. 4:6, 7). Ayo mahoro atuma dutuza kandi ntiduhangayike, kubera ko tuba turi incuti za Yehova. “Asumba cyane ibitekerezo byose,” kandi ashobora kudufasha kuruta uko twabitekerezaga. Ese hari igihe wigeze gusenga Yehova cyane, maze mu buryo butunguranye ukumva uratuje? Impamvu wumvise umeze utyo, ni uko wari ubonye “amahoro y’Imana.” w24.01 20 par. 2; 21 par. 4
Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira
Bugingo bwanjye singiza Yehova; ndetse n’ibindimo byose bisingize izina rye ryera.—Zab. 103:1.
Abantu bakunda Yehova baba bifuza gusingiza izina rye n’umutima wabo wose. Umwami Dawidi yari asobanukiwe ko gusingiza izina rya Yehova, ari kimwe no kumusingiza. Izina rya Yehova rigaragaza neza uwo ari we, imico ye myiza n’ibikorwa bye bitangaje. Dawidi yifuzaga guhesha icyubahiro izina rya Papa we wo mu ijuru, kandi akarisingiza. Yifuzaga kumusingiza akoresheje ibimurimo byose, ni ukuvuga we wese uko yakabaye. Abalewi na bo batanze urugero rwiza rwo gusingiza Yehova. Bicishije bugufi bazirikana ko badashobora kubona amagambo yakumvikanisha icyubahiro gikwiriye izina ry’Imana (Neh. 9:5). Nta gushidikanya ko kuba baricishije bugufi batyo, bagasingiza Yehova babikuye ku mutima, byamushimishije. w24.02 9 par. 6