IGICE CYA 1
“Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe”
1, 2. Ni iki gituma wizera ibyo usoma muri Bibiliya?
“HABAHO incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe” (Imig 18:24). Ese waba wariboneye ukuri kw’ayo magambo yahumetswe? Ushobora kwizera ibyo incuti nyancuti ikubwiye. Iyo ikubwiye ijambo ryiza cyangwa ikagusobanurira ibyo izakora, wizera ibyo ikubwiye. Iyo ikubwiye ko hari icyo ukwiriye gukosora, urabyemera kandi ukagikosora. Hashize igihe kirekire ikugaragariza ko ikwitaho, ndetse no mu gihe ikugira inama. Yifuza ko wamererwa neza kandi nawe ni byo uyifuriza kugira ngo ubucuti bwanyu burambe.
2 Abantu Imana yakoresheje kugira ngo bandike ibitabo byo muri Bibiliya, bashobora kukubera incuti nk’iyo. Ushobora kwizera ibyo bavuze. Wizera udashidikanya ko ibyo bavuze ari wowe bigirira akamaro. Abisirayeli ba kera na bo bashobora kuba ari uko bafataga “abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, . . . babaga bayobowe n’umwuka wera” (2 Pet 1:20, 21). Yeremiya ni we Imana yakoresheje yandika igitabo cy’ubuhanuzi kinini kurusha ibindi. Nanone yanditse igitabo cy’Amaganya n’ibindi bitabo bibiri byo muri Bibiliya.
3, 4. Abantu bamwe na bamwe babona bate igitabo cya Yeremiya n’igitabo cy’Amaganya, kandi se kuki baba bibeshya? Tanga urugero.
3 Icyakora ushobora kuba warabonye ko bamwe mu bantu basoma Bibiliya, bumva ko ibivugwa mu gitabo cya Yeremiya bitabareba. Bashobora gutekereza ko igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya bigeza ku bantu imiburo iteye ubwoba kandi bigahanura ibintu bibi. Ariko se, uko ni ko twagombye kubona igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya?
4 Nk’uko incuti ikugira inama idaciye ku ruhande, ni na ko igitabo cya Yeremiya gitanga inama ndetse n’imiburo bidaciye ku ruhande. Na Yesu ubwe yajyaga yereka intumwa ze, zari n’incuti ze, amakosa yazo kandi akazikosora adaciye ku ruhande (Mar 9:33-37). Icyakora, ubutumwa bwa Yesu bwahumurizaga abantu, bukabereka icyo bakora kugira ngo bemerwe n’Imana kandi bazabone ibyishimo (Mat 5:3-10, 43-45). Ibyo Yeremiya yanditse na byo ni ko bimeze, kuko biri mu bigize “Ibyanditswe byera byose” bifite akamaro ko “gushyira ibintu mu buryo” (2 Tim 3:16). Yeremiya yashyize ahagaragara uko Yehova yabonaga abihandagazaga bavuga ko bamukorera, ariko bakaba bari bakwiriye kugerwaho n’ingaruka z’ibikorwa byabo bibi. Igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya birimo ubutumwa buhumuriza kandi bitwereka uko twazabona imigisha yo mu gihe kizaza. Mu buhanuzi bwa Yeremiya harimo n’ibirebana n’uburyo Imana yari kuzagenda isohoza umugambi wayo, kandi muri iki gihe tugira uruhare muri iryo sohozwa. Ikindi nanone, muri ibi bitabo byombi uzasangamo amagambo meza kandi atera inkunga.—Soma muri Yeremiya 31:13, 33; 33:10, 11; Amaganya 3:22, 23.
5. Ni mu buhe buryo igitabo cya Yeremiya kizatugirira akamaro?
5 Ibyishimo abagaragu b’Imana bafite ubu n’ibyo biteze kuzabona mu gihe kizaza, bifite aho bihuriye n’ibivugwa mu gitabo cya Yeremiya. Reka dufate urugero ku bumwe bw’abavandimwe. Ibyo Yeremiya yanditse, bizatuma turushaho kunga ubumwe n’abavandimwe bacu no gushyira mu bikorwa inama ya Pawulo igira iti “ahasigaye rero bavandimwe, mukomeze kwishima, mukomeze kugororwa, mukomeze guhumurizwa, mutekereze kimwe, mubane amahoro, kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe” (2 Kor 13:11). Ibyo Yeremiya yanditse bifitanye isano ya bugufi n’ubutumwa tubwiriza. Nubwo tubwira abandi ibirebana n’iminsi y’imperuka kandi tukababurira tubabwira ko iherezo ry’iyi si mbi ryegereje, ubutumwa tubatangariza ntibubakura umutima, ahubwo butanga ibyiringiro. Nanone kandi, ibyo Yeremiya yanditse bishobora no kudufasha mu buzima bwa buri munsi. Ubuzima bwe n’ubutumwa bwe bifite byinshi bihuriyeho n’ubuzima turimo. Kugira ngo ubisobanukirwe neza, reka dusuzume amavu n’amavuko y’uwo muhanuzi w’intangarugero n’inshingano Imana yamuhaye igihe yamubwiraga iti “dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.”—Yer 1:9.
6, 7. Ni iki kitwemeza ko Imana yari yitaye kuri Yeremiya, kandi se igihe yavukaga ibintu byari byifashe bite?
6 Iyo umugabo n’umugore bagitegereje ko umwana wabo avuka, bakunze kwibaza uko azaba ameze mu gihe kiri imbere. Baba bibaza uko azaba asa, icyo azaba cyo mu buzima: ibizamushishikaza, umwuga azakora ndetse n’ibyo azageraho. Ababyeyi bawe bashobora kuba baratekereje kuri ibyo bintu. Birashoboka ko ari na ko byagenze ku babyeyi ba Yeremiya. Icyakora, ivuka rya Yeremiya ryo ryari ryihariye. Kubera iki? Umuremyi w’isanzure ry’ikirere yari ashishikajwe mu buryo bwihariye n’ubuzima Yeremiya yari kuzagira ndetse n’umurimo yari kuzakora.—Soma muri Yeremiya 1:5.
7 Mbere y’uko Yeremiya avuka, Imana yakoresheje ubushobozi ifite bwo kumenya ibintu mbere y’uko biba. Yitaye mu buryo bwihariye ku mwana w’umuhungu wari kuzavukira mu muryango w’abatambyi wabaga mu majyaruguru ya Yerusalemu. Ibyo byabaye hagati mu kinyejana cya karindwi M.Y.,a igihe abaturage b’i Buyuda bari bamerewe nabi bitewe n’ingoma y’umwami mubi Manase (Reba ipaji ya 19). Mu myaka 55 Manase yamaze ku ngoma, imyinshi muri yo yayikozemo ibintu bibi mu maso ya Yehova. Nyuma yaho, umuhungu we Amoni yakurikije inzira ze (2 Abami 21:1-9, 19-26). Ariko ibintu byarahindutse cyane igihe i Buyuda himaga undi mwami witwaga Yosiya. Uwo mwami we yashatse Yehova. Mu mwaka wa 18 w’ingoma ye, Yosiya yari yaramaze gukura ibigirwamana mu gihugu. Ibyo bigomba kuba byarashimishije ababyeyi ba Yeremiya. Imana yahaye umuhungu wabo inshingano yo kuba umuhanuzi ku ngoma ya Yosiya.—2 Ngoma 34:3-8.
Kuki ushishikazwa n’ibivugwa mu gitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya?
IMANA YIHITIYEMO UMUVUGIZI
8. Ni iyihe nshingano Yeremiya yahawe, kandi se yayakiriye ate?
8 Ntituzi imyaka Yeremiya yari afite igihe Yehova yamubwiraga ati ‘nkugize umuhanuzi uhanurira amahanga.’ Ashobora kuba yari hafi kugira imyaka 25, akaba ari na yo myaka Umulewi yatangiriragaho gukora imirimo mu nzu y’Imana (Kub 8:24). Uko imyaka Yeremiya yari afite yaba yaranganaga kose, yarashubije ati “nyamuneka Yehova, Mwami w’Ikirenga! Dore sinzi kuvuga, kuko nkiri umwana” (Yer 1:6). Yabanje kwanga, wenda atekereza ko akiri muto cyangwa adakwiriye gusohoza inshingano iremereye yari ahawe, yo kuvugira mu ruhame nk’abandi bahanuzi.
9, 10. Ibintu byari byifashe bite igihe Yeremiya yatangiraga guhanura, kandi se, kuki yageze aho akagira impungenge zo gusohoza inshingano ye?
9 Igihe Yeremiya yahabwaga inshingano, Umwami Yosiya yarimo akuraho abasengaga imana z’ibinyoma mu buryo buteye ishozi, ateza imbere uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana y’ukuri. Yeremiya na Yosiya, baba barashyikiranaga cyane cyangwa batarashyikiranaga, ikigaragara ni uko cyari igihe cyiza ku muhanuzi w’Imana y’ukuri. Zefaniya na Nahumu, na bo bakoreye umurimo wo guhanura mu Buyuda mu ntangiriro z’ingoma ya Yosiya.b Umuhanuzikazi Hulida na we yahanuye muri icyo gihe, ariko we yahanuye ibyago byari kuzagera kuri iryo shyanga. Kandi Yeremiya yaje kwibonera isohozwa ry’ubwo buhanuzi (2 Abami 22:14). Hari igihe Ebedi-Meleki na Baruki bari incuti za Yeremiya, bajyaga bamukiza urupfu cyangwa bakamukiza abanzi bashakaga kwihorera.
10 Wakumva umeze ute Imana iramutse ikubwiye ko uhawe inshingano yihariye yo kuba umuhanuzi, kugira ngo utangaze ubutumwa bukomeye? (Soma muri Yeremiya 1:10.) Reka dufate urugero rumwe rw’ibyo Yeremiya yagombaga gutangaza. Mu mwaka wa 609 M.Y., igihe ingabo z’Abanyababuloni zagabaga igitero i Yerusalemu, Umwami Sedekiya yaje gushaka Yeremiya ngo arebe ko yamugezaho ubutumwa buhumuriza buturutse ku Mana. Ariko ubwo si bwo butumwa Imana yari imufitiye.—Soma muri Yeremiya 21:4-7, 10.
UMUNTU UMEZE NKATWE
11. Kuki Yeremiya yabonaga ko gusohoza iyo nshingano bitari bimworoheye, kandi se ni iki cyamuhumurije?
11 Tekereza duhawe inshingano yo gutangaza urubanza rwaciriwe abami babi, abatambyi bamunzwe na ruswa n’abahanuzi b’ibinyoma, tukabivuga dukoresheje amagambo akaze yo kubamagana. Ibyo ni byo Yeremiya yagombaga gukora. Icyakora, Imana iradushyigikiye nk’uko yari ishyigikiye Yeremiya (Yer 1:7-9). Imana yagaragaje ko yari ifitiye icyizere Yeremiya wari ukiri muto kandi imuha kugira ubushizi bw’amanga, iramubwira iti “nkugize nk’umugi ugoswe n’inkuta, n’inkingi y’icyuma n’inkuta z’umuringa, kugira ngo uhangane n’igihugu cyose, uhangane n’abami b’u Buyuda n’abatware n’abatambyi na rubanda. Na bo bazakurwanya, ariko ntibazagutsinda, kuko ‘ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize,’ ni ko Yehova avuga.”—Yer 1:18, 19.
12. Kuki hari ibyo duhuriyeho na Yeremiya?
12 Nta wukwiriye gutekereza ko Yeremiya yari afite ubushobozi budasanzwe. Yari umuntu umeze nkatwe. Ariko nubwo akarere yabayemo atari ko dutuyemo, ibibazo yahuraga na byo bisa n’ibyo duhura na byo. Kimwe na Yeremiya, iyo turi muri gahunda zitandukanye, zaba izo mu buzima bwacu busanzwe cyangwa iza gitewokarasi, duhura n’abantu batandukanye. Hari byinshi dushobora kwigira kuri Yeremiya, we wari umeze nka Eliya, kandi akaba “yari umuntu umeze nkatwe” (Yak 5:17). Reka dusuzume bimwe mu byo twakwigira kuri Yeremiya.
13, 14. Kuki hari Abakristo bashobora kumva ko ibyababayeho bisa n’ibyo Pashuri yakoreye Yeremiya, nk’uko bigaragara ku ifoto iri ku ipaji ya 10?
13 Uko imyaka yagiye ihita, wagiye uhura n’ibyiza n’ibibi. Uko ni na ko byagendekeye Yeremiya. Hari igihe, Pashuri, wari umutambyi wubahwaga, yibasiye Yeremiya kandi ategeka ko ashyirwa mu mbago. Yamaze amasaha menshi afungiye mu mbago zikoze mu mbaho, zishobora kuba zarafataga ibirenge bye, ibiganza n’ijosi, ku buryo kwicara bitabaga bimworoheye. Uretse ububabare yagize, abamurwanyaga na bo bashobora kuba baramukobaga cyane. Ese nawe ujya wumva ko ushobora kwihanganira abagukoba n’abakugirira nabi?—Yer 20:1-4.
14 Iyo wumvise ibyabaye kuri Yeremiya, ntiwatangazwa no kuba yaravuze ati “havumwe umunsi navutseho. . . . Kuki navuye mu nda ya mama kugira ngo mbone imiruho n’agahinda, hanyuma iminsi yanjye izarangire nkozwe n’isoni” (Yer 20:14-18)? Yari afite impamvu zumvikana zo kwiheba. Ese waba warigeze kumva ucitse intege ku buryo wumva utagifite agaciro, ukumva umurimo ukora nta cyo umaze cyangwa ukanibaza niba gukomeza gukorera Yehova hari icyo bimaze? Gusobanukirwa ibyo Yeremiya yahuye na byo ndetse n’uko nyuma byamugendekeye, bishobora gufasha umuntu wese wigeze kugera muri iyo mimerere.
Ni iki kigutangaza ku birebana no kuba Yehova yarahaye inshingano Yeremiya? Kuki wumva hari ibintu uhuriyeho na Yeremiya?
15. Ese gusuzuma uburyo hari igihe Yeremiya yabaga yishimye ubundi akaba yacitse intege, byatwigisha iki?
15 Amagambo y’akababaro dusanga muri Yeremiya 20:14-18, uwo muhanuzi yayavuze amaze kuvuga ibyo kuririmbira Yehova no kumusingiza. (Soma muri Yeremiya 20:12, 13.) Ese nawe hari igihe ujya wumva wishimye, ariko mu kanya gato ukumva ucitse intege? Gusuzuma ibyabaye kuri Yeremiya bishobora kutugirira akamaro. Biragaragara neza ko yari umuntu umeze nkatwe. Kwiga uburyo Yeremiya yagiye yitwara mu mimerere itandukanye, bizadufasha cyane. Nanone tuzasuzuma iby’uwo mugabo Umuremyi yafashije akavuganira Imana mu buryo buhambaye.—2 Ngoma 36:12, 21, 22; Ezira 1:1.
16. Kuba Yeremiya atarashatse, ni ba nde bishobora kubera urugero rwiza?
16 Ikindi kintu bamwe bashobora kuba bahuriyeho na Yeremiya, ni ukuba atarashatse. Imana yahaye Yeremiya itegeko ridasanzwe kandi rishobora kuba ryari riruhije, rigira riti ‘ntuzashake.’ (Soma muri Yeremiya 16:2.) Kuki Yehova yabwiye Yeremiya atyo, kandi se ni iki byahinduye ku buzima bwe? Ni mu buhe buryo ibivugwa muri iyi nkuru bishobora gukora ku mutima abavandimwe na bashiki bacu batashatse, baba ari byo bihitiyemo cyangwa byaratewe n’imimerere barimo? Uretse n’ibyo se, mu magambo Imana yabwiye Yeremiya haba hari ikintu Abahamya bashatse, baba bafite abana cyangwa batabafite, bakwiriye gutekerezaho bitonze? Inkuru ya Yeremiya yagufasha ite?
17. Amagambo aboneka muri Yeremiya 38:20, ashobora gutuma dutekereza iki?
17 Birashishikaje kumenya ko hari igihe Yeremiya yabwiye umwami w’i Buyuda ati “umvira ijwi rya Yehova wumve ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza kandi ubugingo bwawe buzakomeza kubaho” (Yer 38:20). Iyi nkuru iduha inama zihebuje ku birebana n’uburyo twagombye gushyikirana n’abandi. Ibyo bikubiyemo imishyikirano tugirana n’abantu bataratangira gukorera Yehova, ariko tukaba dushobora kubafasha. Nanone ibyo Yeremiya yakoreye abantu bubahaga Imana ni urugero rwiza yadusigiye. Koko rero, hari ibintu byinshi dushobora kwigira kuri Yeremiya.
NI IBIHE BINTU TUZIGA MURI IKI GITABO?
18, 19. Ni ubuhe buryo butandukanye dushobora gukoresha dusuzuma igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya?
18 Iki gitabo kizagufasha gusuzuma igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya kandi ubikuremo amasomo. Mu buhe buryo? Intumwa Pawulo yahumekewe n’umwuka w’Imana arandika ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka” (2 Tim 3:16). Ibyo bitabo bibiri na byo biri mu Byanditswe.
19 Hari uburyo butandukanye bwo gusuzuma igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya, kandi bikatugirira akamaro. Urugero, umuntu ashobora kwiga ibyo bitabo byombi umurongo ku wundi, agerageza kumva imimerere ibyo bitabo byanditswemo cyangwa gusobanukirwa buri murongo. Hari undi na we ushobora kugereranya abantu n’ibintu bivugwa mu gitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya, akareba icyo byerekezaho muri iki gihe. (Gereranya na Yeremiya 24:6, 7; 1 Abakorinto 3:6.) Ubundi buryo umuntu yakoresha, ni ukwiga ibyo bitabo agamije kumenya ibintu bivugwa mu mateka byabayeho mu gihe cya Yeremiya (Yer 39:1-9). N’ubundi kandi, kumenya bimwe muri ibyo bintu bigira akamaro mu gihe umuntu asuzuma igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya. Ni na yo mpamvu Igice cya 2 gifite umutwe uvuga ngo “Umuhanuzi wahanuye ‘mu minsi ya nyuma,’” kizadufasha gusobanukirwa muri make uko ibintu byari byifashe mu gihe cya Yeremiya ndetse n’uruhare Imana yagize mu byabaye icyo gihe.
20. Muri iki gitabo, ni ubuhe buryo tuzakoresha dusuzuma igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya?
20 Icyakora, intego tuzaba tugamije twiga iki gitabo itandukanye n’izo zindi zavuzwe. Tuzasuzuma igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya tuzirikana ko ibyo bitabo ari impano Imana yaduhaye, kugira ngo bidufashe mu buzima bwacu bwa gikristo (Tito 2:12). Tuzarushaho gusobanukirwa ko ibivugwa muri ibi bitabo byombi ‘bifite akamaro ko kutwigisha.’ Biduha inama z’ingirakamaro n’ingero zidufasha kuba abantu bashoboye kandi biteguye guhangana n’ibibazo duhura na byo muri iki gihe. Ibyo bizakugirira akamaro waba ukiri ingaragu, warashatse, uri umusaza, umupayiniya, utunze umuryango, uri umugore mu rugo cyangwa umunyeshuri ku ishuri. Buri wese azibonera ko ibi bitabo byombi byahumetswe n’Imana, bizamufasha kugira “ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose.”—2 Tim 3:17.
21. Kuki utegerezanyije amatsiko kwiga iki gitabo?
21 Uko uzagenda usuzuma buri gice cy’iki gitabo, ujye ureba ingingo ushobora kwifashisha. Uzabona rwose ko igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya bihuje n’ibyo Pawulo yanditse, agira ati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe.”—Rom 15:4.
Kwiga igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya, bizagufasha bite mu buzima bwawe bwa buri munsi?
a Mbere ya Yesu.
b Nyuma yaho, igihe Yeremiya yari umuhanuzi, hari abandi bahanuzi babayeho mu gihe cye. Abo ni Habakuki, Obadiya, Daniyeli na Ezekiyeli. Igihe amakuba yageraga kuri Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.Y., Yeremiya yari amaze imyaka 40 ahanura, kandi yakomeje kubaho imyaka isaga 20 nyuma yaho.