IGICE CYA 33
Ni iki ukwiriye kumenya ku itabi?
Suzuma ibi bikurikira, maze ushyire aka kamenyetso ✔ mu gasanduku kari imbere y’ikintu gihuje n’uko wumva umeze.
□ Ngira amatsiko
□ Ndahangayitse
□ Ndashaka kwemerwa n’abandi
□ Mpangayikishijwe n’umubyibuho mfite
NIBA washyize akamenyetso muri kamwe mu dusanduku turi ku ipaji ya 237, hari ibintu uhuriyeho na bagenzi bawe banywa itabi cyangwa bumva barinywa.a Urugero:
Kwimara amatsiko. “Najyaga nibaza uko kunywa itabi bimera. Nuko nza kwaka umukobwa twiganaga isegereti, mpita ninyabya ndayinywa.”—Tracy.
Kwimara imihangayiko no gushaka kwemerwa n’abandi. “Abanyeshuri twiganaga bajyaga bavuga bati ‘ndumva nshaka itabi,’ hanyuma bamara kurinywa bakiruhutsa bati ‘ahwii! Ndumva ntuje.’ Iyo nabaga mpangayitse, nanjye numvaga ndishaka.”—Nikki.
Kugabanya umubyibuho. “Hari abakobwa banywa itabi kugira ngo bakomeze kunanuka. Ni byo byoroshye kuruta gukurikiza indyo yihariye.”—Samantha.
Fata akanya utekereze, mbere y’uko ukongeza isegereti yawe ya mbere, cyangwa mbere y’uko wongera kunywa indi. Ntukamere nk’ifi igira itya ikaruma ku cyambo kiri ku rurobo rw’indobani. Ni koko iyo fi ishobora kugira uburyohe yumvamo, ariko na yo ihasiga ubuzima. Ahubwo uzakurikize inama yo muri Bibiliya, ukoreshe ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza neza’ (2 Petero 3:1). Subiza ibi bibazo bikurikira:
Ubundi se ni iki uzi ku itabi?
Vuga niba ibi bikurikira ari ukuri cyangwa ari ikinyoma.
a. Itabi ringabanyiriza imihangayiko.
□ Ukuri □ Ikinyoma
b. Iyo unyoye itabi umwotsi hafi ya wose urasohoka.
□ Ukuri □ Ikinyoma
c. Itabi nta cyo rizantwara keretse nimara gusaza.
□ Ukuri □ Ikinyoma
d. Kunywa itabi bizatuma abakobwa (cyangwa abasore) bankunda.
□ Ukuri □ Ikinyoma
e. Ninywa itabi, nta wundi bizagiraho ingaruka uretse jye.
□ Ukuri □ Ikinyoma
f. Nanywa itabi ntarinywa, Imana nta cyo biyibwiye.
□ Ukuri □ Ikinyoma
Ibisubizo
a. Ni ikinyoma. Nubwo iyo unyoye itabi umara akanya gato wumva imihangayiko waterwaga no kuribura igabanutse, abahanga mu bya siyansi bagaragaje ko mu by’ukuri ubumara bwa nikotine buba mu itabi, bwongera imisemburo yo mu mubiri itera guhangayika.
b. Ni ikinyoma. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ibice 80 ku ijana by’umwotsi w’itabi bisigara mu mubiri wawe.
c. Ni ikinyoma. Uko urushaho kunywa itabi ni ko ingaruka zaryo zigenda ziyongera. Icyakora hari izihita zigaragara. Hari abanywa isegereti imwe gusa, bagaherako baba imbata zaryo. Kunywa itabi bizatuma ubushobozi ibihaha byawe bifite bwo kwinjiza umwuka bugabanuka, kandi bishobora gutuma uhorana inkorora idakira. Nanone ushobora kuzazana iminkanyari ukiri muto. Kunywa itabi bishobora gutuma imyanya ndangagitsina yawe idakora neza, ukajya uhorana ubwoba kandi ukagira ibibazo by’ihungabana.
d. Ni ikinyoma. Umushakashatsi witwa Lloyd Johnston yabonye ko urubyiruko runywa itabi “rudakundwa na benshi mu bo badahuje igitsina.”
e. Ni ikinyoma. Imyotsi itumurwa n’abanywi b’itabi yica abantu babarirwa mu bihumbi buri mwaka kandi ihumanya abagize umuryango wawe hamwe n’incuti zawe.
f. Ni ikinyoma. Abantu bose bifuza gushimisha Imana, bagomba kwikuraho imyanda yose y’“umubiri” (2 Abakorinto 7:1). Nta wahakana ko itabi ryanduza umubiri. Iyo uhisemo kunywa itabi ukihumanya, wangiza ubuzima bwawe n’ubw’abandi kandi ntushobora kuba incuti y’Imana.—Matayo 22:39; Abagalatiya 5:19-21.
Icyo wakora bagusabye kunywa itabi
None se uzakora iki nihagira uguha itabi? Igisubizo kigufi ariko kidaciye ku ruhande, urugero nk’iki ngo “urakoze, ariko jye sinywa itabi,” kizagufasha. Uwo muntu nakomeza kukwinginga cyangwa akanagutuka, ujye wibuka ko wahisemo kutanywa itabi. Ushobora kumusubiza uti:
● “Naraperereje menya ibibi byaryo, mfata umwanzuro wo kutarinywa.”
● “Ndacyafite imyaka myinshi yo kubaho kandi nkeneye gukomeza guhumeka umwuka mwiza.”
● “None se utekereza ko ntafite uburenganzira bwo guhitamo ibyo nshaka?”
Icyakora, kimwe na bamwe mu rubyiruko bavuzwe mu ntangiriro z’iki gice, ushobora gusanga ikigeragezo gikomeye kurusha ibindi cyo kunywa itabi gituruka mu mutima wawe. Niba ari cyo kibazo ufite, ukwiriye gucecekesha iryo jwi ryo mu mutima wawe rigushuka. Ibaze ibi bibazo bikurikira:
● ‘Ese mu by’ukuri nzunguka iki ninywa itabi? Nk’ubu niba niyemeje kunywa itabi kugira ngo nemerwe n’abandi, ese koko nzemerwa na bo kandi n’ubundi nsa nk’aho nta cyo duhuriyeho? Ese ubundi ndashakira iki kwemerwa n’abantu bazashimishwa no kubona nangiza ubuzima bwanjye?’
● ‘Kunywa itabi bizantwara amafaranga angana iki? Ese ntibizangiza ubuzima bwanjye kandi bigatuma abandi badakomeza kunyubaha?’
● ‘Ese niyemeje guhara imishyikirano nari mfitanye n’Imana, nkayigurana itabi?’
Niba wararangije kugwa mu mutego, wawikuramo ute?
Uko wakwikura muri uwo mutego
1. Iyemeze kurireka. Andika impamvu zitumye urireka, kandi ujye wongera usuzume izo mpamvu. Icyifuzo ufite cyo kuba umuntu utanduye mu maso y’Imana, kizabigufashamo cyane.—Abaroma 12:1; Abefeso 4:17-19.
2. Saba abandi bagufashe. Niba warajyaga unywa itabi wihishe, igihe kirageze kugira ngo ucike kuri iyo ngeso. Abantu bose wajyaga uhisha ko unywa itabi, bamenyeshe ko ugiye kurireka kandi ubasabe kubigufashamo. Niba ushaka gukorera Imana, ujye usenga uyisaba kugufasha.—1 Yohana 5:14.
3. Shyiraho itariki ntarengwa uzarekeraho kunywa itabi. Fata ibyumweru bibiri cyangwa iminsi mike, kandi wandike kuri kalendari yawe umunsi wiyemeje kurirekeraho. Bwira abagize umuryango wawe n’incuti ko kuri iyo tariki uzaba waretse itabi.
4. Shakisha ikintu cyose gifitanye isano n’itabi maze ukijugunye. Mbere y’uko wa munsi ntarengwa ugera, shakisha mu cyumba cyawe hose, mu modoka, no mu myenda yawe amasegereti yaba asigayemo, uyajugunye. Jugunya ibibiriti n’utuntu ushyiramo ivu ry’itabi.
5. Uko wahangana n’inkurikizi zo kurireka. Jya unywa umutobe w’imbuto mwinshi cyangwa amazi, kandi usinzire igihe kirekire. Jya uzirikana ko izo nkurikizi zizamara igihe gito, ariko ko nyuma uzamara igihe kirekire ufite ubuzima bwiza.
6. Irinde icyatuma urisubiraho. Ntukajye ahantu hatuma wifuza kunywa itabi kandi ujye wirinda kugera mu mimerere yabigutera. Bishobora no kuba ngombwa ko uca ukubiri n’abantu mwasangiraga itabi.—Imigani 13:20.
Ntihakagire ugushuka
Buri mwaka, inganda zikora itabi zishora miriyari z’amadolari mu kuryamamaza. Ni ba nde zibasira mu buryo bwihariye? Hari inyandiko yavuye mu ruganda rumwe rukora itabi, yagiraga iti “abakiri bato muri iki gihe, ni bo mu gihe kiri imbere bazatubera abakiriya b’imena.”
Ntukemere ko inganda zikora itabi zigucuza utwawe. Kuki wagwa mu mutego wabo? Baba ba nyir’izo nganda cyangwa bagenzi bawe banywa itabi, nta n’umwe uba ugushakira ibyiza. Aho kubumvira, jya ukurikiza inama ziri muri Bibiliya kandi umenye “ibikugirira umumaro.”—Yesaya 48:17.
Ese incuti zawe zaba ziguhatira kunywa inzoga? Igice gikurikira kizagufasha kumenya urugero udakwiriye kurenza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nubwo iki gice cyibanda ahanini ku banywi b’itabi, ingaruka n’ibibazo bivugwamo binareba n’abantu bajundika ubugoro.
UMURONGO W’IFATIZO
“Nimucyo twiyeze, twivaneho ikintu cyose gishobora kuduhumanya imibiri.” —2 Abakorinto 7:1, Bibiliya Ijambo ry’Imana.
INAMA
Ujye wirinda gushaka impamvu z’urwitwazo wenda wibwira uti ‘ndatumuraho umwotsi umwe gusa.’ Akenshi iyo umuntu abigenje atyo, arongera agasubira kunywa icyo kiyobyabwenge.—Yeremiya 17:9.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Itabi ritagira umwotsi, urugero nko kujundika ubugoro, riba ririmo ubumara bwa nikotine bwinshi kurusha ububa mu masegereti, kandi riba ririmo ubwoko bw’ubumara 25 butera kanseri yo mu muhogo no mu kanwa.
ICYO NIYEMEJE GUKORA!
Dore icyo nzakora umunyeshuri twigana nampatira kunywa itabi: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Nubwo uzi ingaruka zo kunywa itabi, kuki ucyumva agatima karehareha ushaka kurinywa?
● Ni iki cyakwemeje ko kunywa itabi ari bibi?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 240]
“Iyo hari umpaye itabi, ndamwenyura maze nkamubwira nti ‘urakoze, ariko sinshaka kuzarwara kanseri.’”—Alana
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 241]
Ese koko marijuwana ni mbi?
Ellen, wo muri Ireland, yaravuze ati “hari abumva ko kunywa marijuwana bibibagiza ibibazo bafite, kandi ko nta ngaruka bigira.” Ese waba warigeze kumva amagambo nk’ayo? Gereranya ibinyoma n’ukuri bivugwa kuri marijuwana.
Ikinyoma. Marijuwana si mbi.
Ukuri. Zimwe mu ngaruka za marijuwana zizwi cyangwa izikekwa, ni izi: kwibagirwa, kudashobora gufata ibintu mu mutwe, kugabanya ubushobozi umubiri ufite bwo kurwanya indwara no gutuma imyanya ndangagitsina y’umugore cyangwa iy’umugabo idakora neza. Bishobora gutera umuntu imihangayiko, indwara zo mu mutwe n’ihahamuka. Abana babyawe n’abagore banywa marijuwana bakunze kwitwara nabi, gutega amatwi bikabagora kandi gufata imyanzuro bikabarushya cyane.
Ikinyoma. Umwotsi wa marijuwana nta cyo utwaye ugereranyije n’uw’itabi.
Ukuri. Umwotsi wayo uwugereranyije n’uw’itabi, marijuwana isiga mu myanya yawe y’ubuhumekero umwotsi ukubye incuro enye uw’itabi, kandi yinjiza mu maraso yawe umwuka w’uburozi wa karubone ukubye incuro eshanu uw’itabi. Amasegereti atanu ya marijuwana aba arimo ubumara butera kanseri bungana n’uburi mu ipaki yose y’itabi.
Ikinyoma. Marijuwana ntibata abayinywa.
Ukuri. Abakiri bato bafite ibibazo byo mu mutwe kandi bahungabanye mu byiyumvo, bashobora kubatwa mu buryo bworoshye no kunywa marijuwana. Abandi na bo bashobora kubatwa na yo, iyo bamaze igihe kirekire bayinywa. Ikindi kandi, ubushakashatsi bwagaragaje ko abakiri bato banywa marijuwana, ari bo babatwa n’ibindi biyobyabwenge bikomeye nka kokayine.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 244 n’iya 245]
Ingaruka itabi rigira ku mubiri wawe
Reba ifoto y’uyu muntu usa n’ufite ubuzima bwiza, igaragara ku itangazo ryo kwamamaza itabi. Gereranya iyo foto n’ingaruka itabi rigira ku buzima bwawe.
Umunwa n’umuhogo: Birwara kanseri
[Ifoto]
Ururimi rurwaye kanseri
Umutima: Itabi rituma imitsi itwara amaraso ikomera, ikaziba, ku buryo umutima utabona ogisijeni ihagije kandi ingorane zo kurwara umutima zikikuba incuro enye
[Ifoto]
Umutsi wazibye
Ibihaha: Itabi ryangiza uduhago tw’umwuka, rigatuma imyanya y’ubuhumekero ibyimba kandi ingorane zo kurwara kanseri y’ibihaha zikikuba incuro 23
[Ifoto]
Igihaha cy’umunywi w’itabi
Ubwonko: Itabi rituma impanuka zo kuba umutsi mu bwonko waturika zikuba incuro enye
Uruhu: Rusaza imburagihe
Amenyo: Ata ibara
Igifu: Gifatwa na kanseri
Impindura: Ifatwa na kanseri
Uruhago rw’inkari: Rufatwa na kanseri
Impyiko: Zifatwa na kanseri
[Ifoto yo ku ipaji ya 239]
Nk’uko ifi iruma ku cyambo kiri ku rurobo rw’indobani, umunywi w’itabi ashobora kugira uburyohe yumvamo, ariko na we ahasiga ubuzima.