IGICE CYA 35
Nacika nte ku biyobyabwenge?
ESE waba warabaswe n’ibiyobyabwenge? Ushobora kuba uzi neza ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bwawe. Ndetse ushobora no kuba waragerageje kubicikaho ariko bikakunanira. Niba ari uko bimeze, ntukumve ko amazi yarenze inkombe. Hari abantu bacitse ku biyobyabwenge kandi nawe wabishobora. Reka dusuzume icyafashije abantu batatu bahoze banywa ibiyobyabwenge kubicikaho.
IZINA: Marta
IMIBEREHO YANJYE: Mama yambyaye atarashaka, bityo jye na mukuru wanjye twarezwe na mama gusa. Nyuma yaho mama yaje gushaka maze njya kubana na we. Igihe nari mfite imyaka 12, natangiye kujya njya mu mazu babyiniragamo njyanye na mama wacu wakundaga umuzika. Nakundaga gusohoka cyane kandi mu gihe gito natangiye kugirana ubucuti n’abantu bafite ingeso mbi. Mfite imyaka 13 ni bwo natangiye kunywa ibiyobyabwenge. Natangiye no kunywa ikiyobyabwenge cyitwa kokayine. Mbere nabanje kumva ari byiza. Ariko hashize igihe gito, ntangira kujya mbona ibintu bitabaho kandi nkagira ubwoba bwinshi. Iyo ibiyobyabwenge byanshiragamo, natekerezaga kwiyahura. Nifuzaga kureka ibiyobyabwenge ariko nkabura imbaraga zo kubicikaho.
UKO NARETSE IBIYOBYABWENGE: Natangiye kwibuka ko Imana ibaho, ntangira no kujya njya mu rusengero rimwe na rimwe. Ariko ibyo nta cyo byamariye, ahubwo narushijeho kwiheba. Igihe nari mfite imyaka 18, nagiye kubana n’umuhungu w’incuti yanjye maze tubyarana umwana. Maze kubyara umuhungu, narushijeho kwifuza guhindura uko nabagaho. Umukobwa twahoze turi incuti yimukiye mu nzu yari iteganye n’iyo nabagamo. Yaransuye maze ambaza amakuru. Namubwiye ibyari bindi ku mutima byose. Yambwiye ko asigaye ari Umuhamya wa Yehova kandi ansaba ko yazajya anyigisha Bibiliya, nanjye ndabyemera.
Namenye ko imibereho yanjye itashimishaga Imana kandi ko nagombaga kureka kunywa ibiyobyabwenge n’itabi. Icyakora ibiyobyabwenge byari byarambase cyane. Nasengaga Yehova Imana incuro nyinshi mu munsi, kugira ngo amfashe kureka izo ngeso mbi. Nifuzaga kumushimisha (Imigani 27:11). Maze amezi atandatu niga Bibiliya kandi njya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, ni bwo naretse ibiyobyabwenge. Ubu mfite ubuzima bwiza. Sinkiri umuntu uhora yihebye. Naje guhura n’umugabo w’Umukristo w’imico myiza tuza gushyingiranwa. Umwana wanjye namureze nkurikije amahame yo muri Bibiliya. Nshimira Yehova kuba yarumvise amasengesho yanjye kandi akayasubiza.
IZINA: Marcio
IMIBEREHO YANJYE: Nakuriye mu nkengero z’umugi wa Santo André, umugi utuwe cyane mu ntara ya São Paulo, muri Brésil. Natangiye kunywa itabi, ibiyobyabwenge no kwiba nkiri muto. Bamwe mu ncuti zanjye batangiye kujya biba amamodoka no gucuruza ibiyobyabwenge. Umwe muri bo yajyaga aha urubyiruko rwo mu gace k’iwacu ibiyobyabwenge ku buntu. Iyo babaga bamaze kubatwa na byo, yatangiraga kubibagurisha.
Abapolisi bahoraga bagenzura ako gace kandi nafunzwe incuro nyinshi nzira ibyaha byoroheje. Hari n’igihe nafashwe nkekwaho gucuruza ibiyobyabwenge. Akenshi mu nzu yanjye nabikagamo ibintu agatsiko k’insoresore kabaga kibye n’intwaro bakoreshaga.
Abantu barantinyaga. Amaso yanjye yari yarabaye ibishirira. Sinajyaga nseka. Uwambonaga wese yambonagamo umwicanyi. Bari barampimbye Tufão (Serwakira), kuko aho najyaga hose natezaga akaduruvayo. Nanone narasindaga cyane nkanishora mu bwiyandarike. Abenshi mu ncuti zanjye barapfuye, abandi barafungwa. Nigeze kwiheba cyane kugeza ubwo nafashe umugozi nkawumanika ku giti nshaka kwiyahura.
UKO NARETSE IBIYOBYABWENGE: Nasabye Imana kumfasha. Amaherezo naje guhura n’Abahamya ba Yehova maze ntangira kwiga Bibiliya. Namenye ko Imana ifite izina bwite ari ryo Yehova kandi ko yita ku bantu bagerageza gukurikiza amahame yayo ikabafasha (Zaburi 83:18; 1 Petero 5:6, 7). Nagombaga guhindura ibintu byinshi. Kimwe mu byangoye cyane ni uguseka.
Nahoraga nsaba Yehova kumfasha kandi ngakurikiza inama zo muri Bibiliya. Urugero, sinongeye kugendana na za ‘ncuti’ zanjye kandi naretse kujya mu tubari. Ahubwo nahisemo incuti nziza mu bantu bakurikiza amahame yo muri Bibiliya. Nubwo bitanyoroheye, sinkiri umujura cyangwa ngo nteze akaduruvayo. Kandi ubu hashize imyaka irenga icumi nararetse ibiyobyabwenge.
IZINA: Craig
IMIBEREHO YANJYE: Nakuriye iwacu ku isambu mu majyepfo ya Ositaraliya. Papa yari umusinzi kandi we na mama batanye mfite imyaka umunani. Mama yongeye gushaka undi mugabo kandi nakomeje kubana na we kugeza mfite imyaka 17. Icyo gihe, nize uko bakemura ubwoya bw’intama, bityo ntangira kujya ngendana n’udutsiko tw’insoresore zakoraga umwuga wo gukemura ubwoya bw’intama. Natangiye kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye n’inzoga nyinshi. Nateretse umusatsi urakura, nywusukamo inweri zirimo amasaro. Natangiye kujya ngira ishyari, ngatukana kandi nkagira amahane. Nagiye mfungwa incuro nyinshi.
Nimukiye mu mugi muto wo mu burengerazuba bwa Ositaraliya, mbana n’umukobwa w’incuti yanjye wakoraga muri hoteli yaho. Twembi twanywaga itabi n’inzoga, kandi twari twarahinze marijuwana.
UKO NARETSE IBIYOBYABWENGE: Tumaze gusarura marijuwana twari twejeje, ni bwo Abahamya ba Yehova bakomanze ku rugi rw’akazu kacu kari gashaje cyane. Sinapfuye kwemera ibyo bavugaga. Ahubwo nyuma y’igihe, ni bwo naje kwemera ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Nuko buhoro buhoro, ngenda ncika ku ngeso zari zarambase.
Sinatinze kubona ko nari nkwiriye gucika ku ngeso yo kunywa marijuwana. Ibyo byansabaga iki? Kubera ko nari narashyizeho imihati myinshi mpinga iyo marijuwana, mu mizo ya mbere natekereje kureka kwiga Bibiliya. Ariko naje kubona ko uwo utaba ari umwanzuro mwiza, mpitamo gutema marijuwana nari narahinze. Isengesho ryamfashije cyane kureka ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi nanywaga. Nasabye Imana kumpa umwuka wera kugira ngo mpindure imyifatire mibi nari mfite, kandi narabishoboye. Naretse kugendana n’abantu batumaga ngira ingeso mbi. Uko nagendaga niga Bibiliya kandi nshyira mu bikorwa ibyo nize, nabonye amahoro yo mu mutima nari nkeneye kugira ngo ncike ku ngeso mbi nari mfite. Wa mukobwa twabanaga na we yize Bibiliya, ahindura imibereho ye n’imyitwarire ye. Twaje gushyingiranwa. Mu myaka 21 tumaranye, twagize amagara mazima kandi dushimishwa no kuba dufite abana babiri. Njya nibaza uko ubuzima bwanjye bwari kumera iyo Yehova atamfasha guhindura imibereho yanjye.
UMURONGO W’IFATIZO
‘Yehova ni we mbaraga zanjye n’ububasha bwanjye.’—Yesaya 12:2.
INAMA
Niba bishoboka, irinde abantu, ahantu cyangwa ibintu bifitanye isano n’ibiyobyabwenge wanywaga. Ubushakashatsi bugaragaza ko kubona gusa kimwe muri ibyo bintu, bishobora gutuma wumva ushatse kunywa ikiyobyabwenge.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Kunywa ibiyobyabwenge bishobora guhindura imikorere y’ubwonko bwawe.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora nincikwa nkongera kunywa ibiyobyabwenge:
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki:
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki umuntu ushaka gucika ku biyobyabwenge akwiriye kugira ibintu byinshi ahindura mu mibereho ye?
● Kwiga ukuri ku byerekeye Imana byamufasha bite?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 253]
“Kubera ko ngendera ku mahame yo muri Bibiliya yo mu rwego rwo hejuru, ubu mfite ibyishimo kandi mfite ubuzima bwiza.”—Marta
[Ifoto yo ku ipaji ya 256]
Kwibatura ku biyobyabwenge ni nko kuva mu nzu igurumana; hari ibyo uzasiga inyuma, ariko uzarokora ubuzima bwawe