ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • kr igi. 20 pp. 209-219
  • Umurimo wo gufasha abandi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umurimo wo gufasha abandi
  • Ubwami bw’Imana burategeka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize “umurimo wera”
  • Umurimo wo gufasha abandi hagamijwe intego zisobanutse neza
  • Umurimo wo gufasha abandi uhesha inyungu zirambye
  • Ese ushobora kuwifatanyamo?
  • Uko twafasha abandi mu gihe habaye ibiza
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ese Abahamya ba Yehova bafasha abagwiririwe n’ibiza?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Bakurira hamwe mu rukundo
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Ibikorwa by’ubutabazi mu mwaka wa 2023—“Twiboneye ko Yehova adukunda”
    Uko impano utanga zikoreshwa
Reba ibindi
Ubwami bw’Imana burategeka
kr igi. 20 pp. 209-219

IGICE CYA 20

Umurimo wo gufasha abandi

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Urukundo rwa gikristo rugaragarira mu bikorwa mu gihe cy’amakuba

1, 2. (a) Abakristo b’i Yudaya bari bahanganye n’izihe ngorane? (b) Ni ikihe gikorwa cyuje urukundo Abakristo b’i Yudaya bakorewe?

AHAGANA mu mwaka wa 46, inzara yacaga ibintu muri Yudaya. Ibinyampeke byari ingume kandi bihenda cyane, ku buryo Abigishwa ba Kristo b’Abayahudi bari batuye muri Yudaya batari bafite ubushobozi bwo kubigura. Bari bashonje bicira isazi mu jisho. Icyakora bari bagiye kwibonera ukuntu ukuboko kwa Yehova kubarinda mu buryo abandi bigishwa ba Kristo batigeze babona mbere yaho. Ni iki cyari kigiye kuba?

2 Imibabaro y’Abayahudi b’Abakristo b’i Yerusalemu n’i Yudaya yatumye Abakristo b’Abayahudi n’abanyamahanga bo muri Antiyokiya ho muri Siriya, bakusanya amafaranga yo gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera. Hanyuma batoranyije abavandimwe babiri biringirwa ari bo Barinaba na Sawuli, kugira ngo bashyikirize izo mfashanyo abasaza b’itorero ry’i Yerusalemu. (Soma mu Byakozwe 11:27-30; 12:25.) Tekereza ukuntu abavandimwe b’i Yudaya bari bashonje bakozwe ku mutima n’icyo gikorwa cyuje urukundo cyakozwe n’abavandimwe babo bo muri Antiyokiya!

3. (a) Ni mu buhe buryo abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bakurikiza urugero basigiwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo muri Antiyokiya? Tanga urugero. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ibikorwa bya mbere by’ubutabazi byagutse twakoze muri iki gihe.”) (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma muri iki gice?

3 Inkuru ivuga ibyo bintu byabaye mu kinyejana cya mbere, ni yo ya mbere yanditswe igaragaza ukuntu Abakristo bo mu gace kamwe k’isi boherereje imfashanyo Abakristo bo mu kandi gace k’isi. Muri iki gihe dukurikiza urugero twasigiwe n’abavandimwe bacu bo muri Antiyokiya. Iyo tumenye ko hari bagenzi bacu duhuje ukwizera bo mu kandi karere bagwiririwe n’amakuba cyangwa bahanganye n’ikigeragezo, turabafasha.a Nimucyo dusuzume ibibazo bitatu bifitanye isano n’umurimo wo gufasha abandi kugira ngo dusobanukirwe aho umurimo dukora wo gufasha abandi uhuriye n’ibindi bikorwa byacu bya gikristo. Kuki tubona ko umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize umurimo wera? Umurimo dukora wo gufasha abandi uba ugamije iki? Kandi se gukora uwo murimo bitumarira iki?

Impamvu umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize “umurimo wera”

4. Ni iki Pawulo yabwiye Abakorinto ku byerekeye umurimo w’Abakristo?

4 Mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Abakorinto, yasobanuye ko umurimo w’Abakristo urimo ibice bibiri. Nubwo urwo rwandiko Pawulo yarwandikiye Abakristo basutsweho umwuka, nanone amagambo ye areba Abakristo bagize “izindi ntama” bo muri iki gihe (Yoh 10:16). Igice cya mbere kigize umurimo wacu, ni “umurimo wo kwiyunga,” ni ukuvuga umurimo dukora wo kubwiriza no kwigisha (2 Kor 5:18-20; 1 Tim 2:3-6). Ikindi gice kigizwe n’umurimo dukorera bagenzi bacu duhuje ukwizera. Pawulo yasobanuye ko uwo ari ‘umurimo wo gufasha abera’ (2 Kor 8:4). Ijambo ry’ikigiriki di·a·ko·niʹa rihindurwamo “umurimo” ni ryo rikoreshwa muri izo mvugo zombi ngo “umurimo wo kwiyunga” n’‘umurimo wo gufasha abera.’ Kuki ibyo bishishikaje?

5. Kuki bishishikaje kuba Pawulo yaravuze ko umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize umurimo wera?

5 Igihe Pawulo yakoreshaga ijambo rimwe ry’ikigiriki avuga ibyo bikorwa byombi, yagaragaje ko umurimo wo gufasha abandi ufitanye isano n’ubundi buryo bwose umurimo wakorwagamo mu itorero rya gikristo. Mbere yaho yari yaravuze ati “hari imirimo y’uburyo bwinshi, nyamara hari Umwami umwe. Kandi hari imikorere y’uburyo bwinshi, . . . ariko iyo mikorere yose ituruka ku mwuka umwe” (1 Kor 12:4-6, 11). Koko rero, Pawulo yagaragaje ko imirimo inyuranye ikorerwa mu itorero ifitanye isano n’“umurimo wera”b (Rom 12:1, 6-8). Ntibitangaje rero kuba yarumvaga ko byari bikwiriye kumara igihe runaka ‘akorera abera’!​—Rom 15:25, 26.

6. (a) Nk’uko Pawulo yabisobanuye, kuki umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize gahunda yacu yo gusenga Imana? (b) Sobanura uko dukora umurimo wo gufasha abandi ku isi hose muri iki gihe. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Iyo habaye ibyago,” ku ipaji ya 214.)

6 Pawulo yafashije Abakorinto kubona impamvu umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize umurimo wera bakoreraga Yehova. Dore uko yabibonaga: Abakristo bafasha abandi babitewe n’uko ‘bagandukira ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo’ (2 Kor 9:13). Bityo rero, Abakristo bafasha bagenzi babo bahuje ukwizera bitewe n’uko bifuza gushyira mu bikorwa inyigisho za Kristo. Pawulo yavuze ko ibikorwa by’ineza bakorera abavandimwe babo, mu by’ukuri bigaragaza “ubuntu butagereranywa Imana yabagiriye mu buryo buhebuje” (2 Kor 9:14; 1 Pet 4:10). Ni yo mpamvu igihe Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1975 wavugaga ibyo gukorera abavandimwe bacu bakennye, hakubiyemo no kubafasha, wavuze uti “ntitwagombye na rimwe gushidikanya ko Yehova n’Umwana we Yesu Kristo baha agaciro kenshi uwo murimo.” Koko rero, umurimo wo gufasha abandi ni kimwe mu bice by’ingenzi bigize umurimo wera.​—Rom 12:1, 7; 2 Kor 8:7; Heb 13:16.

Umurimo wo gufasha abandi hagamijwe intego zisobanutse neza

7, 8. Ni iyihe ntego ya mbere y’umurimo dukora wo gufasha abandi? Sobanura.

7 Umurimo dukora wo gufasha abandi uba ugamije iki? Pawulo yashubije icyo kibazo mu rwandiko rwa kabiri yandikiye Abakorinto. (Soma mu 2 Abakorinto 9:11-15.) Muri iyo mirongo, Pawulo yagaragaje intego eshatu z’ingenzi tugeraho iyo dukoze ‘uwo murimo’ wo gufasha abandi. Nimucyo tuzisuzume.

8 Intego ya mbere: Umurimo dukora wo gufasha abandi uhesha Yehova ikuzo. Zirikana ukuntu muri iyo mirongo itanu Pawulo yafashije kenshi abavandimwe be kwerekeza ibitekerezo kuri Yehova Imana. Iyo ntumwa yabibukije ukuntu ‘bituma Imana ishimwa,’ kandi ‘bigatuma Imana ishimwa cyane’ (Umurongo wa 11 n’uwa 12). Yavuze ukuntu umurimo wo gufasha abandi utuma Abakristo “basingiza Imana” kandi bagasingiza “ubuntu butagereranywa Imana yabagiriye” (Umurongo wa 13 n’uwa 14). Hanyuma Pawulo yashoje agira ati “Imana ishimwe.”​—Umurongo wa 15; 1 Pet 4:11.

9. Ni mu buhe buryo umurimo wo gufasha abandi ushobora gutuma abantu bahindura imitekerereze? Tanga urugero.

9 Kimwe na Pawulo, abagaragu b’Imana muri iki gihe na bo babona ko umurimo wo gufasha abandi utuma bahesha Yehova ikuzo kandi bakarimbisha inyigisho ze (1 Kor 10:31; Tito 2:10). Koko rero, akenshi umurimo wo gufasha abandi ugira uruhare rukomeye mu gutuma urwikekwe abantu bamwe bari bafitiye Yehova n’Abahamya be rushira. Urugero, hari umugore wari utuye mu karere kibasiwe n’umuyaga wari warashyize icyapa ku muryango w’inzu ye cyagiraga kiti “Abahamya ba Yehova ntibemerewe gukomanga hano.” Umunsi umwe yabonye abakozi bari mu bikorwa by’ubutabazi basana inzu yari yangiritse yari hakurya y’umuhanda. Yamaze iminsi yitegereza ukuntu abo bakozi bakoranaga bahuje urugwiro, maze ajya kureba ashaka kumenya abo ari bo. Amenye ko abo bakozi bari Abahamya ba Yehova yaratangaye maze aravuga ati “nari narabafashe uko mutari.” Ibyo byatumye amanura icyapa yari yaramanitse ku muryango w’inzu ye.

10, 11. (a) Ni izihe ngero zigaragaza ko tugera ku ntego ya kabiri y’umurimo dukora wo gufasha abandi? (b) Ni akahe gatabo gafasha abakora ibikorwa by’ubutabazi? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Igikoresho gifasha abakora ibikorwa by’ubutabazi.”)

10 Intego ya kabiri: Duha abo duhuje ukwizera “ibintu byinshi bakeneye” (2 Kor 9:12a). Twishimira guhita duha abavandimwe na bashiki bacu ibyo bakeneye mu buryo bwihutirwa kugira ngo tuborohereze imibabaro. Kubera iki? Ni ukubera ko abagize itorero rya gikristo ari “umubiri umwe,” kandi “iyo urugingo rumwe rubabara, izindi zose zibabarana na rwo” (1 Kor 12:20, 26). Ni yo mpamvu urukundo n’impuhwe bya kivandimwe rutuma abavandimwe na bashiki bacu benshi bahagarika ibyo bakoraga, bagafata ibikoresho maze bakajya gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera bo mu turere twagwiririwe n’amakuba (Yak 2:15, 16). Urugero, igihe u Buyapani bwibasirwaga na tsunami mu mwaka wa 2011, ibiro by’ishami byo muri Amerika byandikiye Komite z’Uturere Zishinzwe iby’Ubwubatsi muri icyo gihugu bibaza niba hari ‘abavandimwe bashoboye’ bashoboraga kwitangira kujya gusana Amazu y’Ubwami mu Buyapani. Abavandimwe babyitabiriye bate? Mu gihe cy’ibyumweru bike gusa, hari abantu bagera hafi kuri 600 banditse basaba kujya gufasha, kandi bemeye kwirihira itike y’indege ibageza mu Buyapani! Ibiro by’ishami byo muri Amerika byagize biti “ukuntu babyitabiriye byaraturenze.” Igihe umuvandimwe wo mu Buyapani yabazaga umukozi wari waravuye mu kindi gihugu impamvu yaje mu bikorwa by’ubutabazi, yaramushubije ati “abavandimwe bacu bo mu Buyapani ni ingingo z’‘umubiri wacu.’ Twiyumvisha akababaro kabo.” Rimwe na rimwe, urukundo ruzira ubwikunde rwagiye rutuma abifatanya mu bikorwa by’ubutabazi bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bafashe bagenzi babo bahuje ukwizera.c​—1 Yoh 3:16.

Umuhamya wa Yehova wo mu Busuwisi urimo ategura imfashanyo zo koherereza abavandimwe bagenzi be b’Abakristo mu mwaka wa 1946

U Busuwisi, 1946

IBIKORWA BYA MBERE BY’UBUTABAZI BYAGUTSE TWAKOZE MURI IKI GIHE

MURI Nzeri 1945, hashize amezi make gusa Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye mu Burayi, umuvandimwe Knorr yatangaje gahunda yagutse yo koherereza “imfashanyo abavandimwe bari bakennye bo mu Burayi.”

Hashize ibyumweru bike iryo tangazo ritanzwe, Abahamya bo muri Kanada, muri Amerika no mu bindi bihugu batangiye kuvangura imyenda no kuyipakira neza no gukusanya ibiribwa. Kuva muri Mutarama 1946, iyo mfashanyo yohererejwe bagenzi bacu duhuje ukwizera bo muri Otirishiya, mu Bubiligi, muri Bulugariya, mu Bushinwa, muri Cekosilovakiya, muri Danimarike, mu Bwongereza, muri Finilande, mu Bufaransa, mu Budage, mu Bugiriki, muri Hongiriya, mu Butaliyani, mu Buholandi, muri Noruveje, muri Filipine, muri Polonye no muri Rumaniya.

Iyo gahunda yo gutanga imfashanyo ntiyarangiriye aho. Imfashanyo zakomeje koherezwa mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice. Muri icyo gihe, abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 85.000 boherereje abavandimwe na bashiki bacu bo mu bihugu byayogojwe n’intambara ibiro bigera ku 300.000 by’ibiribwa, ibiro bigera ku 450.000 by’imyenda n’imiguru y’inkweto isaga 124.000. Uwo murimo wagutse wo gutanga imfashanyo washojwe muri Kanama 1948. Mu mwaka wa 1949 Umunara w’Umurinzi waravuze uti “ibyo rwose byagaragaje neza urukundo bakundana. Tuzi ko ibyo abavandimwe bose bakoze babikoze bagamije guhesha Umwami icyubahiro, bazirikana ko iyo mfashanyo yari gufasha bamwe gukomeza gahunda yo kuyoboka Imana y’ukuri; bityo, babonaga ko ari umugisha babonye wo gukorera abavandimwe babo muri ubwo buryo.” Uwo murimo wo gufasha abandi watumye Yehova asingizwa, utuma bagenzi bacu duhuje ukwizera babona imfashanyo bari bakeneye kandi utuma abavandimwe ku isi hose barushaho kunga ubumwe.

11 Abantu batari Abahamya na bo bishimira umurimo dukora wo gufasha abandi. Urugero, igihe leta ya Arkansas muri Amerika yagwiririrwaga n’amakuba mu mwaka wa 2013, hari ikinyamakuru cyavuze ko Abahamya bahise bitangira gutabara kigira kiti “Abahamya ba Yehova bashyira kuri gahunda abitangiye ibikorwa by’ubutabazi ku buryo bashobora guhita batanga ubufasha bukenewe, kandi bakabikora neza cyane.” Koko rero, nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, duha abavandimwe bacu “ibintu byinshi bakeneye.”

12-14. (a) Kuki ari iby’ingenzi cyane ko tugera ku ntego ya gatatu y’umurimo dukora wo gufasha abandi? (b) Ni ayahe magambo agaragaza akamaro ko gukomeza ibikorwa byo mu buryo bw’umwuka?

12 Intego ya gatatu: Dufasha abagwiririwe n’amakuba gusubira mu mimerere isanzwe yo mu buryo bw’umwuka. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Pawulo avuga ko abahabwa iyo mfashanyo bavuga amagambo atuma “Imana ishimwa cyane” (2 Kor 9:12b). None se hari ubundi buryo bwiza kurusha ubundi bwatuma abagwiririwe n’amakuba bashimira Yehova bwaruta gusubira mu mimerere isanzwe yo mu buryo bw’umwuka vuba uko bishoboka kose (Fili 1:10)? Mu mwaka wa 1945, Umunara w’Umurinzi waravuze uti “Pawulo yemeye ko . . . bakusanya impano kubera ko zari gutuma . . . abavandimwe b’Abakristo bari bakennye babona ibintu by’umubiri bari bakeneye, bityo bagashobora gukora umurimo wo guhamya ibya Yehova nta kirogoya kandi babigiranye imbaraga.” No muri iki gihe dufite intego nk’iyo. Iyo abavandimwe bacu bongeye gukora umurimo wo kubwiriza, batera inkunga abaturanyi babo kandi na bo ubwabo bakikomeza.​—Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.

13 Reka dusuzume amwe mu magambo yavuzwe n’abahawe imfashanyo bari bakeneye cyane, bagasubira mu murimo wo kubwiriza kandi ukabatera inkunga. Hari umuvandimwe wavuze ati “kujya mu murimo wo kubwiriza byabereye umugisha umuryango wacu. Mu gihe twageragezaga guhumuriza abandi, twumvise turuhutseho gato imihangayiko yacu.” Mushiki wacu yagize ati “kwibanda ku bikorwa byo mu buryo bw’umwuka byatumye ntatekereza ku matongo yari ankikije. Byatumye numva mfite umutekano.” Hari undi mushiki wacu wagize ati “nubwo hari ibintu byinshi tutashoboraga kugira icyo dukoraho, umurimo wo kubwiriza watumye umuryango wanjye ugira icyerekezo. Kubwira abandi ibyiringiro byacu by’isi nshya, byatumaga turushaho kwizera ko ibintu byose bizahinduka bishya.”

14 Ikindi gikorwa cyo mu buryo bw’umwuka bagenzi bacu duhuje ukwizera bagwiririwe n’amakuba baba bagomba gusubukura vuba uko bishoboka kose, ni ukugira amateraniro. Reka turebe uko byagendekeye mushiki wacu witwa Kiyoko wari mu kigero cy’imyaka 50. Amaze gutakaza ibintu byose bitewe na tsunami agasigarana gusa imyenda n’inkweto yari yambaye, ntiyari azi uko azabaho. Hanyuma umusaza w’itorero yamubwiye ko bari kugirira amateraniro asanzwe ya gikristo mu modoka ye. Kiyoko agira ati “uwo musaza w’itorero n’umugore we, n’undi mushiki wacu nanjye, twicaye mu modoka. Ayo materaniro yari yoroheje, ariko mu buryo bw’igitangaza yatumye nibagirwa tsunami. Numvise mfite amahoro yo mu mutima. Ayo materaniro yangaragarije imbaraga duhabwa no kwifatanya n’abandi Bakristo.” Hari undi mushiki wacu wagize icyo avuga ku materaniro yagiyemo nyuma y’uko bagwiririwe n’amakuba, agira ati “yamfashije kwihangana!”​—Rom 1:11, 12; 12:12.

Umurimo wo gufasha abandi uhesha inyungu zirambye

15, 16. (a) Ni izihe nyungu Abakristo b’i Korinto n’ahandi bari kubonera mu murimo wo gufasha abandi? (b) Ni mu buhe buryo muri iki gihe tubonera inyungu nk’izo mu murimo wo gufasha abandi?

15 Igihe Pawulo yasobanuraga umurimo wo gufasha abandi, nanone yasobanuriye Abakorinto inyungu bo n’abandi Bakristo bari kubonera muri uwo murimo. Yaravuze ati “[Abakristo b’Abayahudi b’i Yerusalemu bahawe iyo mfashanyo] babasabira binginga bifuza cyane kubabona, bitewe n’ubuntu butagereranywa Imana yabagiriye mu buryo buhebuje” (2 Kor 9:14). Koko rero, ubuntu Abakorinto bagaragaje bwari gutuma Abakristo b’Abayahudi basenga basabira abavandimwe babo b’i Korinto, hakubiyemo n’Abanyamahanga, kandi bwari gutuma barushaho kubakunda.

16 Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1945, wagaragaje ko amagambo ya Pawulo yerekeranye n’inyungu z’umurimo wo gufasha abandi asohora no muri iki gihe, ugira uti “iyo itsinda ry’abantu biyeguriye Imana batanze imfashanyo zo gufasha irindi tsinda rikennye, ujye utekereza ukuntu ibyo bituma barushaho kunga ubumwe.” Ibyo rwose ni byo abakora ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihe bibonera. Umusaza w’itorero wafashije abari bibasiwe n’umwuzure yaravuze ati “gukora ibikorwa by’ubutabazi byatumye ndushaho kumva nunze ubumwe n’abavandimwe banjye kurusha mbere hose.” Hari mushiki wacu wahawe imfashanyo wagaragaje ko ashimira muri aya magambo: “iyo turi mu muryango wacu w’abavandimwe twumva tumeze nk’abageze muri paradizo.”​—Soma mu Migani 17:17.

17. (a) Amagambo yo muri Yesaya 41:13 ahuriye he n’umurimo wo gufasha abandi? (b) Vuga zimwe mu ngero zigaragaza ko umurimo wo gufasha abandi uhesha Yehova ikuzo kandi ugatuma turushaho kunga ubumwe. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Abakozi babyitangiye hirya no hino ku isi bakora ibikorwa by’ubutabazi.”)

17 Iyo abakora ibikorwa by’ubutabazi bageze mu karere kagwiririwe n’amakuba, abavandimwe bacu bagezweho n’ayo makuba bibonera mu buryo bwihariye ukuri kw’isezerano ry’Imana rigira riti “jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara’” (Yes 41:13). Mushiki wacu wari warokotse amakuba yaravuze ati “narebaga ibyangiritse nkumva nta cyizere mfite, ariko Yehova yarambuye ukuboko kwe arandamira. Sinabona amagambo nkoresha nsobanura uko abavandimwe bamfashije.” Abasaza babiri banditse mu izina ry’amatorero yabo yo mu karere kari kagwiririwe n’amakuba, bagira bati “umutingito watumye tugira imibabaro myinshi, ariko twiboneye ukuntu Yehova yadufashije binyuze ku bavandimwe bacu. Twari twarasomye ibyerekeye ibikorwa by’ubutabazi, ariko noneho twabyiboneye n’amaso yacu.”

Peter Johnson akora muri uwo mushinga wa gitewokarasi

WAHINDUYE UBUZIMA BWE

KUGIRA uruhare mu bikorwa by’ubutabazi bishobora kumarira iki abakiri bato? Reka turebe ibyabaye kuri Peter Johnson, wagiye mu bikorwa by’ubutabazi bwa mbere afite imyaka 18. Agira ati “kubona ukuntu abavandimwe bashimiraga no kugira ibyishimo bibonerwa mu gutanga byankoze ku mutima cyane. Byashimangiye icyifuzo nari mfite cyo gukorera Yehova mu buryo bwuzuye.” Nyuma yaho Peter yatangiye umurimo w’ubupayiniya. Nanone yakoze kuri Beteli, aza no kuba muri Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi. Ubu Peter agira ati “kuba narakoze umurimo w’ubutabazi bwa mbere mu mwaka wa 1974, byahinduye ubuzima bwanjye.” Ese uracyari muto? Ese ushobora kwigana urugero rwa Peter? Hari igihe kwifatanya mu bikorwa by’ubutabazi byahindura imibereho yawe mu murimo ukorera Yehova!

Ese ushobora kuwifatanyamo?

18. Wakora iki niba wifuza kwifatanya mu murimo wo gufasha abandi? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Wahinduye ubuzima bwe.”)

18 Ese wifuza gusogongera ku byishimo bibonerwa mu murimo wo gufasha abandi? Niba ubyifuza, zirikana ko abakora ibikorwa by’ubutabazi akenshi batoranywa mu basanzwe bakora mu mishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami. Bityo rero, ushobora kubwira abasaza bo mu itorero ryawe ko wifuza kuzuza fomu. Umusaza umenyereye ibikorwa by’ubutabazi yibutsa ibi bikurikira: “uzajye mu karere kagwiririwe n’amakuba ari uko gusa Komite Ishinzwe iby’Ubutabazi yaguhaye ibaruwa igutumira.” Ibyo bizatuma umurimo dukora wo gufasha abandi ukorwa kuri gahunda.

19. Ni mu buhe buryo abakora ibikorwa by’ubutabazi bagira uruhare rukomeye mu kugaragaza ko turi abigishwa nyakuri ba Kristo?

19 Koko rero, umurimo wo gufasha abandi ni uburyo buhebuje tugaragazamo ko twumvira itegeko rya Kristo ryo ‘gukundana.’ Iyo tugaragaje urukundo nk’urwo, tuba tugaragaje ko turi abigishwa nyakuri ba Kristo (Yoh 13:34, 35). Kuba muri iki gihe dufite abakozi benshi bitanga babikunze bagahesha Yehova ikuzo mu gihe bageza ubufasha bukenewe ku bashyigikira Ubwami bw’Imana mu budahemuka, ni umugisha rwose!

a Iki gice cyibanda ku mfashanyo zihabwa bagenzi bacu duhuje ukwizera. Icyakora, incuro nyinshi mu murimo dukora wo gufasha abandi, dufasha n’abatari Abahamya.​—Gal 6:10.

b Pawulo yakoresheje ijambo di·aʹko·nos (umukozi) mu bwinshi ashaka kuvuga ‘abakozi b’itorero.’​—1 Tim 3:12.

c Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Gufasha umuryango wacu w’abizera bo muri Bosiniya,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1994, ku ipaji ya 23-27 (mu gifaransa).

Ni mu rugero rungana iki ubona ko Ubwami butegeka?

  • Tubwirwa n’iki ko umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize umurimo wera dukorera Yehova?

  • Ni izihe ntego eshatu z’ingenzi umurimo dukora wo gufasha abandi uba ugamije?

  • Ni izihe nyungu zirambye zibonerwa mu murimo wo gufasha abandi?

  • Umurimo wo gufasha abandi uhuriye he n’itegeko rya Yesu riboneka muri Yohana 13:34?

ABAKOZI BABYITANGIYE HIRYA NO HINO KU ISI BAKORA IBIKORWA BY’UBUTABAZI

AFURIKA YO HAGATI N’IY’IBURENGERAZUBA

Mu mwaka wa 1994 mu Rwanda, abantu bagera ku 800.000 cyangwa barenga bishwe muri jenoside ishingiye ku bwoko. Nyuma y’ubwo bwicanyi, izo mvururu zakwiriye no mu bindi bihugu byo muri Afurika yo hagati, bituma impunzi ziba nyinshi cyane. Kugira ngo Abahamya ba Yehova bo mu Bubiligi, mu Bufaransa no mu Busuwisi bagoboke bagenzi babo bahuje ukwizera, bafashe indege batwara toni zigera kuri 300 z’imyenda, imiti, amahema, ibiribwa n’ibindi bikoresho. Mu gihe cy’ibyumweru bike gusa, izo mfashanyo zageze ku bavandimwe bacu bari bazikeneye.

Nanone itsinda ry’abaganga icumi n’abaforomokazi bo mu Bufaransa bagiye muri Afurika kugira ngo bafashe abavandimwe bacu, baborohereze imibabaro batewe n’intambara, inzara n’indwara. Mu myaka ibiri yonyine ishize, iryo tsinda ryasuzumye abarwayi incuro zisaga 10.000. Umurimo wabo utuma Yehova n’umuteguro we basingizwa. Umwe muri abo baforomokazi yaravuze ati “iyo tugeze mu karere tugiye gufasha abavandimwe na bashiki bacu, abantu batuvuga batwubashye bati ‘bariya ni Abahamya ba Yehova. Baje gufasha abavandimwe babo.’” Igihe Umuhamya umwe yari amaze gufashwa n’umuforomokazi, yaravuze ati “urakoze mushiki wanjye. Urakoze Yehova!”

Nanone hari igihe ibikorwa by’ubutabazi bikenerwa mu gihe habaye impanuka zikomeye. Mu mwaka wa 2012, impanuka yabereye mu muhanda wo muri Nijeriya yahitanye Abahamya 13, bose bakaba barifatanyaga n’itorero rito ryaho, kandi abandi 54 barakomeretse cyane. Komite y’ubutabazi yashyizeho gahunda yo kwita kuri buri wese mu bagezweho n’iyo mpanuka. Umuntu wari urwariye mu bitaro wabonye ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bakomeretse bitabwagaho cyane, yahamagaye umupasiteri wo mu idini rye aramubwira ati “nta muntu n’umwe wo mu idini ryacu wansuye. Ngwino ku bitaro wirebere ukuntu Abahamya ba Yehova bagaragariza urukundo mu bikorwa!”

Nubwo abo bavandimwe bacu dukunda bo muri iryo torero bagize intimba batewe no gupfusha, bakomejwe n’amagambo arangwa n’urukundo bagenzi babo bahuje ukwizera bababwiraga. Byongeye kandi, hari abagize iryo torero barushijeho gushishikarira umurimo wo kubwiriza bamaze kubona ukuntu abitangiye ubutabazi bitaye ku bavandimwe bahuye n’impanuka bakabagaragariza urukundo. Mbere y’uko iyo mpanuka iba, iryo torero ryari rifite ababwiriza 35. Mu mwaka umwe gusa, ryari rimaze kugira ababwiriza 60.

OSITARALIYA

Mu mwaka wa 2013, uturere tumwe two ku nkombe za Queensland twibasiwe n’imyuzure, ituma Abahamya 70 basigara badafite aho kuba. Mark and Rhonda n’umukobwa wabo bavuye mu nzu yabo yari yarengewe n’amazi bahungira ahari hateganyijwe. Aho hantu hari abantu benshi cyane. Rhonda agira ati “kwari uguhagarara gusa utabona aho wicara.” Urusaku rwa kajugujugu zacicikanaga zizana abantu zijya no gushaka abandi, na rwo rwatumaga abari aho batagira umutima uri hamwe. Rhonda yabajije umugabo we ahangayitse ati “none se turabigenza dute?” Mark yasenze Yehova cyane amusaba kubafasha. Rhonda agira ati “hashize iminota nka 30, haje imodoka maze tubona havuyemo abavandimwe batatu. Baratubwiye bati ‘nimuze tugende. Murajya gucumbika mu nzu y’umuvandimwe.’ ” Rhonda yongeraho ati “biragoye gusobanura ukuntu twumvise biturenze, muri icyo gihe twiboneraga ko umuteguro wa Yehova utwitaho mu buryo bwuje urukundo.”

Abakozi basaga 250 bihutiye kugera muri ako karere kugira ngo bafashe abavandimwe babo. Umuvandimwe ugeze mu za bukuru yaravuze ati “nagiye kubona mbona Abahamya baraje, batangira gukora nk’intozi basukura inzu yanjye. Jye n’umugore wanjye ntituzigera twibagirwa ukuntu batugobotse.”

BUREZILI

Mu mwaka wa 2008, inkangu n’imyuzure byibasiye intara ya Santa Catarina, bituma abantu bagera ku 80.000 bava mu byabo. Hari umuturage wavuze ati “byari bimeze nka tsunami y’ibyondo n’ibiti.” Hari abavandimwe bahungiye mu Nzu y’Amakoraniro. Márcio wita ku Nzu y’Amakoraniro agira ati “nta kindi bahunganye uretse imyenda bari bambaye na yo yari yuzuye ibyondo.” Hari mushiki wacu wavuze ati “inzu yacu yaraguye. Byari bibabaje kubona ukuntu yaguye mu gihe gito cyane, ariko sinzibagirwa ukuntu abavandimwe na bashiki bacu baduhumurije. Batugaragarije urukundo rwinshi! Ibyo byanyigishije ko ari iby’ubwenge kwibikira ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka.”

Abahamya ba Yehova bategura imfashanyo zatanzwe bakazohereza mu bikorwa by’ubutabazi muri Burezili

Inzu y’Amakoraniro y’i Santa Catarina muri Burezili yabaye ihuriro ry’ibikorwa by’ubutabazi ishyirwamo imfashanyo zari zatanzwe, 2009

Inkangu zayogoje akarere kose ko mu misozi yo hafi y’umugi wa Rio de Janeiro. Kugira ngo abavandimwe bashobore kujya bahangana n’ibyo biza bihora bigaruka, bashyizeho Komite Ishinzwe iby’Ubutabazi ihoraho. Iyo hari akaga kugarije k’inkangu, abavandimwe bashyizweho batuye muri ako karere bahita bamenyesha iyo komite. Abatabazi babyitangiye bahita baza mu makamyo yanditseho ngo “Ibikorwa by’Ubutabazi by’Abahamya ba Yehova.” Abagize ayo makipi y’ubutabazi bose baba bazi icyo bagomba gukora. Baba bambaye amakoti agaragaza neza ko ari Abahamya ba Yehova. Bafatanya n’abavandimwe bo muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga bagafasha abavandimwe na bashiki bacu bakomeretse. Abatabazi bazana ibiribwa, amazi, imiti, imyambaro n’ibikoresho by’isuku. Kuvana ibyondo mu mazu ni akazi katoroshye. Nyuma y’inkangu ziherutse gucika, byasabye abakozi 60 kugira ngo bavaneho amakamyo ane y’ibyondo yari mu nzu imwe yonyine!

KWITEGURA AMAKUBA

Inteko Nyobozi yasabye ibiro by’amashami byo hirya no hino ku isi guha abasaza b’amatorero n’abagenzuzi basura amatorero amabwiriza y’ukuntu bakwitegura guhangana n’amakuba. Urugero, na mbere y’uko amakuba abagwirira, abasaza bagomba kureba neza niba bafite nomero za telefoni za buri wese mu bagize itorero.

IYO HABAYE IBYAGO

  1. Umusaza w’umukristo urimo ugenzura ngo arebe ko ababwiriza bo mu muryango bose bahari

    Abasaza bahamagara ababwiriza bose

  2. Abasaza baha raporo umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza

  3. Habaho gushyikirana hagati y’abahuzabikorwa b’amatorero, abagenzuzi basura amatorero n’abandi bavandimwe bafite inshingano hamwe n’ibiro by’ishami

    Abahuzabikorwa baha raporo abagenzuzi basura amatorero n’abandi bavandimwe bafite inshingano bashyikirana n’ibiro by’ishami

  4. Imfashanyo z’ibyokurya n’amazi

    Ibiribwa, amazi, aho kwikinga n’imiti ndetse n’inkunga yo mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka bihita bitangwa vuba uko bishoboka kose

  5. Raporo ivuga iby’ibikorwa by’ubutabazi yongera gusuzumwa

    Ibiro by’Ishami byoherereza Komite y’Abahuzabikorwa y’Inteko Nyobozi raporo isobanura uko ibintu bimeze n’ibikenewe

  6. Barimo gutanga imfashanyo

    Komite Ishinzwe iby’Ubutabazi itegura imirimo yo gutanga imfashanyo kandi igafasha abavandimwe na bashiki bacu gusubira mu buzima busanzwe

  7. Indege irimo iguruka

    Komite y’Abahuzabikorwa ireba ibikenewe, kandi byaba ngombwa ikemera ko abitangiye imirimo bo mu bindi bihugu bajya gutanga ubufasha

IGIKORESHO GIFASHA ABAKORA IBIKORWA BY’UBUTABAZI

Igifubiko cy’agatabo gasobanura ibikorwa by’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova

MURI Kamena 2013, hasohotse agatabo gasobanura ibikorwa by’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova (Jehovah’s Witnesses and Disaster Relief). Kagenewe mbere na mbere abategetsi bo muri Amerika bagenzura ibikorwa by’ubutabazi. Ako gatabo gasobanura bimwe mu bikorwa by’ubutabazi twakoze kuva mu myaka ya 1940. Nanone karimo ikarita igaragaza ibikorwa by’ubutabazi twakoreye hirya no hino ku isi. Umusaza w’itorero ugira uruhare mu gutegura ibikorwa by’ubutabazi avuga ko “abavandimwe bo muri Komite Zishinzwe iby’Ubutabazi bakoresha ako gatabo kugira ngo bavugane n’abategetsi bo mu turere dushobora kugwiririrwa n’amakuba mbere y’uko ibyago biba. Iyo abo bategetsi basanzwe bazi ibikorwa byacu by’ubutabazi, baduha impushya ziba zikenewe kugira ngo tujye mu turere twagwiririwe n’ibiza batatugoye.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze