Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese ni ngombwa ko umuntu yemera ubutatu kugira ngo abe umukristo?
Hari igitabo cyo mu mashuri yisumbuye cyo muri Danimarike cyanditswe mu mwaka wa 2007, cyavuze ko Abahamya ba Yehova ari itsinda ry’Abakristo rikurikiza neza ibyo Bibiliya ivuga (World Religions in Denmark). Muri icyo gihugu, Abahamya ba Yehova ni ryo dini rya gikristo rya gatatu rifite abayoboke benshi.
Icyakora hari umusenyeri wo mu idini ryo muri Danimarike wanenze cyane umwanzuro uwo mwanditsi yafashe wo gushyira Abahamya muri icyo gitabo. Kuki yabinenze? Uwo musenyeri yaravuze ati “sindabona umuhanga mu bya tewolojiya wumva ko [Abahamya ba Yehova] ari Abakristo. Ntibemera Ubutatu, kandi ari yo nyigisho y’ibanze y’Abakristo.”
Umwanditsi w’icyo gitabo, akaba ari n’umuhanga mu by’iyobokamana n’imibereho y’abantu witwa Annika Hvithamar, yavuze ko iyo ubajije abantu igituma bumva ko ari Abakristo, ari incuro nke cyane basubiza ko ari ukubera ko bemera ko Imana ari Ubutatu. Byongeye kandi, muri icyo gitabo hari igice gifite umutwe uvuga ngo “Ese uri Umukristo?,” kirimo amagambo agira ati “inyigisho y’Ubutatu ni imwe mu nyigisho z’Abakristo zigoye cyane gusobanukirwa.” Icyo gitabo cyongeyeho ko “buri gihe gusobanurira Abakristo batize impamvu Imana y’Abakristo ikomeza kuba imwe aho kuba imana eshatu, byagiye bigorana.”
“Inyigisho y’Ubutatu ni imwe mu nyigisho z’Abakristo zigoye cyane gusobanukirwa”
Ariko kandi, ibyo Bibiliya yigisha ku birebana n’Imana hamwe na Yesu, kubisobanukirwa ntibigoye. Nta hantu na hamwe mu Ijambo ry’Imana ushobora kubona ijambo “Ubutatu,” cyangwa ngo usangemo icyo gitekerezo. Bibiliya igaragaza neza ko Yesu Kristo ari Umwana w’imfura w’Imana (Abakolosayi 1:15). Nanone igaragaza ko Yesu ari “Umuhuza umwe w’Imana n’abantu” (1 Timoteyo 2:5). Bibiliya ivuga ibihereranye na Data igira iti “kugira ngo bamenye yuko uwitwa Uwiteka, ko ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose.”—Zaburi 83:19.
Abahamya ba Yehova bemera ko kwizera Yesu ari iby’ingenzi cyane (Yohana 3:16). Kubera iyo mpamvu, bakurikiza itegeko Yesu yabahaye rigira riti “handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera’” (Matayo 4:10). Umuntu wese wihatira gukurikiza amategeko ya Yesu, ashobora rwose kwitwa Umukristo.