Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese abantu bose bafite uburyo bungana bwo kumenya Imana?
▪ Igihe babazaga Yesu itegeko rikomeye kurusha ayandi, yaravuze ati “ugomba gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Icyakora kugira ngo abantu bakunde Imana, bagomba kubanza kugira ubumenyi nyakuri ku biyerekeyeho (Yohana 17:3). Ariko se, abantu bose bazabona uburyo bungana bwo kugira ubwo bumenyi?
Isoko y’ibanze y’ubumenyi ku byerekeye Imana ni Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Abantu benshi baba ahantu bashobora kubona Bibiliya mu buryo bworoshye. Wenda abo bantu bajya bahura n’abantu babasaba kwiga Bibiliya, kugira ngo bagire ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana (Matayo 28:19). Bamwe barezwe n’ababyeyi b’Abakristo, babafasha buri munsi kumenya ibyerekeye Imana.—Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7; Abefeso 6:4.
Icyakora, hari n’abandi baba mu mimerere ituma batamenya Imana mu buryo bworoshye. Bamwe muri bo bakuriye mu miryango mibi, aho usanga ababyeyi badakunda abana babo (2 Timoteyo 3:1-5). Abakuriye mu miryango nk’iyo, kumva ko Imana ari umubyeyi wo mu ijuru wuje urukundo, bishobora kubagora. Abenshi ntibabonye uburyo bwo kwiga, ibyo bikaba bituma badashobora gusoma Bibiliya. Hari n’abandi bayobejwe n’inyigisho z’amadini y’ibinyoma, cyangwa se bakaba baba mu miryango, uduce, cyangwa ibihugu bitabemerera kwiga Bibiliya (2 Abakorinto 4:4). Ese imimerere abo bantu bose barimo, yaba ibabuza kumenya Imana no kuyikunda?
Yesu yari azi ko ingorane bamwe bahanganye na zo, zizatuma gukunda Imana no kuyumvira, bibagora (Matayo 19:23, 24). Ariko kandi, Yesu yibukije abigishwa be ko ‘ku Mana byose bishoboka,’ nubwo hari inzitizi abantu bashobora kubona ko zidashobora kuvaho.—Matayo 19:25, 26.
Zirikana ibi bintu bikurikira: Imana yatumye Bibiliya iba igitabo cyakwirakwijwe ku isi hose, kuruta ibindi byose byabayeho. Bibiliya yahanuye ko ubutumwa bwiza bw’Imana n’umugambi ifitiye isi byari kubwirizwa “mu isi yose ituwe” (Matayo 24:14). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu bisaga 230, kandi bagatanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zigera kuri 500. Uretse n’ibyo, abantu badashobora kubona Bibiliya, bashobora kumenya byinshi ku byerekeye Imana y’ukuri, binyuriye mu kwitegereza ibyo yaremye.—Abaroma 1:20.
Nanone kandi, Ijambo ry’Imana rigira riti “Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, [kandi] numushaka uzamubona” (1 Ibyo ku Ngoma 28:9). Ubwo rero, nubwo Yehova adasezeranya buri muntu ko azabona uburyo bungana n’ubw’abandi bwo kumumenya, azagira icyo akora kugira ngo abantu bose bafite imitima itaryarya babubone. Nanone kandi, azazura abantu batigeze babona uburyo bwo kumumenya, kugira ngo babe mu isi nshya ikiranuka bityo bashobore kwiga ibimwerekeyeho.—Ibyakozwe 24:15.