Ese koko abantu bo mu bihe bya Bibiliya babagaho igihe kirekire cyane?
JEANNE LOUISE CALMENT yapfuye ku itariki ya 4 Kanama 1997, aguye iwe mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Bufaransa. Yapfuye afite imyaka 122 yose!
Iterambere muri siyansi, mu buvuzi no mu bundi bushakashatsi, risigaye rituma abantu babaho igihe kirekire. Nubwo bimeze bityo ariko, nta bantu benshi babaho imyaka 100 cyangwa ngo bayirenze. Birashoboka ko ari yo mpamvu iyo abantu babayeho igihe kirekire bitangazwa mu binyamakuru, nk’uko byagenze kuri uwo mugore witwa Calment.
Bibiliya igaragaza ko kera abantu baramaga imyaka myinshi, ku buryo hari n’ababayeho imyaka igera hafi ku gihumbi. Ese ibyo ni ukuri ku buryo umuntu yakwizera ko byabayeho? Ese koko abantu ba kera bavugwa muri Bibiliya babayeho igihe kirekire cyane bigeze aho? Ese ibyo byagombye kudushishikaza muri iki gihe?
Abantu baramye imyaka myinshi
Igitabo cya Bibiliya cy’Intangiriro kivuga iby’abagabo barindwi babayeho imyaka irenga 900, bose bakaba baravutse mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Abo bantu ni Adamu, Seti, Enoshi, Kenani, Yeredi, Metusela na Nowa (Intangiriro 5:5-27; 9:29). Nubwo abantu benshi bashobora kuba batabazi, bose bari mu bisekuru icumi bya mbere by’abantu. Metusela ni we uzwi cyane ko yaramye imyaka myinshi kurusha abandi bose. Yabayeho imyaka 969 yose!
Bibiliya igaragaza ko hari abandi bantu bagera nibura kuri 25, na bo babayeho imyaka irenze iyo abantu bo muri iki gihe bamara. Bamwe muri bo babayeho imyaka 300, 400, 700 cyangwa irenga (Intangiriro 5:28-31; 11:10-25). Icyakora, abantu benshi bumva ko inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’abantu baramye imyaka myinshi bene ako kageni ari impimbano. Ese koko ibyo ni ukuri?
Ese izo nkuru ni ukuri, cyangwa ni impimbano?
Dukurikije inyandiko yanditswe n’ikigo cyo mu Budage cyitiriwe Max Planck gikora ubushakashatsi ku birebana n’ubwiyongere bw’abaturage, abashakashatsi bemeje imyaka ya Calment wavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru, bahereye ku “bimenyetso byoroheje [yatanze] umuntu ashobora kugenzura.” Muri ibyo bimenyetso harimo ibintu byabayeho mu gihe cye cyangwa icya bene wabo. Hanyuma, bagereranyije ibyo yababwiye n’inyandiko z’irangamimerere, izo kwa noteri n’iz’idini. Nanone, ibyo yavuze babigereranyije n’ingingo zasohotse mu binyamakuru hamwe n’amabarura y’abaturage. Igishishikaje ni uko abo bashakashatsi bemeje ko iyo ari yo myaka yari afite, bashingiye ku bimenyetso biziguye n’ibitaziguye byashoboraga kuboneka, nubwo batashoboye kwemeza buri kantu kose.
Bite se ku birebana n’inkuru zivugwa muri Bibiliya? Ese ibyo zivuga ni ukuri? Yego rwose! Nubwo ibintu byose zivuga bitemejwe n’inyandiko zitari izo muri Bibiliya zikiriho, hari ibimenyetso byagiye bigaragaza ko ibivugwa muri Bibiliya bihuje n’amateka, siyansi, ndetse n’ukuntu ibintu byabayeho byagiye bikurikirana.a Ibyo ntibyagombye kudutangaza kuko Bibiliya ubwayo ivuga ko ‘Imana ari inyakuri, naho umuntu wese yaba umubeshyi’ (Abaroma 3:4, Bibiliya Ijambo ry’Imana). Koko rero, nta nkuru z’impimbano ziboneka muri Bibiliya, bitewe nuko ari igitabo ‘cyahumetswe n’Imana.’—2 Timoteyo 3:16.
Mose wayobowe na Yehova Imana kugira ngo yandike ibitabo bitanu bya mbere bya Bibiliya, agomba kuba ari mu bantu bakomeye kandi bubahwa cyane babayeho. Abayahudi babona ko ari we ukomeye kurusha abandi bigisha babo bose. Abisilamu babona ko ari umwe mu bahanuzi babo bakomeye kurusha abandi. Naho Abakristo bo, babona ko Mose yari integuza ya Yesu Kristo. None se kuvuga ko inyandiko z’umuntu nk’uwo ukomeye wabayeho mu mateka zidakwiriye kwiringirwa, byaba bikwiriye?
Ese babaraga igihe mu buryo butandukanye n’ubwacu?
Hari abumvikanishije ko abantu bo muri icyo gihe babaraga igihe mu buryo butandukanye n’uko tukibara, bakavuga ko icyo bo bitaga umwaka mu by’ukuri ari ukwezi. Icyakora, iyo umuntu asesenguye inkuru yo mu gitabo cy’Intangiriro, abona neza ko abantu b’icyo gihe babaraga igihe nk’uko natwe tukibara. Reka dusuzume ingero ebyiri. Inkuru ivuga iby’Umwuzure igaragaza ko watangiye mu mwaka wa 600 w’ubuzima bwa Nowa, “mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa cumi n’irindwi w’uko kwezi.” Hanyuma iyo nkuru ikomeza ivuga ko amazi yarengeye isi mu gihe cy’iminsi 150, kandi ko ‘mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n’irindwi w’uko kwezi, inkuge yahagaze ku misozi ya Ararati’ (Intangiriro 7:11, 24; 8:4). Ku bw’ibyo, igihe cy’amezi atanu, ni ukuvuga kuva ku munsi wa 17 w’ukwezi kwa kabiri kugeza ku munsi wa 17 w’ukwezi kwa karindwi k’uwo mwaka, gihwanye n’iminsi 150. Biragaragara rero ko abavuga ko mu by’ukuri umwaka wanganaga n’ukwezi, nta shingiro bafite.
Reka dufate urugero rwa kabiri. Dukurikije inkuru yo mu Ntangiriro 5:15-18, Mahalaleli yabyaye umwana w’umuhungu afite imyaka 65, nyuma yaho amara indi myaka 830 maze apfa afite imyaka 895. Umwuzukuru we Henoki na we yabyaye umwana w’umuhungu afite imyaka 65 (Intangiriro 5:21). Iyo umwaka uza kuba ungana n’ukwezi, abo bagabo bombi bari kuba barabyaye bafite imyaka itanu gusa. Ubwo se koko urumva ibyo byashoboka?
Ibyataburuwe mu matongo na byo bitanga gihamya y’uko abantu baramaga imyaka myinshi, kuko bihuza na Bibiliya ku birebana n’abantu babayeho igihe kirekire. Bibiliya ivuga ko umukurambere Aburahamu yakomokaga mu mugi wa Uri, akaza gutura mu mugi wa Harani, nyuma yaho agatura mu karere ka Kanani. Ivuga kandi ko yarwanyije Kedorulawomeri umwami wa Elamu akamunesha (Intangiriro 11:31; 12:5; 14:13-17). Ubushakashatsi bwagaragaje ko aho hantu habayeho, kandi ko abo bantu bavugwa babayeho. Nanone ubushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bwadufashije kumenya ibintu bimwe na bimwe byarangaga uturere Aburahamu yabayemo n’imigenzo y’abantu bavugwa mu nkuru ze. Ubwo rero, kubera ko ibyo Bibiliya ivuga ku birebana na Aburahamu ari ukuri, nta mpamvu dufite zo gushidikanya ko yabayeho imyaka 175.—Intangiriro 25:7.
Ku bw’ibyo, ntitwagombye gushidikanya ku byo Bibiliya ivuga ku birebana n’abantu ba kera bamwe na bamwe babayeho imyaka myinshi cyane. Ariko ushobora kwibaza uti “none se kuba abo bantu barabayeho imyaka myinshi cyangwa mike, bindebaho iki?”
Ushobora kurama kurusha uko ubitekereza
Kuba abo bantu babayeho mbere y’Umwuzure bararamaga imyaka myinshi, bigaragaza ko umubiri w’umuntu ufite ubushobozi budasanzwe bwo kubaho igihe kirekire. Ikoranabuhanga ryo muri iki gihe ryafashije abahanga mu bya siyansi gukora ubushakashatsi ku mubiri w’umuntu n’imiterere yawo ihebuje, hakubiyemo n’ubushobozi butangaje ufite bwo kwihindura mushya n’ubwo kwikiza mu gihe urwaye. Ni uwuhe mwanzuro bagezeho? Babonye ko umubiri w’umuntu ufite ubushobozi bwo kubaho iteka. Umwarimu wigisha iby’ubuvuzi witwa Tom Kirkwood, yagize ati “[gusaza] ni kimwe mu bintu abahanga mu by’ubuvuzi na n’ubu batariyumvisha.”
Icyakora Yehova Imana we asobanukiwe ibyo gusaza, kandi icyo si ikibazo adashobora kubonera umuti. Yaremye umuntu wa mbere ari we Adamu atunganye, kandi yari afite umugambi w’uko abantu bazabaho iteka. Ikibabaje ni uko Adamu yahisemo gutera Imana umugongo. Ibyo byatumye agwa mu cyaha, maze aba umuntu udatunganye. Ibyo rero ni byo abahanga bananiwe gusobanukirwa. Ariko Bibiliya ibisobanura igira iti ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Abaroma 5:12). Kuba turwara, tugasaza kandi tugapfa, biterwa n’icyaha no kudatungana.
Icyakora, umugambi w’Umuremyi wacu wuje urukundo ntiwigeze uhinduka. Gihamya ikomeye y’uko uwo mugambi utahindutse, ni uko yaduhaye Umwana we Yesu Kristo kugira ngo atubere igitambo cy’incungu, cyatumye tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka dutunganye. Bibiliya igira iti “nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo” (1 Abakorinto 15:22). Abantu babayeho mbere y’umwuzure bararamaga kuturusha, kubera ko bari begereye ubutungane. Icyakora natwe twegereje igihe Imana izasohoreza amasezerano yayo. Vuba aha, ibisigisigi byose by’icyaha no kudatungana bizavanwaho, kandi abantu ntibazongera gusaza no gupfa.—Yesaya 33:24; Tito 1:2.
Wakora iki kugira ngo uzabone iyo migisha? Ntiwumve ko ibyo Imana yadusezeranyije ari inzozi. Yesu yaravuze ati ‘uwumva ijambo ryanjye kandi akizera uwantumye, ni we ufite ubuzima bw’iteka’ (Yohana 5:24). Ku bw’ibyo, jya wiga Bibiliya kandi ushyire mu bikorwa ibyo wiga. Nubigenza utyo, uzaba ukurikiza urugero rw’abantu intumwa Pawulo yerekejeho, agira ati “bibikire ubutunzi ahantu hari umutekano, ubutunzi buzababera urufatiro rwiza rw’igihe kizaza, kugira ngo bashobore kugundira ubuzima nyakuri” (1 Timoteyo 6:19). Ushobora kwiringira ko Imana yatumye abantu bavugwa muri Bibiliya barama imyaka myinshi, ari yo izatuma nawe ubaho iteka ryose.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igitabo gifite umutwe uvuga ngo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 12]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
1000*
969* METUSELA
950* NOWA
930* ADAMU
900*
800*
700*
600*
500*
400*
300*
200*
100* UMUNTU WO MURI IKI GIHE
*IMYAKA