ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/8 p. 6
  • Imana iraguhumuriza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imana iraguhumuriza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Imana iduhumuriza ite?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Ihumure nyakuri ryaboneka he?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Jya ‘uhoza abarira bose’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Kuki incungu ari yo mpano y’agaciro kenshi Imana yatanze?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/8 p. 6

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE IMANA IZI IBIBAZO BYAWE?

Imana ishobora kuguhumuriza

‘Imana ihumuriza abashenguwe umutima yaraduhumurije.’​—2 ABAKORINTO 7:​6.

Umugore usoma Bibiliya

‘Umwana w’Imana yarankunze aranyitangira.’​—ABAGALATIYA 2:​20.

IMPAMVU HARI ABABISHIDIKANYAHO. Hari abantu baba bakeneye ihumure cyane, nyamara bakumva ko gusaba Imana ngo ibafashe guhangana n’ibibazo bafite, byaba ari ubwikunde. Umugore witwa Raquel yaravuze ati “iyo ndebye abantu bari muri iyi si nkabona n’ibibazo by’ingutu bikoreye, nsanga ibyanjye ari ubusa ku buryo numva ntasaba Imana kubimfashamo.”

ICYO IJAMBO RY’IMANA RIBIVUGAHO. Hari ibintu bikomeye Imana yakoze kugira ngo ifashe abantu kandi ibahumurize. Twese abatuye isi dufite icyaha twarazwe gituma tudashobora gukurikiza mu buryo bwuzuye ibyo Imana idusaba. Icyakora, Imana ‘yaradukunze yohereza Umwana wayo [Yesu Kristo] ngo abe igitambo cy’impongano y’ibyaha byacu’ (1 Yohana 4:​10). Imana itubabarira ibyaha byacu binyuze ku gitambo cy’incungu cya Yesu, bityo tukagira umutimanama ukeye n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka, mu isi nshya izaba irangwa n’amahoro.a Ariko se icyo gitambo cyatangiwe abantu bose muri rusange, cyangwa ni gihamya y’uko Imana ikwitaho wowe ubwawe?

Reka dusuzume urugero rw’intumwa Pawulo. Yishimiraga cyane igitambo cya Yesu ku buryo yanditse ati “ubuzima mfite ubu mbukesha kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira” (Abagalatiya 2:​20). Nubwo Yesu yapfuye mbere y’uko Pawulo aba Umukristo, Pawulo yabonaga ko icyo gitambo ari impano yahawe ku giti cye.

Urupfu rw’igitambo rwa Yesu ni impano Imana yaguhaye nawe. Iyo mpano igaragaza ko Imana ibona ko uri uw’agaciro. Ishobora gutuma ubona “ihumure ry’iteka n’ibyiringiro bihebuje,” ibyo ‘bikagutera gushikama mu mirimo myiza yose n’ijambo ryose ryiza.’​—2 Abatesalonike 2:​16, 17.

Ariko kandi, hashize imyaka igera ku 2.000 Yesu atanze ubuzima bwe ho igitambo. None se ni iki kigaragaza ko no muri iki gihe, Imana yifuza ko ugirana ubucuti na yo?

a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’igitambo cya Yesu, reba igice cya 5 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze