Batanga inkuru y’ubwami Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima? mu Gituvalu
Uburyo bw’ikitegererezo
NIMUKANGUKE!
Ikibazo: Kuki ari ngombwa kwitegura ibiza?
Umurongo w’Ibyanditswe: Img 27:12
Icyo wavuga: Iyi gazeti iratwereka icyo twakora mbere y’ibiza, mu gihe k’ibiza cyangwa nyuma yaho.
JYA WIGISHA UKURI
Ikibazo: Twagaragaza dute ko dukunda Imana?
Umurongo w’Ibyanditswe: 1Yh 5:3
Ukuri: Tugaragaza ko dukunda Imana dukurikiza amategeko yayo.
ESE ABAPFUYE BASHOBORA KONGERA KUBA BAZIMA? (T-35)
Ikibazo: Abantu benshi bo hirya no hino ku isi bagira igihe cyo kwibuka ababo bapfuye. Ese abacu bapfuye bazazuka?
Umurongo w’Ibyanditswe: Ibk 24:15
Icyo wavuga: Aka gatabo karakwereka uko wagira ibyiringiro by’umuzuko n’icyo byakumarira. [Niba bishoboka, mwereke videwo ivuga ngo Ese abapfuye bazazuka?]
ANDIKA UBUNDI BURYO WAKORESHA
Ifashishe urugero rwatanzwe mu ngingo yabanjirije iyi kugira ngo utegure uburyo bwawe bwo gutanga ibitabo.