ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri 2 Samweli

      • Natani acyaha Dawidi (1-15a)

      • Umuhungu wa Batisheba apfa (15b-23)

      • Batisheba abyara Salomo (24, 25)

      • Umujyi w’Abamoni witwa Raba ufatwa (26-31)

2 Samweli 12:1

Impuzamirongo

  • +1Bm 1:8; 1Ng 17:1; 29:29
  • +Zb 51:Amagambo abanza

2 Samweli 12:2

Impuzamirongo

  • +2Sm 5:13; 15:16

2 Samweli 12:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “akagazi k’intama.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 11:3

2 Samweli 12:4

Impuzamirongo

  • +2Sm 11:4

2 Samweli 12:5

Impuzamirongo

  • +Gut 6:13

2 Samweli 12:6

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:1

2 Samweli 12:7

Impuzamirongo

  • +1Sm 16:13; 2Sm 7:8
  • +1Sm 18:10, 11; 19:10; 23:14

2 Samweli 12:8

Impuzamirongo

  • +1Sm 13:13, 14; 15:26, 28
  • +2Sm 3:7; 1Bm 2:22
  • +2Sm 2:4; 5:5
  • +2Sm 7:19

2 Samweli 12:9

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:13
  • +2Sm 11:15, 27
  • +Kuva 20:14, 17

2 Samweli 12:10

Impuzamirongo

  • +Kub 14:18; 2Sm 13:32; 18:33; Gal 6:7

2 Samweli 12:11

Impuzamirongo

  • +2Sm 12:15, 19; 13:10-15; 15:14
  • +Kuva 21:24; Yobu 31:9-11; 34:11
  • +2Sm 16:21, 22

2 Samweli 12:12

Impuzamirongo

  • +2Sm 11:4, 15

2 Samweli 12:13

Impuzamirongo

  • +Int 39:9; Zb 32:5; 38:3; 51:Amagambo abanza; 51:4; Img 28:13
  • +Kuva 34:6; Zb 32:1
  • +Lew 20:10; Zb 103:10

2 Samweli 12:16

Impuzamirongo

  • +2Sm 12:22; Yona 3:8, 9

2 Samweli 12:20

Impuzamirongo

  • +Rusi 3:3; 2Sm 14:2
  • +2Sm 6:17

2 Samweli 12:22

Impuzamirongo

  • +2Sm 12:16; Yow 1:14
  • +Yes 38:3, 5; Yow 2:13, 14; Amo 5:15; Yona 3:8, 9

2 Samweli 12:23

Impuzamirongo

  • +Umb 9:6
  • +Yobu 30:23; Umb 3:20; Ibk 2:29, 34; 13:36
  • +Umb 9:5, 10

2 Samweli 12:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanura “amahoro.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 11:3
  • +1Ng 3:5, 9; 22:9; 28:5; Mat 1:6
  • +2Sm 7:12; 1Ng 29:1

2 Samweli 12:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Uwakunzwe na Yah.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:4, 5; 12:1; 1Bm 1:8

2 Samweli 12:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umujyi w’ubwami.”

Impuzamirongo

  • +Gut 3:11; Yos 13:24, 25
  • +Gut 23:3, 6
  • +2Sm 11:25; 1Ng 20:1

2 Samweli 12:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora kuba byerekeza ku masoko y’amazi yakoreshwaga muri uwo mujyi.

Impuzamirongo

  • +2Sm 11:1

2 Samweli 12:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Icyo gishobora kuba cyari ikigirwamana cy’Abamoni. Ahandi kitwa Moleki cyangwa Milikomu.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto imwe.” Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:11, 12
  • +1Ng 20:2, 3

Byose

2 Sam. 12:11Bm 1:8; 1Ng 17:1; 29:29
2 Sam. 12:1Zb 51:Amagambo abanza
2 Sam. 12:22Sm 5:13; 15:16
2 Sam. 12:32Sm 11:3
2 Sam. 12:42Sm 11:4
2 Sam. 12:5Gut 6:13
2 Sam. 12:6Kuva 22:1
2 Sam. 12:71Sm 16:13; 2Sm 7:8
2 Sam. 12:71Sm 18:10, 11; 19:10; 23:14
2 Sam. 12:81Sm 13:13, 14; 15:26, 28
2 Sam. 12:82Sm 3:7; 1Bm 2:22
2 Sam. 12:82Sm 2:4; 5:5
2 Sam. 12:82Sm 7:19
2 Sam. 12:9Kuva 20:13
2 Sam. 12:92Sm 11:15, 27
2 Sam. 12:9Kuva 20:14, 17
2 Sam. 12:10Kub 14:18; 2Sm 13:32; 18:33; Gal 6:7
2 Sam. 12:112Sm 12:15, 19; 13:10-15; 15:14
2 Sam. 12:11Kuva 21:24; Yobu 31:9-11; 34:11
2 Sam. 12:112Sm 16:21, 22
2 Sam. 12:122Sm 11:4, 15
2 Sam. 12:13Int 39:9; Zb 32:5; 38:3; 51:Amagambo abanza; 51:4; Img 28:13
2 Sam. 12:13Kuva 34:6; Zb 32:1
2 Sam. 12:13Lew 20:10; Zb 103:10
2 Sam. 12:162Sm 12:22; Yona 3:8, 9
2 Sam. 12:20Rusi 3:3; 2Sm 14:2
2 Sam. 12:202Sm 6:17
2 Sam. 12:222Sm 12:16; Yow 1:14
2 Sam. 12:22Yes 38:3, 5; Yow 2:13, 14; Amo 5:15; Yona 3:8, 9
2 Sam. 12:23Umb 9:6
2 Sam. 12:23Yobu 30:23; Umb 3:20; Ibk 2:29, 34; 13:36
2 Sam. 12:23Umb 9:5, 10
2 Sam. 12:242Sm 11:3
2 Sam. 12:241Ng 3:5, 9; 22:9; 28:5; Mat 1:6
2 Sam. 12:242Sm 7:12; 1Ng 29:1
2 Sam. 12:252Sm 7:4, 5; 12:1; 1Bm 1:8
2 Sam. 12:26Gut 3:11; Yos 13:24, 25
2 Sam. 12:26Gut 23:3, 6
2 Sam. 12:262Sm 11:25; 1Ng 20:1
2 Sam. 12:272Sm 11:1
2 Sam. 12:302Sm 8:11, 12
2 Sam. 12:301Ng 20:2, 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Samweli 12:1-31

Igitabo cya kabiri cya Samweli

12 Yehova atuma Natani+ kuri Dawidi, yinjira iwe+ aramubwira ati: “Hari abagabo babiri babaga mu mujyi umwe. Umwe yari umukire undi ari umukene. 2 Uw’umukire yari afite intama n’inka nyinshi cyane.+ 3 Ariko uw’umukene we nta kintu yagiraga, uretse akana k’intama* yari yaraguze.+ Uwo mugabo yakitagaho kandi kakuriye iwe mu rugo hamwe n’abahungu be. Karyaga ku byokurya bike yari afite, kakanywera ku gikombe cye, kakanasinzirira mu maboko ye. Kari kameze nk’agakobwa ke. 4 Hashize igihe, haza umuntu uje gusura uwo mukire. Ariko uwo mukire ntiyafata imwe mu ntama ze cyangwa mu nka ze ngo ayakirize uwo mushyitsi wari umusuye, ahubwo afata ka kana k’intama ka wa mukene, aba ari ko yakiriza uwo mushyitsi.”+

5 Dawidi arakarira cyane uwo muntu, abwira Natani ati: “Ndahiriye+ imbere ya Yehova Imana y’ukuri ko uwo mugabo wakoze ibyo akwiriye kwicwa! 6 Ako kana k’intama azakarihe inshuro enye,+ kubera ibyo bintu yakoze ntagire impuhwe.”

7 Nuko Natani abwira Dawidi ati: “Uwo mugabo ni wowe! Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘njye ubwanjye nagusutseho amavuta nkugira umwami wa Isirayeli+ kandi nagukijije Sawuli.+ 8 Naguhaye ibintu byose bya shobuja Sawuli,+ ni ukuvuga abagore be,+ ubwami bwa Isirayeli n’ubwa Yuda.+ Iyo biba bidahagije nari kuguha n’ibindi birenze ibyo.+ 9 None kuki wasuzuguye ijambo rya Yehova ugakora ibyo nanga? Uriya w’Umuheti wamwicishije inkota.+ Umaze kumwicisha inkota y’Abamoni,+ wafashe n’umugore we umugira uwawe.+ 10 None rero inkota ntizava mu muryango wawe+ kubera ko wansuzuguye, ugafata umugore wa Uriya w’Umuheti ukamugira uwawe.’ 11 Yehova aravuze ati: ‘nzaguteza ibyago biturutse mu muryango wawe.+ Nzafata abagore bawe ubireba, mbahe undi mugabo+ kandi azaryamana na bo ku manywa.+ 12 Nubwo wabikoreye mu ibanga,+ njye nzabikorera imbere y’Abisirayeli bose ku manywa.’”

13 Dawidi abwira Natani ati: “Nacumuye kuri Yehova!”+ Natani asubiza Dawidi ati: “Yehova na we akubabariye icyaha+ cyawe, nturi bupfe.+ 14 Icyakora, kubera ko wasuzuguye Yehova cyane ugakora ikintu nk’icyo, uko byagenda kose umwana wabyaye azapfa.”

15 Nuko Natani asubira iwe.

Hanyuma Yehova ateza indwara uwo mwana Dawidi yabyaranye n’umugore wa Uriya. 16 Dawidi yinginga Imana y’ukuri, asabira uwo mwana. Nuko Dawidi yigomwa kurya no kunywa kandi nijoro akajya arara hasi.+ 17 Nuko abayobozi bo mu muryango we baraza bagerageza kumubyutsa, ariko aranga kandi ntiyemera gusangira na bo. 18 Ku munsi wa karindwi uwo mwana arapfa, ariko abagaragu ba Dawidi batinya kumubwira ko yapfuye. Baravugaga bati: “Umwana akiriho twaramubwiye yanga kutwumva. None twahera he tumubwira ko umwana yapfuye? Yahita akora ikintu kibi.”

19 Dawidi abonye abagaragu be bongorerana, amenya ko wa mwana yapfuye. Arababaza ati: “Mbese wa mwana yapfuye?” Baramusubiza bati: “Yapfuye.” 20 Nuko Dawidi arahaguruka, ariyuhagira, yisiga amavuta,+ ahindura imyenda, ajya mu nzu+ ya Yehova, aramwunamira. Hanyuma yinjira mu nzu ye asaba ibyokurya maze ararya. 21 Abagaragu be baramubaza bati: “Kuki ukoze ibintu nk’ibyo? Umwana atarapfa wanze kugira icyo urya n’icyo unywa kandi ukomeza kumuririra. Ariko amaze gupfa, none urahagurutse urarya?” 22 Arabasubiza ati: “Umwana akiriho nanze kugira icyo ndya n’icyo nywa+ kandi nkomeza kumuririra, kubera ko nibwiraga nti: ‘ahari Yehova yangirira imbabazi, umwana agakomeza kubaho.’+ 23 None se ko yamaze gupfa, ni ngombwa ko nkomeza kwanga kurya no kunywa? Hari ubwo nshobora kumuzura se?+ Njye nzapfa musange+ ariko we ntashobora kugaruka.”+

24 Nuko Dawidi ahumuriza umugore we Batisheba.+ Nyuma yaho yinjira iwe aryamana na we, hashize igihe abyara umwana w’umuhungu, amwita Salomo.*+ Yehova akunda uwo mwana cyane,+ 25 maze yohereza umuhanuzi Natani+ ngo amwite Yedidiya,* kuko Yehova yamukunze.

26 Yowabu akomeza kurwana na Raba+ y’Abamoni,+ afata umujyi w’umwami* waho.+ 27 Yowabu atuma abantu ngo babwire Dawidi bati: “Narwanye na Raba,+ mfata umujyi w’amazi.* 28 None fata ingabo zisigaye, utere uwo mujyi uwufate, kugira ngo ntawufata abantu bakawunyitirira.”

29 Dawidi afata ingabo zose, atera i Raba, nuko arahafata. 30 Akura ikamba rya zahabu ku mutwe w’ikigirwamana cyitwa Malikamu.* Iryo kamba ryapimaga ibiro 34* bya zahabu kandi ryariho amabuye menshi y’agaciro, nuko barishyira ku mutwe wa Dawidi. Nanone yafashe ibintu byinshi cyane+ byari muri uwo mujyi.+ 31 Abantu bari muri uwo mujyi bose yabakuyemo, abajyana gukora imirimo yo guconga amabuye, gukoresha ibikoresho by’ibyuma bityaye n’amashoka no kubumba amatafari. Uko ni ko yagenje imijyi yose y’Abamoni. Hanyuma Dawidi n’ingabo zose basubira i Yerusalemu.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze