ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 17:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Nuko aragenda akora ibyo Eliya amubwiye. Eliya n’uwo mugore n’abo mu rugo rwe bamara iminsi myinshi batabura ibyokurya.+ 16 Ikibindi nticyashiramo ifu n’akabindi ntikashiramo amavuta, nk’uko Yehova yabivuze akoresheje Eliya.

  • 1 Abami 17:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Yehova yumva ibyo Eliya amusabye,+ asubiza uwo mwana ubuzima.*+

  • 1 Abami 17:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 Uwo mugore ahita abwira Eliya ati: “Ubu noneho nemeye rwose ko uri umuntu w’Imana+ kandi ko ijambo rya Yehova uvuga ari ukuri.”

  • 1 Abami 18:36
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 36 Nuko igihe cyo gutura ituro ry’ibinyampeke ryatangwaga nimugoroba kiri hafi kugera,+ umuhanuzi Eliya yegera igicaniro, aravuga ati: “Yehova Mana ya Aburahamu,+ Isaka na Isirayeli,+ erekana uyu munsi ko ari wowe Mana muri Isirayeli, ko ndi umugaragu wawe kandi ko ibi byose nabikoze ntumwe nawe.+

  • 1 Abami 18:38
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 38 Akivuga ayo magambo, umuriro wa Yehova uramanuka utwika igitambo gitwikwa n’umuriro,+ utwika n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya n’amazi yari yuzuye muri wa muferege.+

  • 1 Abami 18:46
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 46 Ariko Yehova aha Eliya imbaraga zidasanzwe azamura imyenda ye ayikenyerera mu nda, agenda yiruka atanga Ahabu i Yezereli.

  • 2 Abami 2:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Eliya afata umwenda we w’abahanuzi+ arawuzinga nk’inkoni awukubita ku mazi maze amazi yigabanyamo kabiri. Amwe ajya ibumoso andi ajya iburyo, nuko bombi bambukira ku butaka bwumutse.+

  • 2 Abami 2:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Bakigenda baganira, haza igare ry’intambara ryaka umuriro ryari rikuruwe n’amafarashi yaka umuriro,+ rirabatandukanya. Nuko Eliya azamuka mu kirere* ajyanywe n’umuyaga.+

  • Luka 1:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Nanone azagenda imbere y’Imana afite umwuka n’imbaraga nk’ibyo Eliya yari afite.+ Azatuma imitima y’Abisirayeli ihinduka imere nk’iy’abana,+ kandi atume abatumvira bahinduka bagire ubwenge nk’abakiranutsi. Ibyo azabikora kugira ngo afashe abantu kwitegura Yehova.+

  • Yohana 1:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Ibi ni byo Yohana yavuze igihe Abayahudi bamutumagaho abatambyi n’Abalewi baturutse i Yerusalemu, ngo bamubaze bati: “Uri nde?”+

  • Yohana 1:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Nuko baramubaza bati: “None se uri Eliya?”+ Arababwira ati: “Sindi we.” Bati: “Uri wa Muhanuzi+ se?” Arabasubiza ati: “Oya!”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze