32 Mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Peka, umuhungu wa Remaliya umwami wa Isirayeli, Yotamu+ umuhungu wa Uziya+ umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi.
1Dore ibyo Yehova yabwiye Hoseya* umuhungu wa Beri, ku butegetsi bwa Uziya,+ ubwa Yotamu,+ ubwa Ahazi+ n’ubwa Hezekiya,+ bakaba bari abami b’u Buyuda,+ no ku butegetsi bwa Yerobowamu+ umuhungu wa Yowashi+ umwami wa Isirayeli.