ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 7:51
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 51 Nuko Salomo arangiza akazi kose yakoraga ku nzu ya Yehova. Salomo atangira gushyira muri iyo nzu ibintu papa we Dawidi yari yareguriye Imana,+ ifeza na zahabu n’ibindi bikoresho, abishyira mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+

  • 1 Abami 14:25, 26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Mu mwaka wa gatanu umwami Rehobowamu ari ku butegetsi, Shishaki+ umwami wa Egiputa yateye Yerusalemu.+ 26 Yatwaye ibintu by’agaciro byo mu nzu ya Yehova n’ibyo mu nzu* y’umwami.+ Yatwaye ibintu byose, harimo n’ingabo za zahabu Salomo yari yarakoze.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 9:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 Hari abarinzi b’amarembo bane bari bahagarariye abandi* bari barahawe inshingano yahabwaga abantu biringirwa. Bari Abalewi kandi bari bashinzwe kurinda ibyumba* n’ububiko bwo mu nzu y’Imana y’ukuri.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 18:10, 11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 (Hahoraga intambara hagati ya Hadadezeri na Towu.) Nuko Towu ahita atuma umuhungu we Hadoramu ku Mwami Dawidi ngo amubaze amakuru ye kandi amushimire ko yarwanye na Hadadezeri akamutsinda. Hadoramu yashyiriye Dawidi ibintu bikozwe muri zahabu, ibikozwe mu ifeza n’ibikozwe mu muringa. 11 Ibyo bintu Umwami Dawidi abitura Yehova+ nk’uko yari yaramutuye ifeza na zahabu yari yarakuye mu bindi bihugu byose yari yaratsinze. Ibyo bihugu ni Edomu, Mowabu, igihugu cy’Abamoni,+ icy’Abafilisitiya+ n’icy’Abamaleki.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze