-
1 Ibyo ku Ngoma 3:1-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Aba ni bo bana Dawidi yabyariye i Heburoni:+ Imfura ye ni Amunoni+ yabyaranye na Ahinowamu+ w’i Yezereli, uwa kabiri ni Daniyeli yabyaranye na Abigayili+ w’i Karumeli, 2 uwa gatatu ni Abusalomu+ yabyaranye na Maka, umukobwa wa Talumayi umwami w’i Geshuri, uwa kane ni Adoniya+ yabyaranye na Hagiti, 3 uwa gatanu ni Shefatiya yabyaranye na Abitali, naho uwa gatandatu ni Itureyamu yabyaranye n’umugore we Egila. 4 Abo ni bo bahungu 6 yabyariye i Heburoni. I Heburoni yahamaze imyaka 7 n’amezi 6 ari ku butegetsi, hanyuma amara imyaka 33 ategekera i Yerusalemu.+
5 Aba ni bo yabyariye i Yerusalemu:+ Shimeya, Shobabu, Natani+ na Salomo;+ abo uko ari bane yababyaranye na Batisheba+ umukobwa wa Amiyeli. 6 Yabyaye n’abandi bahungu icyenda ari bo: Ibuhari, Elishama, Elifeleti, 7 Noga, Nefegi, Yafiya, 8 Elishama, Eliyada na Elifeleti. 9 Abo bose bari abahungu ba Dawidi utabariyemo abo yabyaranye n’abandi bagore* be. Mushiki wabo yitwaga Tamari.+
-