-
2 Abami 24:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Sedekiya yabaye umwami afite imyaka 21, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Hamutali+ akaba yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 19 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose.+ 20 Ibyo byose byabaye i Yerusalemu no mu Buyuda bitewe n’uko Yehova yabarakariye, kugeza ubwo yabakuye imbere y’amaso ye.+ Nuko Sedekiya yigomeka ku mwami w’i Babuloni.+
-
-
Yeremiya 52:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
52 Sedekiya+ yagiye ku butegetsi afite imyaka 21, amara imyaka 11 ku butegetsi i Yerusalemu. Mama we yitwaga Hamutali+ akaba yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 2 Sedekiya yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose.+ 3 Ibyo byose byabaye i Yerusalemu no mu Buyuda, bitewe n’uko Yehova yabarakariye kugeza ubwo yabakuye imbere y’amaso ye.+ Nuko Sedekiya yigomeka ku mwami w’i Babuloni.+
-