ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Sedekiya+ yabaye umwami afite imyaka 21, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Yigometse no ku Mwami Nebukadinezari+ wari waramurahije mu izina ry’Imana, akomeza gusuzugura* kandi yanga kumva, yanga no gukorera Yehova Imana ya Isirayeli.

  • Yeremiya 27:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Sedekiya+ umwami w’u Buyuda na we namubwiye amagambo nk’ayo nti: “Mwemere umwami w’i Babuloni ashyire umugogo ku majosi yanyu kandi mumukorere we n’abantu be, ni bwo muzakomeza kubaho.+

  • Yeremiya 38:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Yeremiya abwira Sedekiya ati: “Yehova Imana nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nusohoka ukishyira abatware b’umwami w’i Babuloni, uzakomeza kubaho* kandi uyu mujyi ntuzatwikwa; wowe n’abo mu rugo rwawe muzarokoka.+

  • Ezekiyeli 17:12-15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 “Bwira abantu b’ibyigomeke uti: ‘ese ntimwumva icyo ibyo bisobanura?’ Babwire uti: ‘umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu afata umwami waho n’abatware baho, abajyana i Babuloni.+ 13 Nanone yafashe umuntu wo mu muryango ukomokamo abami+ agirana na we isezerano kandi aramurahiza.+ Hanyuma afata abagabo bakomeye bo mu gihugu arabajyana,+ 14 kugira ngo ubwami bushyirwe hasi, ntibwongere gukomera, bukomeze kubaho ari uko gusa bubahirije isezerano.+ 15 Icyakora umwami yaje kumwigomekaho+ maze yohereza intumwa muri Egiputa kugira ngo amuhe amafarashi+ n’ingabo nyinshi.+ Ese hari icyo azageraho? Ese ukora ibyo, ntazahanwa? Ese yakwica isezerano ntagire icyo aba?’+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze