-
Ezekiyeli 17:12-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Bwira abantu b’ibyigomeke uti: ‘ese ntimwumva icyo ibyo bisobanura?’ Babwire uti: ‘umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu afata umwami waho n’abatware baho, abajyana i Babuloni.+ 13 Nanone yafashe umuntu wo mu muryango ukomokamo abami+ agirana na we isezerano kandi aramurahiza.+ Hanyuma afata abagabo bakomeye bo mu gihugu arabajyana,+ 14 kugira ngo ubwami bushyirwe hasi, ntibwongere gukomera, bukomeze kubaho ari uko gusa bubahirije isezerano.+ 15 Icyakora umwami yaje kumwigomekaho+ maze yohereza intumwa muri Egiputa kugira ngo amuhe amafarashi+ n’ingabo nyinshi.+ Ese hari icyo azageraho? Ese ukora ibyo, ntazahanwa? Ese yakwica isezerano ntagire icyo aba?’+
-