-
Yesaya 39:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nanone kandi bamwe mu bazagukomokaho bazajyanwa ku ngufu i Babuloni, bajye gukora mu nzu y’umwami waho.”’”+
-
-
Yeremiya 22:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 “Yehova Imana ihoraho aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko wowe Koniya*+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, niyo waba uri impeta iri ku kuboko kwanjye kw’iburyo nkoresha ntera kashe, nagukuramo! 25 Nzaguteza abashaka kukwica,* nguteze abo utinya, nguteze Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni kandi nguteze Abakaludaya bagutegeke.+
-
-
Yeremiya 52:31, 32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Mu mwaka wa 37 igihe Yehoyakini+ umwami w’u Buyuda yari yarajyanywe ku ngufu i Babuloni, mu kwezi kwa 12, ku itariki ya 25, Evili-merodaki umwami w’i Babuloni yakuye muri gereza Yehoyakini umwami w’u Buyuda.+ 32 Yamubwiye amagambo yo kumuhumuriza, amuha umwanya ukomeye kurusha abandi bari kumwe na we i Babuloni.
-