-
2 Ibyo ku Ngoma 28:5-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko Yehova Imana ye atuma umwami wa Siriya+ amurusha imbaraga, ku buryo Abasiriya bamutsinze bakamutwara abantu benshi, bakabajyana i Damasiko ku ngufu.+ Nanone yatumye umwami wa Isirayeli amurusha imbaraga, aramutsinda yica abantu benshi bari kumwe na we. 6 Icyo gihe Peka+ umuhungu wa Remaliya yishe mu Bayuda abagabo b’intwari 120.000 umunsi umwe, kubera ko bari bararetse gukorera Yehova Imana ya ba sekuruza.+ 7 Nuko Zikiri wari umusirikare w’Umwefurayimu yica Maseya, umuhungu w’umwami, na Azirikamu wari ushinzwe ibyo mu nzu* y’umwami ndetse na Elukana wari wungirije umwami. 8 Nanone Abisirayeli bafashe abantu 200.000 bo mu bavandimwe babo bo mu Buyuda babajyana mu gihugu cyabo ku ngufu. Bajyanye abagore, abahungu n’abakobwa, babasahura n’ibintu byinshi; ibyo basahuye babijyana i Samariya.+
-