ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 30:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+

  • Yesaya 11:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Azashingira ibihugu ikimenyetso maze ahurize hamwe abatatanye bo muri Isirayeli+ kandi azahuriza hamwe abatatanye b’i Buyuda, abavanye mu bice byose by’isi.+

  • Yeremiya 16:14, 15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 “‘Ariko nanone Yehova aravuga ati: “hari igihe kizagera, abantu ntibongere kuvuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa!’+ 15 Ahubwo bazavuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo’ kandi nzabagarura mu gihugu cyabo nahaye ba sekuruza.”+

  • Amosi 9:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nzagarura abantu banjye ari bo Bisirayeli bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+

      Bazubaka imijyi yari yarahindutse amatongo maze bayituremo.+

      Bazatera imizabibu banywe divayi yayo,+

      Batere n’ibiti by’imbuto barye imbuto zezeho.’+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze