-
2 Abami 23:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Hanyuma umwami azana abatambyi bose bari mu mijyi y’i Buyuda kandi atuma ahantu hirengeye abatambyi batambiraga ibitambo umwotsi wabyo ukazamuka, haba ahantu hadakwiriye kongera gusengerwa kuva i Geba+ kugera i Beri-sheba.+ Nanone yasenye ahantu hirengeye hari hafi y’irembo rya Yosuwa, umuyobozi w’umujyi. Iyo umuntu yinjiraga mu marembo y’umujyi, aho hantu hirengeye habaga ari ibumoso bwe. 9 Abatambyi batambiraga ahantu hirengeye, bo ntibakoreraga ku gicaniro cya Yehova i Yerusalemu,+ ariko basangiraga imigati itarimo umusemburo n’abavandimwe babo.
-
-
Nehemiya 9:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Kandi abami bacu, abatware bacu, abatambyi bacu ndetse na ba sogokuruza ntibakurikije Amategeko yawe cyangwa ngo bite ku byo wategetse. Nta nubwo bitondeye ibyo wabibutsaga ubaburira.
-
-
Ezekiyeli 8:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ubura amaso urebe mu majyaruguru.” Nubura amaso ndeba mu majyaruguru maze ngiye kubona mbona mu irembo ry’igicaniro, mu muryango ahagana mu majyaruguru, hari igishushanyo gituma Imana irakara.
-