-
Gutegeka kwa Kabiri 30:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Yehova Imana yanyu azabagarura mu gihugu ba sogokuruza banyu bigaruriye kandi namwe muzacyigarurira. Azabagirira neza atume mubyara mugire abana benshi kurusha ba sogokuruza banyu.+
-
-
Yeremiya 32:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 kuko Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: ‘amazu, imirima n’imizabibu bizongera kugurwa muri iki gihugu.’”+
-
-
Ezekiyeli 28:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “igihe nzongera guteranyiriza hamwe abo mu muryango wa Isirayeli mbakuye mu bihugu bari baratataniyemo,+ nziyerekana muri bo ko ndi uwera n’amahanga abireba.+ Bazatura mu gihugu cyabo+ nahaye umugaragu wanjye Yakobo.+ 26 Bazagituramo bafite umutekano,+ bubake amazu, batere imizabibu.+ Bazagira umutekano igihe nzakora ibihuje n’imanza naciriye ababakikije bose babasuzugura+ kandi bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo.”’”
-