-
1 Abami 22:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Umwami wa Isirayeli atumaho abahanuzi kandi bose hamwe bageraga kuri 400. Arababaza ati: “Ese ntere Ramoti-gileyadi, cyangwa mbireke?” Baramusubiza bati: “Yitere, Yehova azatuma uyitsinda.”
-
-
Yesaya 9:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Umuyobozi n’uwubahwa cyane ni bo mutwe,
Naho umuhanuzi wigisha ibinyoma ni we murizo.+
16 Abayobora aba bantu barabayobya
Kandi abo bayobora ntibasobanukiwe.
-
-
Yeremiya 6:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 “Buri wese, uhereye ku muto muri bo ukageza ku mukuru, yishakira inyungu abanje guhemuka;+
Uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, buri wese ni umutekamutwe.+
14 Bagerageza kuvura igikomere* cy’abantu banjye bavura inyuma gusa,* bakavuga bati:
‘Hari amahoro! Hari amahoro!’
Kandi nta mahoro ariho.+
-