11 Mu gihugu cyanyu ntihazabura umukene.+ Ni yo mpamvu mbategeka nti: ‘mujye mugira ubuntu mugire icyo muha abababaye n’abavandimwe banyu bakennye bari mu gihugu cyanyu.’+
27 Gukorera Imana* mu buryo bukwiriye kandi budafite inenge imbere y’Imana yacu, ari na yo Papa wacu wo mu ijuru, ni ukwita ku mfubyi+ n’abapfakazi+ mu mibabaro yabo,+ no kwirinda kwanduzwa n’isi.+