ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abaheburayo 11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Abaheburayo

      • Icyo ukwizera ari cyo (1, 2)

      • Ingero z’abantu bagaragaje ukwizera (3-40)

        • Umuntu udafite ukwizera ntashobora gushimisha Imana (6)

Abaheburayo 11:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibihamya byemeza.”

Impuzamirongo

  • +Heb 11:13

Abaheburayo 11:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ba sogokuruza bacu.”

Abaheburayo 11:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “aracyavuga nubwo yapfuye.”

Impuzamirongo

  • +Int 4:5
  • +Int 4:4
  • +Int 4:8, 10

Abaheburayo 11:5

Impuzamirongo

  • +Int 5:22; Yuda 14
  • +Int 5:24

Abaheburayo 11:6

Impuzamirongo

  • +Zb 58:11; Zef 2:3; Mat 5:12; 6:33

Abaheburayo 11:7

Impuzamirongo

  • +Int 6:8, 9
  • +Int 6:13, 17
  • +Int 6:14
  • +Int 6:22; 2Pt 2:5

Abaheburayo 11:8

Impuzamirongo

  • +Rom 4:9, 11
  • +Int 12:1, 4

Abaheburayo 11:9

Impuzamirongo

  • +Int 23:4
  • +Int 12:8
  • +Int 17:6; 26:3; 28:13

Abaheburayo 11:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga ko Imana ari yo yakoze igishushanyo mbonera.

Impuzamirongo

  • +Heb 11:16

Abaheburayo 11:11

Impuzamirongo

  • +Int 17:17; 21:2

Abaheburayo 11:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “binyuze ku muntu umwe.”

Impuzamirongo

  • +Rom 4:19
  • +Int 21:5
  • +Int 22:17; 1Bm 4:20

Abaheburayo 11:13

Impuzamirongo

  • +Int 47:9
  • +Yoh 8:56

Abaheburayo 11:15

Impuzamirongo

  • +Int 11:31

Abaheburayo 11:16

Impuzamirongo

  • +Kuva 3:6, 15
  • +Heb 11:10; 12:22

Abaheburayo 11:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni umwana wavutse ari umwe.

Impuzamirongo

  • +Int 22:1, 2
  • +Int 22:9, 10; Yoh 3:16

Abaheburayo 11:18

Impuzamirongo

  • +Int 21:12

Abaheburayo 11:19

Impuzamirongo

  • +1Kor 10:11

Abaheburayo 11:20

Impuzamirongo

  • +Int 27:27-29
  • +Int 27:38-40

Abaheburayo 11:21

Impuzamirongo

  • +Int 47:29
  • +Int 48:15, 16, 20
  • +Int 47:31

Abaheburayo 11:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ategeka uko bari kuzagenza amagufwa ye.”

Impuzamirongo

  • +Int 50:24, 25; Kuva 13:19

Abaheburayo 11:23

Impuzamirongo

  • +Kuva 2:2
  • +Ibk 7:20
  • +Kuva 1:16, 22

Abaheburayo 11:24

Impuzamirongo

  • +Kuva 2:11
  • +Kuva 2:10

Abaheburayo 11:27

Impuzamirongo

  • +Kuva 12:51
  • +Kuva 10:28
  • +1Tm 1:17

Abaheburayo 11:28

Impuzamirongo

  • +Kuva 12:21-23

Abaheburayo 11:29

Impuzamirongo

  • +Kuva 14:22
  • +Kuva 14:27, 28

Abaheburayo 11:30

Impuzamirongo

  • +Yos 6:15, 20

Abaheburayo 11:31

Impuzamirongo

  • +Yos 6:17

Abaheburayo 11:32

Impuzamirongo

  • +Abc 6:11
  • +Abc 4:6
  • +Abc 13:24
  • +Abc 11:1
  • +1Sm 16:13
  • +1Sm 3:20

Abaheburayo 11:33

Impuzamirongo

  • +Abc 7:12, 22
  • +2Sm 7:8, 12
  • +Abc 14:5, 6; 1Sm 17:34-36; Dan 6:21, 22

Abaheburayo 11:34

Impuzamirongo

  • +Dan 3:23-25
  • +2Bm 6:15, 16
  • +Abc 16:28; 1Bm 18:46
  • +Abc 11:32
  • +Abc 4:16

Abaheburayo 11:35

Impuzamirongo

  • +1Bm 17:22-24; 2Bm 4:32, 34

Abaheburayo 11:36

Impuzamirongo

  • +Yer 20:2
  • +Yer 37:15

Abaheburayo 11:37

Impuzamirongo

  • +2Ng 24:20, 21
  • +1Bm 19:1
  • +2Bm 1:8
  • +1Bm 19:2
  • +1Bm 22:24; Yer 38:6

Abaheburayo 11:38

Impuzamirongo

  • +1Bm 18:4; 19:9

Abaheburayo 11:40

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “batari kumwe natwe.”

Impuzamirongo

  • +Heb 2:3; 3:1; 7:22

Byose

Heb. 11:1Heb 11:13
Heb. 11:4Int 4:5
Heb. 11:4Int 4:4
Heb. 11:4Int 4:8, 10
Heb. 11:5Int 5:22; Yuda 14
Heb. 11:5Int 5:24
Heb. 11:6Zb 58:11; Zef 2:3; Mat 5:12; 6:33
Heb. 11:7Int 6:8, 9
Heb. 11:7Int 6:13, 17
Heb. 11:7Int 6:14
Heb. 11:7Int 6:22; 2Pt 2:5
Heb. 11:8Rom 4:9, 11
Heb. 11:8Int 12:1, 4
Heb. 11:9Int 23:4
Heb. 11:9Int 12:8
Heb. 11:9Int 17:6; 26:3; 28:13
Heb. 11:10Heb 11:16
Heb. 11:11Int 17:17; 21:2
Heb. 11:12Rom 4:19
Heb. 11:12Int 21:5
Heb. 11:12Int 22:17; 1Bm 4:20
Heb. 11:13Int 47:9
Heb. 11:13Yoh 8:56
Heb. 11:15Int 11:31
Heb. 11:16Kuva 3:6, 15
Heb. 11:16Heb 11:10; 12:22
Heb. 11:17Int 22:1, 2
Heb. 11:17Int 22:9, 10; Yoh 3:16
Heb. 11:18Int 21:12
Heb. 11:191Kor 10:11
Heb. 11:20Int 27:27-29
Heb. 11:20Int 27:38-40
Heb. 11:21Int 47:29
Heb. 11:21Int 48:15, 16, 20
Heb. 11:21Int 47:31
Heb. 11:22Int 50:24, 25; Kuva 13:19
Heb. 11:23Kuva 2:2
Heb. 11:23Ibk 7:20
Heb. 11:23Kuva 1:16, 22
Heb. 11:24Kuva 2:11
Heb. 11:24Kuva 2:10
Heb. 11:27Kuva 12:51
Heb. 11:27Kuva 10:28
Heb. 11:271Tm 1:17
Heb. 11:28Kuva 12:21-23
Heb. 11:29Kuva 14:22
Heb. 11:29Kuva 14:27, 28
Heb. 11:30Yos 6:15, 20
Heb. 11:31Yos 6:17
Heb. 11:32Abc 6:11
Heb. 11:32Abc 4:6
Heb. 11:32Abc 13:24
Heb. 11:32Abc 11:1
Heb. 11:321Sm 16:13
Heb. 11:321Sm 3:20
Heb. 11:33Abc 7:12, 22
Heb. 11:332Sm 7:8, 12
Heb. 11:33Abc 14:5, 6; 1Sm 17:34-36; Dan 6:21, 22
Heb. 11:34Dan 3:23-25
Heb. 11:342Bm 6:15, 16
Heb. 11:34Abc 16:28; 1Bm 18:46
Heb. 11:34Abc 11:32
Heb. 11:34Abc 4:16
Heb. 11:351Bm 17:22-24; 2Bm 4:32, 34
Heb. 11:36Yer 20:2
Heb. 11:36Yer 37:15
Heb. 11:372Ng 24:20, 21
Heb. 11:371Bm 19:1
Heb. 11:372Bm 1:8
Heb. 11:371Bm 19:2
Heb. 11:371Bm 22:24; Yer 38:6
Heb. 11:381Bm 18:4; 19:9
Heb. 11:40Heb 2:3; 3:1; 7:22
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Abaheburayo 11:1-40

Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo

11 Kwizera ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza,+ ufite ibimenyetso bidashidikanywaho* by’uko ibyo bintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara. 2 Ukwizera nk’uko ni ko kwatumye abantu bo mu bihe bya kera* bavugwaho ko bashimishije Imana.

3 Ukwizera ni ko gutuma dusobanukirwa ko ibintu byo mu ijuru n’ibyo mu isi byashyizwe kuri gahunda biturutse ku itegeko ry’Imana, kandi ko ibintu biboneshwa amaso byabayeho biturutse ku bitaboneshwa amaso.

4 Ukwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kirusha agaciro icya Kayini,+ kandi binyuze kuri uko kwizera, Imana yemeje ko ari umukiranutsi, ndetse yemera amaturo ye.+ Nubwo yapfuye turacyigira byinshi ku kwizera kwe.*+

5 Ukwizera ni ko kwatumye Henoki+ yimurwa kugira ngo adapfa ababaye, kandi nta hantu yabonetse kuko Imana yari yamwimuye.+ Mbere y’uko yimurwa, Imana yari yaremeje ko yayishimishije rwose. 6 Mu by’ukuri, umuntu udafite ukwizera ntashobora gushimisha Imana, kuko uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko ihemba abakora uko bashoboye ngo bayibone.+

7 Ukwizera ni ko kwatumye Nowa+ yumvira Imana, igihe yari imaze kumubwira ibintu byendaga kubaho,+ maze yubaka ubwato+ yari gukirizamo abo mu rugo rwe. Nanone binyuze ku kwizera kwe yiswe umukiranutsi kandi agaragaza ko abantu bo mu isi ari abanyabyaha.+

8 Ukwizera ni ko kwatumye Aburahamu+ yumvira akava iwabo ubwo yahamagarwaga, akajya mu gihugu yagombaga kuzahabwa ngo kibe umurage we. Yemeye kuva iwabo, nubwo atari azi aho agiye.+ 9 Ukwizera ni ko kwatumye aba nk’umwimukira mu gihugu cy’isezerano, akakibamo nk’uri mu gihugu kitari icye,+ abana mu mahema+ na Isaka na Yakobo, na bo bakaba bari kuzahabwa iryo sezerano.+ 10 Yari ategereje umujyi wubatswe kuri fondasiyo ikomeye, ukaba ari umujyi watekerejwe* n’Imana ikaba ari na yo yawubatse.+

11 Nanone, ukwizera ni ko kwatumye Sara ahabwa imbaraga zo gutwita, nubwo yari ageze mu zabukuru,+ kuko yabonaga ko uwatanze iryo sezerano ari uwo kwizerwa. 12 Nanone ni cyo cyatumye binyuze kuri Aburahamu,* wari umeze nk’uwapfuye,+ havuka abana+ banganya ubwinshi n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi batabarika nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.+

13 Abo bose bapfuye bizera, nubwo batigeze babona ibyasezeranyijwe.+ Ahubwo babibonye biri kure+ kandi barabyishimira, batangariza mu bantu benshi ko ari abanyamahanga kandi ko ari abashyitsi muri icyo gihugu. 14 Abantu babona ibintu batyo baba bagaragaza neza ko bashakana umwete ahantu habo bwite ho gutura. 15 Ariko kandi, iyo mu by’ukuri baba barakomeje gutekereza aho bavuye,+ baba barabonye uburyo bwo gusubirayo. 16 Icyakora, bifuzaga ahantu heza cyane kurushaho, ni ukuvuga ahantu hafitanye isano n’ijuru. Ni yo mpamvu Imana idaterwa isoni no kwitwa Imana yabo,+ kuko yabateguriye umujyi.+

17 Ukwizera ni ko kwatumye Aburahamu, igihe yageragezwaga,+ yarabaye nkaho rwose yatambye Isaka. Nuko uwo muntu wari warakiranye ibyishimo amasezerano, agerageza gutamba umwana we w’ikinege,*+ 18 nubwo yari yarabwiwe ati: “Abazakwitirirwa bazakomoka kuri Isaka.”+ 19 Ariko yizeraga ko niyo umwana we yapfa, Imana yashoboraga kumuzura. Ibyo byagereranyaga ibyari kuzabaho mu gihe kizaza.+

20 Nanone, ukwizera ni ko kwatumye Isaka aha umugisha Yakobo+ na Esawu+ akababwira ibyari kuzababaho.

21 Ukwizera ni ko kwatumye Yakobo, ubwo yari agiye gupfa,+ aha umugisha abahungu bombi ba Yozefu+ kandi agasenga yishingikirije ku nkoni ye.+

22 Ukwizera ni ko kwatumye Yozefu, ubwo yari agiye gupfa, avuga ibyo kuva muri Egiputa kw’Abisirayeli, kandi atanga amabwiriza y’uko yari kuzashyingurwa.*+

23 Ukwizera ni ko kwatumye ababyeyi ba Mose bamuhisha amezi atatu amaze kuvuka,+ kubera ko babonaga ko uwo mwana yari mwiza cyane.+ Ntibigeze batinya itegeko ry’umwami.+ 24 Ukwizera ni ko kwatumye Mose, ubwo yari amaze gukura,+ yanga kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo,+ 25 ahubwo agahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’abagaragu b’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha. 26 Yabonaga ko gutukwa ari uwasutsweho amavuta ari ubutunzi bw’agaciro kenshi cyane kuruta ubutunzi bwo muri Egiputa, kuko yahoraga atekereza ku gihembo yari kuzahabwa. 27 Ukwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa+ ntatinye uburakari bw’umwami,+ kuko yakomeje gushikama nk’ureba Imana itaboneshwa amaso.+ 28 Ukwizera ni ko kwatumye yizihiza Pasika kandi asiga amaraso ku mpande zombi z’imiryango, kugira ngo umumarayika w’Imana atica abana b’imfura b’Abisirayeli.+

29 Ukwizera ni ko kwatumye Abisirayeli bambuka Inyanja Itukura nk’abagenda ku butaka bwumutse,+ ariko Abanyegiputa babigerageje barohama mu nyanja.+

30 Ukwizera ni ko kwatumye inkuta z’i Yeriko zigwa nyuma yo kugotwa iminsi irindwi.+ 31 Ukwizera ni ko kwatumye Rahabu wari indaya atarimbukana n’abatarumviye, kuko yakiriye abatasi mu mahoro.+

32 Ubwo se nongereho ibindi? Igihe cyambana gito nkomeje kuvuga ibya Gideyoni,+ Baraki,+ Samusoni,+ Yefuta,+ Dawidi,+ Samweli+ n’abandi bahanuzi. 33 Binyuze ku kwizera, batsinze ibihugu mu ntambara,+ bakora ibyo gukiranuka, bahabwa amasezerano,+ bafunga iminwa y’intare,+ 34 bahagarika imbaraga z’umuriro,+ barokoka ubugi bw’inkota,+ bahabwa imbaraga nubwo bari abanyantege nke,+ baba intwari mu ntambara,+ kandi batsinda ingabo zo mu bindi bihugu.+ 35 Binyuze ku muzuko, abagore bahawe ababo bari bapfuye.+ Ariko hari n’abandi bababajwe urubozo kubera ko banze kureka ukwizera kwabo, nubwo byari gutuma barokoka. Ibyo babikoze kubera ko bifuzaga kuzagera ku muzuko mwiza kurushaho. 36 Abandi bo babagerageje babaseka cyane kandi babakubita inkoni. Ndetse igikomeye kurushaho, hari abo bagerageje bababohesha iminyururu+ bakabashyira no muri za gereza.+ 37 Hari abicishijwe amabuye,+ abandi ukwizera kwabo kurageragezwa, abandi babacamo kabiri hakoreshejwe inkerezo, naho abandi bicishwa inkota.+ Bambaraga impu z’intama n’impu z’ihene,+ bari mu bukene, bari mu mibabaro,+ kandi bagirirwa nabi.+ 38 Mu by’ukuri, ntibari bakwiriye kuba mu isi imeze ityo. Bazereraga mu butayu, mu misozi, mu buvumo+ n’aho inyamaswa ziba.

39 Nyamara, nubwo Imana yemeje ko abo bose bayishimishije binyuze ku kwizera kwabo, ntibabonye ibyo yabasezeranyije bisohozwa, 40 kuko Imana yari yarateganyije kuzaduha ikintu cyiza kurushaho,+ kugira ngo bataba abantu batunganye mbere yacu.*

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze