ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 30
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Mugarukire Yehova (1-10)

      • Amategeko ya Yehova ntakomeye cyane (11-14)

      • Basabwa guhitamo ubuzima cyangwa urupfu (15-20)

Gutegeka kwa Kabiri 30:1

Impuzamirongo

  • +Gut 11:26-28; 28:2, 15
  • +1Bm 8:47; Neh 1:9; Ezk 18:28; Yow 2:13
  • +2Bm 17:6; 2Ng 36:20

Gutegeka kwa Kabiri 30:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Yes 55:7; 1Yh 1:9
  • +Gut 4:29

Gutegeka kwa Kabiri 30:3

Impuzamirongo

  • +Yer 29:14
  • +Amg 3:22
  • +Ezr 1:2, 3; Zb 147:2; Yer 32:37; Ezk 34:13

Gutegeka kwa Kabiri 30:4

Impuzamirongo

  • +Gut 28:64; Zef 3:20

Gutegeka kwa Kabiri 30:5

Impuzamirongo

  • +Neh 1:9

Gutegeka kwa Kabiri 30:6

Impuzamirongo

  • +Yer 32:37, 39
  • +Gut 6:5

Gutegeka kwa Kabiri 30:7

Impuzamirongo

  • +Int 12:2, 3; Yer 25:12; Amg 3:64; Rom 12:19

Gutegeka kwa Kabiri 30:9

Impuzamirongo

  • +Yes 65:21, 22; Mal 3:10
  • +Yer 32:37, 41

Gutegeka kwa Kabiri 30:10

Impuzamirongo

  • +Neh 1:9; Ibk 3:19

Gutegeka kwa Kabiri 30:11

Impuzamirongo

  • +Yes 45:19

Gutegeka kwa Kabiri 30:12

Impuzamirongo

  • +Rom 10:6

Gutegeka kwa Kabiri 30:14

Impuzamirongo

  • +Rom 10:8
  • +Mat 7:21; Yak 1:25

Gutegeka kwa Kabiri 30:15

Impuzamirongo

  • +Gut 11:26

Gutegeka kwa Kabiri 30:16

Impuzamirongo

  • +Gut 6:5
  • +Lew 18:5
  • +Lew 25:18; Gut 30:5

Gutegeka kwa Kabiri 30:17

Impuzamirongo

  • +Gut 29:18; Heb 3:12
  • +Gut 4:19

Gutegeka kwa Kabiri 30:18

Impuzamirongo

  • +Gut 8:19; Yos 23:15; 1Sm 12:25

Gutegeka kwa Kabiri 30:19

Impuzamirongo

  • +Gut 11:26; 27:26; 28:2, 15
  • +Gut 32:47
  • +Yos 24:15

Gutegeka kwa Kabiri 30:20

Impuzamirongo

  • +Gut 10:12
  • +Gut 4:4
  • +Int 12:7; 15:18

Byose

Guteg. 30:1Gut 11:26-28; 28:2, 15
Guteg. 30:11Bm 8:47; Neh 1:9; Ezk 18:28; Yow 2:13
Guteg. 30:12Bm 17:6; 2Ng 36:20
Guteg. 30:2Yes 55:7; 1Yh 1:9
Guteg. 30:2Gut 4:29
Guteg. 30:3Yer 29:14
Guteg. 30:3Amg 3:22
Guteg. 30:3Ezr 1:2, 3; Zb 147:2; Yer 32:37; Ezk 34:13
Guteg. 30:4Gut 28:64; Zef 3:20
Guteg. 30:5Neh 1:9
Guteg. 30:6Yer 32:37, 39
Guteg. 30:6Gut 6:5
Guteg. 30:7Int 12:2, 3; Yer 25:12; Amg 3:64; Rom 12:19
Guteg. 30:9Yes 65:21, 22; Mal 3:10
Guteg. 30:9Yer 32:37, 41
Guteg. 30:10Neh 1:9; Ibk 3:19
Guteg. 30:11Yes 45:19
Guteg. 30:12Rom 10:6
Guteg. 30:14Rom 10:8
Guteg. 30:14Mat 7:21; Yak 1:25
Guteg. 30:15Gut 11:26
Guteg. 30:16Gut 6:5
Guteg. 30:16Lew 18:5
Guteg. 30:16Lew 25:18; Gut 30:5
Guteg. 30:17Gut 29:18; Heb 3:12
Guteg. 30:17Gut 4:19
Guteg. 30:18Gut 8:19; Yos 23:15; 1Sm 12:25
Guteg. 30:19Gut 11:26; 27:26; 28:2, 15
Guteg. 30:19Gut 32:47
Guteg. 30:19Yos 24:15
Guteg. 30:20Gut 10:12
Guteg. 30:20Gut 4:4
Guteg. 30:20Int 12:7; 15:18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 30:1-20

Gutegeka kwa Kabiri

30 “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere,+ mukabyibuka+ muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,+ 2 maze mukagarukira Yehova Imana yanyu,+ mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi, mubikoranye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+ 4 Niyo abantu banyu batatanye baba bari ku mpera y’isi, Yehova Imana yanyu azabahuriza hamwe abavaneyo.+ 5 Yehova Imana yanyu azabagarura mu gihugu ba sogokuruza banyu bigaruriye kandi namwe muzacyigarurira. Azabagirira neza atume mubyara mugire abana benshi kurusha ba sogokuruza banyu.+ 6 Yehova Imana yanyu azeza imitima yanyu n’iy’abazabakomokaho+ kugira ngo mukunde Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose, mubone kubaho.+ 7 Yehova Imana yanyu azatuma ibi byago byose bigera ku banzi banyu babangaga kandi bakabatoteza.+

8 “Hanyuma muzagarukira Yehova, mumwumvire kandi mukurikize amategeko ye yose mbategeka uyu munsi. 9 Yehova Imana yanyu azabaha imigisha myinshi mu byo muzakora byose,+ mugire abana benshi, amatungo menshi n’umusaruro mwinshi, kuko Yehova azongera kubishimira akabaha imigisha nk’uko yabikoreraga ba sogokuruza banyu.+ 10 Ibyo bizaba bitewe n’uko muzaba mwarumviye Yehova Imana yanyu mugakurikiza amabwiriza n’amategeko yanditswe muri iki gitabo cy’Amategeko kandi mukagarukira Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose.+

11 “Aya mategeko mbategeka uyu munsi ntabakomereye cyane kandi ntabwo ari ahantu mutagera.+ 12 Ntari mu ijuru ku buryo mwavuga muti: ‘ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru ayatuzanire, tuyumve kandi tuyakurikize?’+ 13 Nta n’ubwo ari hakurya y’inyanja ku buryo mwavuga muti: ‘ni nde uzambuka inyanja ngo ayatuzanire, tuyumve kandi tuyakurikize?’ 14 Ahubwo ijambo ry’Imana riri hafi yanyu cyane. Riri mu kanwa kanyu no mu mitima yanyu+ kugira ngo murikurikize.+

15 “Dore uyu munsi nshyize imbere yanyu ubuzima n’urupfu, ibyiza n’ibibi.+ 16 Nimwumvira amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka uyu munsi, mugakunda Yehova Imana yanyu,+ mukamwumvira muri byose kandi mugakurikiza amategeko n’amabwiriza ye, muzakomeza kubaho+ mubyare abana benshi kandi Yehova Imana yanyu azabahera umugisha mu gihugu mugiye kwigarurira.+

17 “Ariko nimutamwumvira,+ mukemera ko izindi mana zibayobya, mukazunamira kandi mukazikorera,+ 18 uyu munsi ndababwira ko muzarimbuka nta kabuza.+ Ntimuzamara igihe kirekire mu gihugu mugiye kwigarurira mumaze kwambuka Yorodani. 19 Ijuru n’isi ni bo bahamya bazabashinja. Uyu munsi nshyize imbere yanyu ubuzima n’urupfu, umugisha n’ibyago.+ Muzahitemo ubuzima kugira ngo mukomeze kubaho,+ mwebwe n’abazabakomokaho.+ 20 Ubwo rero muzakunde Yehova Imana yanyu,+ mumwumvire kandi mumubere indahemuka,+ kuko ari we utuma mugira ubuzima mukabaho igihe kirekire, kugira ngo muture mu gihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu ari bo Aburahamu, Isaka na Yakobo.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze