ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyahishuwe 4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

      • Yohana abona Yehova ari mu ijuru, binyuze mu iyerekwa (1-11)

        • Yehova yicaye ku ntebe y’Ubwami (2)

        • Abakuru 24 bicaye ku ntebe z’ubwami (4)

        • Ibiremwa bine (6)

Ibyahishuwe 4:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Ibyahishuwe 4:2

Impuzamirongo

  • +1Bm 22:19; Yes 6:1; Ezk 1:26, 27; Dan 7:9; Ibk 7:55

Ibyahishuwe 4:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni ibuye ryitwa “sarudiyo.”

Impuzamirongo

  • +Ibh 21:10, 11
  • +1Yh 1:5

Ibyahishuwe 4:4

Impuzamirongo

  • +Ibh 4:10; 5:8; 11:16; 19:4

Ibyahishuwe 4:5

Impuzamirongo

  • +Ezk 1:13
  • +Kuva 19:16
  • +Ibh 1:4; 5:6

Ibyahishuwe 4:6

Impuzamirongo

  • +Kuva 30:18; 1Bm 7:23
  • +Ezk 1:5-10

Ibyahishuwe 4:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ubwoko bw’igisiga.

Impuzamirongo

  • +Img 28:1; Yes 31:4
  • +Yobu 39:9-11; Ibh 6:3
  • +Ibh 6:5
  • +Ibh 6:7
  • +Yobu 39:27, 29; Ezk 1:10

Ibyahishuwe 4:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +Ezk 10:9, 12
  • +Ibh 1:4
  • +Yes 6:2, 3

Ibyahishuwe 4:9

Impuzamirongo

  • +Zb 90:2; Dan 12:7

Ibyahishuwe 4:10

Impuzamirongo

  • +Ibh 5:8

Ibyahishuwe 4:11

Impuzamirongo

  • +Mat 5:16; Ibh 14:7
  • +Ibh 19:10
  • +Ibh 5:13; 7:12; 11:17; 12:10
  • +Ibh 10:6

Byose

Ibyah. 4:21Bm 22:19; Yes 6:1; Ezk 1:26, 27; Dan 7:9; Ibk 7:55
Ibyah. 4:3Ibh 21:10, 11
Ibyah. 4:31Yh 1:5
Ibyah. 4:4Ibh 4:10; 5:8; 11:16; 19:4
Ibyah. 4:5Ezk 1:13
Ibyah. 4:5Kuva 19:16
Ibyah. 4:5Ibh 1:4; 5:6
Ibyah. 4:6Kuva 30:18; 1Bm 7:23
Ibyah. 4:6Ezk 1:5-10
Ibyah. 4:7Img 28:1; Yes 31:4
Ibyah. 4:7Yobu 39:9-11; Ibh 6:3
Ibyah. 4:7Ibh 6:5
Ibyah. 4:7Ibh 6:7
Ibyah. 4:7Yobu 39:27, 29; Ezk 1:10
Ibyah. 4:8Ezk 10:9, 12
Ibyah. 4:8Ibh 1:4
Ibyah. 4:8Yes 6:2, 3
Ibyah. 4:9Zb 90:2; Dan 12:7
Ibyah. 4:10Ibh 5:8
Ibyah. 4:11Mat 5:16; Ibh 14:7
Ibyah. 4:11Ibh 19:10
Ibyah. 4:11Ibh 5:13; 7:12; 11:17; 12:10
Ibyah. 4:11Ibh 10:6
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe 4:1-11

Ibyahishuriwe Yohana

4 Nyuma y’ibyo, nagiye kubona mbona urugi rukinguye mu ijuru, kandi rya jwi nari numvise mbere rimeze nk’iry’impanda,* rirambwira riti: “Zamuka uze hano nkwereke ibintu bigomba kubaho.” 2 Hanyuma imbaraga z’umwuka zihita zinzaho, nuko mbona intebe y’ubwami iri mu mwanya wayo mu ijuru, kandi hari n’uwari wicaye kuri iyo ntebe y’ubwami.+ 3 Uwo wari uyicayeho yasaga n’ibuye rya yasipi,+ n’ibuye ry’agaciro ritukura,* kandi iyo ntebe y’ubwami yari izengurutswe n’umukororombya wasaga n’ibuye rya emerode.+

4 Iyo ntebe y’ubwami yari ikikijwe n’intebe z’ubwami 24. Nuko mbona abakuru 24+ bicaye kuri izo ntebe z’ubwami, bambaye imyenda yera kandi bafite n’amakamba ya zahabu ku mitwe yabo. 5 Kuri iyo ntebe y’ubwami haturukaga imirabyo+ n’amajwi n’inkuba,+ kandi imbere y’iyo ntebe hari amatara arindwi y’umuriro waka cyane, ayo matara akaba agereranya imyuka irindwi y’Imana.+ 6 Imbere y’iyo ntebe hari igisa n’inyanja imeze nk’ikirahuri+ cyangwa ibuye ry’agaciro ribonerana.

Hagati y’iyo ntebe y’ubwami n’impande zayo hari ibiremwa bine,+ byuzuyeho amaso imbere n’inyuma. 7 Ikiremwa cya mbere cyasaga n’intare,+ icya kabiri gisa n’ikimasa kikiri gito,+ icya gatatu+ gifite mu maso nk’ah’umuntu naho icya kane+ gisa na kagoma* iri kuguruka.+ 8 Buri kiremwa, muri ibyo biremwa uko ari bine, cyari gifite amababa atandatu. Byari byuzuyeho amaso impande zose no munsi.+ Ku manywa na nijoro byakomezaga kuvuga biti: “Yehova* Imana Ishoborabyose, uwahozeho, uriho kandi ugiye kuza,+ ni uwera, ni uwera, ni uwera.”+

9 Ibyo biremwa bihora bisingiza Uwicaye kuri iyo ntebe y’ubwami, ari na we uhoraho iteka ryose bikamuha icyubahiro kandi bikamushimira.+ 10 Igihe cyose bibikoze, ba bakuru 24+ bapfukama imbere y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami kandi bakubika imitwe imbere y’uhoraho iteka ryose bamuha icyubahiro. Nanone baterera amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami bavuga bati: 11 “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo,+ icyubahiro+ n’ububasha+ biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose,+ kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze