ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 21
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Dawidi ari i Nobu akarya imigati igenewe Imana (1-9)

      • Dawidi yigira umusazi i Gati (10-15)

1 Samweli 21:1

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:9, 19
  • +1Sm 18:13

1 Samweli 21:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “birinze imibonano mpuzabitsina.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 25:30; Lew 24:5, 9; Mat 12:3, 4
  • +Kuva 19:15; Lew 15:16; 2Sm 11:11

1 Samweli 21:5

Impuzamirongo

  • +Lew 15:18

1 Samweli 21:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”

Impuzamirongo

  • +Lew 24:7-9; Mar 2:25, 26; Luka 6:3, 4

1 Samweli 21:7

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:9; Zb 52:Amagambo abanza
  • +Int 36:1

1 Samweli 21:9

Impuzamirongo

  • +1Sm 17:51, 54
  • +1Sm 17:2, 50
  • +Kuva 28:6

1 Samweli 21:10

Impuzamirongo

  • +1Sm 27:1
  • +Yos 11:22; 1Sm 5:8; 17:4; 27:2; Zb 56:Amagambo abanza

1 Samweli 21:11

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:6-8; 29:4, 5

1 Samweli 21:12

Impuzamirongo

  • +Zb 56:3, 6

1 Samweli 21:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ari mu maboko yabo.”

Impuzamirongo

  • +Zb 34:Amagambo abanza

Byose

1 Sam. 21:11Sm 22:9, 19
1 Sam. 21:11Sm 18:13
1 Sam. 21:4Kuva 25:30; Lew 24:5, 9; Mat 12:3, 4
1 Sam. 21:4Kuva 19:15; Lew 15:16; 2Sm 11:11
1 Sam. 21:5Lew 15:18
1 Sam. 21:6Lew 24:7-9; Mar 2:25, 26; Luka 6:3, 4
1 Sam. 21:71Sm 22:9; Zb 52:Amagambo abanza
1 Sam. 21:7Int 36:1
1 Sam. 21:91Sm 17:51, 54
1 Sam. 21:91Sm 17:2, 50
1 Sam. 21:9Kuva 28:6
1 Sam. 21:101Sm 27:1
1 Sam. 21:10Yos 11:22; 1Sm 5:8; 17:4; 27:2; Zb 56:Amagambo abanza
1 Sam. 21:111Sm 18:6-8; 29:4, 5
1 Sam. 21:12Zb 56:3, 6
1 Sam. 21:13Zb 34:Amagambo abanza
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 21:1-15

Igitabo cya mbere cya Samweli

21 Dawidi agera i Nobu+ kwa Ahimeleki wari umutambyi, maze Ahimeleki aza kumwakira afite ubwoba, aramubaza ati: “Byagenze bite ko uri wenyine nta muntu muri kumwe?”+ 2 Dawidi asubiza Ahimeleki wari umutambyi ati: “Hari icyo umwami yantegetse gukora kandi yambwiye ati: ‘ntihagire umuntu n’umwe umenya icyo nagutumye n’icyo nagutegetse gukora.’ Njye n’abantu banjye twahanye gahunda y’aho turi buhurire. 3 None niba ufite imigati itanu uyimpe, cyangwa umpe ikindi kintu cyose ushobora kubona.” 4 Ariko umutambyi asubiza Dawidi ati: “Nta migati isanzwe mfite, keretse imigati yejejwe.+ Gusa nizere ko abantu bawe birinze abagore.”*+ 5 Dawidi asubiza umutambyi ati: “Igihe cyose najyaga ku rugamba, njye n’abantu banjye twakomezaga kwirinda abagore.+ Ubwo niba abantu banjye barakomezaga kuba abera bari mu butumwa busanzwe, urumva batarushaho kuba abera mu gihe bari mu butumwa bwihariye?” 6 Nuko umutambyi amuha imigati yejejwe,+ kuko nta yindi migati yari ihari uretse imigati igenewe Imana* yari yakuwe imbere ya Yehova uwo munsi, kugira ngo bayisimbuze imigati mishya.

7 Uwo munsi hari umwe mu bagaragu ba Sawuli wari wagize impamvu ituma aguma imbere ya Yehova i Nobu. Yitwaga Dowegi+ w’Umwedomu,+ akaba yari umukuru w’abashumba ba Sawuli.

8 Dawidi abaza Ahimeleki ati: “Ese nta cumu cyangwa inkota ufite hano? Ubutumwa umwami yanyoherejemo bwihutirwaga cyane ku buryo ntabashije kuzana inkota cyangwa indi ntwaro.” 9 Umutambyi aramusubiza ati: “Hari inkota ya Goliyati+ wa Mufilisitiya wiciye mu Kibaya cya Ela.+ Ngiriya izingazingiyeho umwenda inyuma ya efodi.+ Niba uyishaka yifate kuko nta yindi ihari.” Dawidi aravuga ati: “Nubundi nta yindi imeze nka yo. Yimpe.”

10 Uwo munsi Dawidi akomeza guhunga+ Sawuli, nuko agera kwa Akishi umwami w’i Gati.+ 11 Abagaragu ba Akishi baramubaza bati: “Ese uyu si we Dawidi umwami wa Isirayeli? Uyu si we baririmbye, igihe babyinaga bavuga bati:

‘Sawuli yishe abantu ibihumbi,

Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo’?”+

12 Dawidi akomeza gutekereza kuri ayo magambo kandi agira ubwoba bwinshi cyane+ bitewe na Akishi umwami w’i Gati. 13 Nuko yihindura nk’umuntu udafite ubwenge+ imbere yabo, yigira nk’umusazi bamureba,* agaharatura ku nzugi z’amarembo kandi agata inkonda zikamanuka mu bwanwa. 14 Akishi abwira abagaragu be ati: “Mwe ntimubona ko uyu muntu ari umusazi? Mwamunzaniye ngo mugire nte? 15 Ese nkeneye abasazi ku buryo mwamunzaniye ngo asarire imbere yanjye? Ese uyu mugabo akwiriye kwinjira mu rugo rwanjye?”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze